Digiqole ad

Muri INES hari amashami ane MINEDUC yabaye ihagaritse

 Muri INES hari amashami ane MINEDUC yabaye ihagaritse

Muri iki cyumweru turi gusoza,  Minisiteri y’Uburezi yakoze igenzura mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri isanga hari ibipimo nkenerwa ibura birimo ibikoresho, ihagarika ibikorwa byo gukomeza kwakira abanyeshuri bifuza kuyigamo mu mashami ane.

Hari amashami ane MIMEDUC yabye ibujije kwakiramo abanyeshuri
Hari amashami ane MIMEDUC yabye ibujije kwakiramo abanyeshuri

Umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri yabwiye Umuseke ko muri iri shuri hamanitse itangazo ribuza ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri gukomeza kwakira abanyeshuri mu mashami arimo Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology.

Iri tangazo ribuza INES gukomeza kwakira abanyeshuri muri aya mashami, rivuga ko iri shuri rihawe amezi atandatu yo gukosora amwe mu makosa bahansanze arimo kutagira Laboratoire zujuje ibisabwa.

Rivuga ko aya mezi atandatu nta gikozwe, aya mashami azahagarikwa burundu.

Umuyobozi mukuru wungirije muri INES-Ruhengeri, Dr. Niyonzima Niyongabo François yabwiye Umuseke ko iri shuri hari ibyo ryabujijwe koko gusa akavuga ko ibyagendeweho atari ukuri kuko ibi bikoresho bivugwa ko batujuje babifite.

Ati ” Twakiriye iyo baruwa ariko ntacyo tutujuje, nta kibazo tuzakomeza.”

Muri iki cyumweru turi gusoza, MINEDUC yahagaritse amwe mu mashami yigishwa muri kaminuza ya Gitwe iherereye mu karere ka Ruhango ndetse abanyeshuri bayigaga bategekwa guhira bataha.

UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Arko ibi bintu birikuba ntaho bihuriye no gushaka kwikubira amashami y’ubuvuzi y’iharirwa na let’s nkuko my myaka ishize bavanye ubuganga muri za secondary school, arko byo byaribikwiye, uziko uwavukaga wese yabaga arota kuba muganga.

  • yeee mubakumire bose ubundi haribyo bahomba kwiga nibyo.batahomba kwiga bige agronomie ubwarimu nibindi nkibyo muzigunge zose

  • Na “Computer Science” koko ikabura ibikoresho???

  • Iyi gahunda yoguhagarika amakaminuza yo mu Rwanda asigaye arusha insengero ubwinshi ndayishyigikiye 100%.Byari biteye inkeke rwose.Gusa umuntu yibaza impamvu leta yarangaye imyaka yose kariya kageni.

  • INES KO IGERAGEZA LA , Nari ngiye kuhiga none ndahombye kbs

  • ni byo rwose kur faculty sijyanye nubuvuzi z’irebweho kuko byari biteye ubwoba kuba gaganga basohoka iki gihe ntacyo bazi

  • Ubundi muri requirements baka abagiye gutangiza amashuri y’ubuganga, bakwiye kuba bafite ibitaro byabo byo kwigiramo. Icyo ni icyambere mu bindi bihugu.

    Icyindi niba bashaka kwigisha Civil engineering, bakwiye kuba bafite campany ifite amamashini y’ubwubatsi n’ibikoresho bigezweho. Ibyo nibyo bizazahura ireme ry’uburezi rigeze aharindimuka.

    Ariko kuba abatabifire babareka bagakora abandi bakabafungira, bigaragaza itoneshwa riteye inkeke.

    • uyu ati kwigisha ubwubatsi agomba kuba afite amamashini akora imihanda uