Digiqole ad

N’iyo ubukene bwatera imyumvire mibi ntiyaba iy’Ubuhutu n’Ubututsi…- Rucyahana

 N’iyo ubukene bwatera imyumvire mibi ntiyaba iy’Ubuhutu n’Ubututsi…- Rucyahana

Bishop John Rucyahana aganira n’Abasenateri kuri uyu wa mbere

*Imibanire myiza hagati y’Abaturage iri kuri 96.1% muri rusange
*Ubumwe n’ubwiyunge buri kuri 92.5%,
*Abakirebera mu ndorerwamo z’amoko ngo biri kuri 27.9%…
*Bishop Rucyahana ati “Mbere y’uko Abakolini baza abantu bari bakize kurusha ubu? Ko babanaga?”
*Fidel Ndayisaba yemeza ko ‘Ndi Umunyarwanda’ hari byinshi yakemuye kandi izakomeza kubikemura.

Hasuzumwa raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mwaka wa 2014-2015 n’ibiteganywa mu mwaka 2015-2016; Perezida w’iyi Komisiyo Bishop John Rucyahana yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza ko ubujiji n’ubukene bidakwiye kuba inzitizi y’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa kuba intandaro y’imibanire mibi mu banyarwanda kuko na mbere abanyarwanda bataratera intambwe mu bukungu n’ubumenyi babanaga kandi neza.

Bishop John Rucyahana aganira n'Abasenateri kuri uyu wa mbere
Bishop John Rucyahana aganira n’Abasenateri kuri uyu wa mbere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Fidel Ndayisaba yabwiye Abasenateri ko mu bushakashatsi bwakozwe mu turere twose mu 2015 bwagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku kigero cya 92.5% buvuye kuri 87% mu 2010.

Uyu muyobozi mushya muri iyi Komisiyo yavuze ko ubu bushakashatsi bwibanze ku ngingo esheshatu zirimo imibanire hagati y’abaturage ubwabo biri ku kigero cya 96.1% aho yavuze ko iki kigero gishimishije.

Fidel Ndayisaba yavuze ko imbogamizi zikomereye ubumwe n’ubwiyunge ari Ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya jenoside biri ku kigero cya 25.8% n’abakibokibonera mu ndorerwamo z’ubwoko babarirwa kuri 27.9%.

Ndayisaba yanavuze ko ubujiji n’ubukene na byo biri mu biza ku isonga mu kubangamira ubumwe n’ubwiyunge ariko ko intambwe u Rwanda rwateye itanga ikizere.

Ndayisaba ati “…Kuba hari abakiri munsi y’umurongo w’ubukene n’abakiri mu bujiji, kimwe n’abatazi gusoma no kwandika biracyari ikibazo.”

Senateri Kalimba Zephlin wagarutse kuri iki kibazo cy’ubujiji n’ubukene, yavuze ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zo kubirandura ariko iki kibazo kitabonerwa umuti vuba.

Uyu musenateri yifashishije ibipimo by’imibereho y’Abanyarwanda bigaragaza ko ababarirwa muri 35% bari munsi y’umurongo w’ubukene, yabajije iyi Komisiyo ikizere yaha Abanyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho mu gihe runaka.

Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yavuze ko umuntu atakwemeza igihe ubujiji n’ubukene bizashirira, ariko ko ibi byombi (ubujiji n’ubukene) biterwa n’imyumvire y’abantu.

Ati “N’ubwo twakwigisha abantu bose gusoma no kwandika, ubumenyi buzakomeza gukura ariko ubumenyi ni relative (buri wese abufata uko abyumva/abibona) no gukira n’ubukene  na byo biri relative, ni ubuzima bwacu iteka ryose tuzabihoramo…”

Rucyahana yavugaga ko ubukene budakwiye kuba intandaro yo kutagera ku bumwe n’ubwiyunge, yagize ati “ Mbere y’uko Abakoloni baza mu Rwanda, abantu (Abanyarwanda) bari bakize kurusha uko dukize ubu? ko babanaga?”

Yakomeje avuga ko ubujiji na bwo budakwiye kuba urwitwazo rwo kutunga ubumwe no kwiyunga, ati “ iyo tuvuze ngo ubukene butera imyumvire micye, n’ubwo bwatera imyumvire micye ntiyaba ishingiye ku buhutu n’ubututsi izaba ishingiye ku bukire n’ubukene.”

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga mukuru muri Komisiyoy'Ubumwen'ubwiyunge
Fidel Ndayisaba avuga ko ubukene n’ubujiji nabyo ari ikibazo ku bumwe n’ubwiyunge

Rucyahana yanenze abari bivuganye ushinzwe diaspora Nyarwanda muri Mozambique

Bishop Rucayahana wavugaga ko Komisiyo ayoboye hari inshingano ifite ariko itajya yoroherezwamo nko gukurikirana Abanyarwanda baba hanze ibashishikariza ubumwe n’ubwiyunge no gukunda igihugu ariko ko itajya ihabwa uburyo bwo kuzuza izi nshingano.

Bishop Rucyahana yifashishije urugero rw’ushinzwe Abanyarwanda muri Mozambique uherutse gusimbuka umutego w’abari bamugambaniye ndetse n’uwamubanjirije nawe wishwe bitunguranye yagize ati “Ubu Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagombye kuba yamaze koherezayo abajya kubikurikirana.”

Bishop Rucyahana yavuze ko Komisiyo ayoboye na yo ikwiye guhabwa ubundi bubasha ndetse ikongererwa ingengo y’imari.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Naho B.Rucyahana ibyavuga ntaho bihuriye kuko na leta ya Habyarimana yari mu bumwe, abahutu abatusti n’abatwa bibumbiye mu bwato bwitwa MRND.Iyi ikaba ariyo gahunda yahinduwe ndi umunyarwanda.Byose ari ukuyobya uburari kugirango abikubiye ubutegetsi babugumeho.Iyo gahunda y’iringaniza ishyirwa mubikorwa byari gukumira ibibazo byinshi u Rwanda rwagize.Izo gahunda ntabwo arukuvangura nkuko benshi babikeka kandi si mu Rwanda honyine ziba yewe nomuri Arusha nizo zashyizwe mu masezerano.Ibyubu ntaho bitaniye nibya kera usibye ko ubu harimo amayeri n’ubucakura bwinshi wabivuga mu ruhame ukaba umwanzi w’igihugu ubiba amacakubiri.Igihe kizagera aho abanyarwanda bawizanya ukuri.Ibyo bise Rukokoma cyangwa paix et réconciliation.Imana ihorane u Rwanda n’abanyarwanda kumutima.

    • @Kinyakura ibitekerezo byawe njye ndabikunze kuko biragaragaza ko urugendo rugihari mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, niba MRND yarateguye Jenoside igatoza Interahamwe, ikagura imipanga Chine, igaheza inguni mu buryo bwose bushoboka mu kwangisha Abahutu Abatutsi ukaba wumva MRND yari Ubwato bubumbiye hamwe abanyarwanda, byerekana neza inyigisho uha abana bawe iyo mwicaye muri salon, bikerekana akazi kagihari ngo igihugu cyacu kibohoke ingoyi y’amoko. Bigaragara ko ibi bizakemuka nko mu myaka yindi 80 bitewe n’abantu nkawe bagomba kuba babyigisha abana babo (kandi si ku ruhande rumwe)

      Amacakubiri rero ntabwo ari ikibazo cy’ubukene n’ubujiji umugani wa Rucyahana, ni ikibazo cy’ibiri mu mitwe y’abantu, bacyumva ubwoko nk’ikimenyetso cy’ubushobozi cg imibereho runaka. Kandi sibyo na busa. Ntibikwiye guhabwa umwanya mu mitima y’abanyarwanda bazi neza akabivuyemo.

      Naho ibyo wivugisha ngo igihe kizagera abanyarwanda babwizanye ukuri, cyarageze ahubwo ntiwabimenye kubera ibikuziritse umutima. Twabonye aho uwishe avuga abo yishe n’uko yabishe n’aho yabashyize, twabonye uwiciwe atanga imbabazi nta mbereka akabana n’uwamwiciye, twabonye aho uwihoreye amanikwa akarasirwa ku giti nk’imbwa, twabonye igihugu gitekanye umunyarwanda yisanzura mu byiza bitabangamiye bagenzi be cg umuryango nyarwanda muri rusange.

      Ariko kubera ko amaso yawe adashaka kubona ibyo byose uracyategereje Rukokoma na Paix et Reconciliation hihihihihi ndagusetse gusa, cyakoze tegereza ariko nibura ab’iwawe ubigishe urukundo n’ubupfura bizira Hutu na Tutsi kuko akamaro kabyo twarakabonye.

      Sawa murakoze namwe Umuseke kuduha urubuga

      • Fransis, Reka kubeshya abanyarwanda cg uravuga bimwe twigishwa na Rucagu. Ntabwo leta yari kwirirwa itumiza imipanga yo kwica abatutsi kandi mu Rwanda ndetse n’uyu munsi buri rugo warusangamo imipanga irenze 2! Nta n’ubwo MRND yari gutegura genoside ngo Habyalimana abe ariwe baheraho bica, icyo kinyoma ujye ukigumanira wowe wenyine ariko ababizi neza bazakunyomoza.
        Ntabwo ikinyoma cyicara ku ntebe kabiri. Bimwe byo kwigerekaho ko umuntu yishe abatutsi barenze 50 wenyine kugirango arekurwe nibyo ushingiraho uvuga ko ubwiyunge buhari? Iyo uanrebye neza muri ako karere nta batutsi bangana gutyo wari kuhabona!
        Komeza ubeshye ariko umenye ko uri kuroga urwanda rwejo. Nemeranya n’uwavuze ko tugomba kubwizanya ukuri.

      • @Francis, Ese (umuhutu) Uriguca kuruhande kandi uzibyo wandika, niwe wishe wenyine?

      • Yewe nawe ugomba kuba uzi kwigiza nkana. RPF na MRND ni sistemi zimwe icyahindutse ni abazirimo. Jenoside n’ingengabitekerezo yayo byabaye intwaro ya RPF yo kwikiza abanyarawanda bamwe, abo idashaka bose, ugasanga ababigerekwaho ni abo mu bwoko bumwe. Ngaho subiza amaso inyuma urebe abashinjwe bose ingengabitekerezo ya jenoside umbwire abari bayifite koko. Ntimukibwire ko abaturage batabona, barareba bakinumira. Ariko nta kwiheba kuko imbaraga z’urukundo zizaganza, igihe cy’ubwiyunge nyabwo ntikiragera ariko kizaza, ikinyoma ubugome n’ubutiriganya ntibizahabwa intebe mu bihe byose. Nanjye nshimiye Umuseke ku bwu’uru rubuga.

    • Iyi nterahamwe Kinyakura nkubu arumva ibi bitekerezo bizamugeza kuki koko?

      • UMWISE SE INTERHAMWE WABONYE YICA SKWO!?

  • Kinyakura, sinzi imyaka ufite cyangwa amakuru ufite aho wayakuye. Ariko ikigaragara ni uko mu bayobya uburari uri uwambere! Ngo MRND yari ibumbatiye Abanyarwanda bose? None se jenoside yateguwe nande? Cyangwa urahakana ko ntayabaye? Agahwa kari kuwundi karahandurika! Iyo hataza kubaho Gacaca, ndibaza ayo wari kuba uvuga abantu barenga 150.000 bakaba bagifunzwe bategereje gucibwa imanza nkuko abazungu bifuzaga ko bikorwa! Iyo Rukokoma, iba yaraciye izo manza? Rekeraho!

  • Tujye tubwizanya ukuri. Abaturage nyabaturage b’u Rwanda nta kibazo cy’amoko bafitanye. Ikibazo gituruka buri gihe mu Bategetsi (Abayobozi, Abanypolitiki) ubwabo baba barwanira kubona imyanya mu butegetsi cyangwa kwicara ku ntebe y’ubutegetsi, noneho bakitwaza icyo kibazo cy’amoko bakagishora mu baturage.

    Abaturage buri gihe baba ibikoresho by’abanyepolitiki baba bagamije inyungu zabo. Haba muri 1959, haba muri 1973, haba muri 1994 nta muturage w’umuhutu wahagurutse ku giti cye (abyibwirije we ubwe) ngo afate umuhoro ajye kwirukana cyangwa kwica mugenzi we w’umututsi,byose byaturukaga ku bategetsi bo hejuru bari bafitanye amakimbirane hagati yabo barwanira gufata ubutegetsi (ku bari batabufite) cyangwa kubugumaho (ku bari babufite).

    Mu gihe Abayobozi/Abategetsi bo hejuru bazaba nta makimbirane bafitanye ashingiye ku kurwanira ubutegetsi, u Rwanda ruzaba mu mahoro. Inyigisho zose za ngombwa kuri iki kibazo zikwiye guhabwa Abategetsi/Abayobozi, naho rubanda rwa giseseka rwo nta kibazo rufite, uretse gusa ko kuruhindura igikoresho.

    • @Bamira, uvugishije ukuri kwakundi guca muziko ntigishye.

  • Ubu kandi uyu wiyise @Blaise nawe ari mu biyunze! Ngubu ubwiyunge muvuga buri muri twe abanyarwanda. Iyo umuntu avuga ngo ubwiyunge burahari ikibazo ni mu mutwe ubwo uba usobanuye iki koko? Niba usobanuriye ikintu umuntu ntacyumve ntibivuze ngo ni uko atumva! Nawe ushobora kuba wagisobanuye nabi. Ese ubundi umuntu yarakwiciye akanagusenyera, akagirirwa imbabazi akarekurwa uretse gutuza mugaturana wakora iki? Let us just pretend we equal…

  • Umutegetsi ukubwira ngo tema umuturanyi ugatema uba uri igitambambuga cg umusazi…cyangwa? Abantu babonye urwitwazo rwo kwikuraho responsabilité bitirira ubunyamanswa n’inda nini byabo ngo ni ubutegetsi!! Harya bourgmestre niba yarakubwiye kwica ukanga yakugize ate? Ariko ariko ibyo mubeshya…Mwarishe nimubyemere kandi umuvumo mwikururiye uzabokame n’ababakomokaho bose

    • @Belina Uwamwezi

      Ushobora kuba ukiri umwana utazi amateka y’u Rwanda. Ikibazo dufite ni uko urubyiruko ruriho ubu rutigishwa amateka nyayo y’igihugu cy’u Rwanda ngo rumenye intandaro y’amacakubiri yavutse hagati y’abahutu n’abatutsi.

      Ikibazo nyamukuru cy’amacakubiri cyavutse muri 1959 aho habaye icyo bise “Revolution ya rubanda”. Iyo Révolution bavuga, yatewe n’incabwenge z’abahutu (Abahutu bize, b’injijuke) zahagurutse zikumvisha abantu ko ingoma ya cyami yariho icyo gihe yatoneshaga abo abatutsi naho abahutu ngo bagakandamizwa. Bavugaga ko Ubutegetsi bw’icyo gihe bwari mu maboko y’ubwoko bumwe gusa (aribwo bw’abatutsi), Abo bahutu b’injijuke bakaba rero barasabaga ko n’abahutu bakwinjizwa muri ubwo butegetsi. Bivuze ko Ubutegetsi bwagombaga gusaranganywa hagati y’ayo moko yombi. Aho niho havuye intandaro y’umwiryane n’imvururu zatumye abatutsi bameneshwa bamwe bagahunga igihugu.

      Ibi rero biratwereka ko ishingiro nyamukuru ry’umwiryane n’amacakubiri bituruka ku barwanira ubutegetsi. Muri uko kurwanira ubutegetsi, bakazanamo rubanda. Iyo rubanda ikaba igikoresho. Mu by’ukuri abategetsi (abanyapolitiki) bo muri iki gihugu cyacu baramutse bumvikana hagati yabo, nta makimbirane bafitanye u Rwanda rwagira amahoro. Nta muturage uzahaguruka we ku giti cye ngo yivumbagatanye, atabishowemo n’abo bategetsi bo mu nzego zo hejuru. Uku ni ukuri kwamabaye ubusa.

      • Napoleon Bonaprte yaravuze ngo ” Amateka ni urwunge rw’ibinyoma byumvikanyweho”

  • Murapfa ubusa mwese bavandimwe, nimureke kwitana amazina atari ngombwa kuko twese turi abanyarwanda kandi ntawurusha undi kuba umunyarwanda.

    Kera abami bakiyobora bivugwa ko abahutu bakandamijwe imyaka 400, ko bakoreshwaga imirimo y’agahato kandi ntagihembo. ibi byose nibisobanurwa mu amateka yu Rwanda. bivugwa nyuma abazungu baje bahereye kuri ayo mateka bigatuma babona icyuho cyo kuryanisha abanyarwanda abahutu bahabwa imbaraga n’abazungu ubundi bakora revolution ya 1959 nkuko bivugwa. impamvu mvuga ko ariko bivugwa nuko ntari mpari ibyo byose nagiye mbisoma ibindi nkabibwirwa.

    Abahutu bageze k’ubutegetsi nabo bati twihimure, umututsi yamburwa ijambo nurihawe akagira aho atarenga. nyuma haje amashyaka menshi FPR iza gufata u Rwanda, aho FPR ifatiye ubutegetsi byavuzwe igizwe n’abanyarwanda baturutse i Bugande ko abandi baturutse Burundi, Zaire, Tanzania n’ahandi ari abagenerwa naho abahoze mu Rwanda bo ari ibipinga, ayo yose ni amwe mu amateka yagiye abaho. hari ababyemera hari nabandi babihakana. kugeza magingo aya amoko y’abahutu n’abatutsi asa nahanganye nubwo bitajya ahabona kuko bikorerwa mubwihisho ariko bitabuza bimwe ko bijya ahabona.

    Inzara n’ubukene nubwo tubyamaganira kure ariko nibyo pfundo ry’ibibazo kuko iyo ushonje cg ukennye bituma ugerageza inzira zose ngo wikure mu ikibazo, iyo wibutse ko gushyirishamo mugenzi wawe byatuma urya urabikora ngo urebe ko wabaho, kandi iyo ukennye byoroshye ko umuntu yagukoresha mu inyungu ze ukaba igikoresho cye. ukuri konyine niko kuzafasha u Rwanda kuko imvugo za politike ntacyo zizafasha

  • Ari abateguye genocide ari n ababujije ONU gutabara ngo abatutsi barashize bose ni bamwe.

  • @Mugabe ibyo uvuze ni ibitekerezo bifutamye byigishijwe igihe kirekire. Ku ngoma za cyami hose haba umuryango utegeka. Mu Rwanda rero nikoko abami bavaga muri abo wise Abatutsi. Ariko umwami yayoboraga abanyarwanda bose. Icyo ukomeza kuvuga ngo ikandamizwa kenshi baba bavuga ubuhake, amaturo n’amakoro yagenerwaga abakuru. Aha nta kandamizwa ryarimo: feodalisme ni etape muri society evolution. Ibice byose by’abanyarwanda (abahutu, Abatwa, n’Abatutsi) byarahakwaga. Bigereranye nk’uko dusaba akazi ku gihe cyacu, tugahembwa ku kwezi byari kimwe. Byajyanaga n’inshingano ku mpande zombi haba ku ruhande rwa shebuja no ku ruhande rw’umugaragu.
    Uko ubivuga ni nk’aho abahutu aribo bahakwaga gusa. Sibyo. Ibi byakwirakwije na Parmehutu kugira ngo yigarurire abo muri icyo gice.
    Ntacyo kwihimura cyari gihari igihe bari bageze ku butegetsi. Ahubwo babaye ibikoresho by’abakoloni.
    Se ubwo uzi ko mu gihe Umwami Rudahigwa yasabaga ubwigenge abandi bo muri Aprosoma na Parimehutu bari binikije basaba ko ubwami buvaho ngo nicyo kibazo cyabo? Twabeshywe igihe kirekire ko abarwanashyaka (ba MDR) barimo ba Kayibanda baharaniye ubwigenge. Sibyo na mba. Aba slogan yabo yari “Republique d’abord, independance ensuite!” Ahubwo ababuharaniye ntibigeze bagira amahirwe yo kubwidagaduramo. ahubwo ababiligi nibo bashatse kwihimura ku bayoboraga maze kubera bari basabye ubwigenge bihinduka icyaha. bakoresha benewacu kugira ngo n’ubwo bwigenge nibunaboneka buzaboneke batakiba mu Rwanda. Ese uzi ko 1960 basabye ONU gukora icyo bita balkanisation (gukatamo ibice bibiri) y’u Rwanda bavuga ko Abahutu n’abatutsi badashobora kubana ko ntacyo bapfana? benewacu b’abaparimehutu se uzi ko ibyo bagiye kubishyigikira imbere ya ONU? Twakijijwe n’Ubuhinde bwari buyoboye conseil de securite ya ONU. Rero ikibazo cy’u Rwanda ni kigali cyane. Ariko ni byiza kwirinda abihisha inyuma y’ubuhutu n’ubututsi ngo basenye. Cyokora sinemeranya na Mgr Rucyahana. Abarundi baca umugani ngo hirirwa inzara hakarara inzigo. Ubukene, ubujiji, akarengane nibyo abashaka gusenya buririraho bakabytirira amazina. Tugomba guhangana nabyo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

  • Mugabe, ibyo uvuze birimo ukuri, ariko aho usoreje kandi ariryo pfundo ry’ikibazo, ntabwo utanze uburyo bwakoreshwa ngo ikibazo kibonerwe umuti urambye. Ubu hari ubushomeri mu rubyiruko, kandi imyanya y’akazi muri Leta ni mbarwa. Ibi bituma abantu bavuga ngo akazi gahabwa ufite umusunika, batitaye ku mapiganwa akorwa bakunze kwita aya nyirarureshwa. Nagirango nisabire Abanyarwanda bafite imitungo ko bakwibuka ko iyo utunze wenyine, ukikijwe n’abakene bafite inzara, nta mutekano uba ufite. Ibyo gukora muri iki gihugu ni byinshi cyane, urubyiruko rwo kubikora kandi rwize rurahari. Aho kugura ibimodoka bya za miliyoni ukarunda mu gipangu, cyangwa kubaka za palais ziturwamo n’umugabo umugore n’umwana umwe cg se babiri, ayo mafaranga yashorwa mu nganda zinyuranye zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi, n’indi mitungo kamere u Rwanda rufite (amabuye y’agaciro, ahantu nyaburanga), zigatanga akazi kuri benshi. Abafite imitungo bakunguka, abadafite akazi bakakabona, nabo bakabona ibibatunga, Igihugu kigatera imbere, umwiryane ukagabanyuka. Naho ubundi nidukomeza gusarura tujyana mu mahanga kandi ababijyanyeyo murabazi (reba Nyakwigendera Mobutu n’abandi), ikibazo kizakomeza kutubana agatereranzamba!Nicyo gitekerezo natangaga. Murakoze

  • Ubumwe n’ubwiyunge byose ni iturufu Nange ndemeranya n’uwavuze ko rubanda ntacyo bapfa ahubwo ari abategetsi cyokora n’abize banabyigisha noneho dukore isesengura. Comments ziri aha ngereranije ku % urabona hari aho twari twagera?ikindi muzarebe ibintu byateye byo gusenyera abantu, harya ruriya rubyiruko rubikora rukoreshejwe uwarubwira kwica uwo bagiye gusenyera ugira ngo bamusiga umwanzuro Nange nuko ubu butegetsi bwisanisha n’ubwabanje gusa ababanje bo urwango n’ubugome barabyeruraga ubu bwo ni technics nyinshi gusa kubera ubwinshi bwazo nabo zigenda zibatandukanya kera kabaye tuzamenya ukuri gusesuye.

    • @ KAREGESA hahahahahaha!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish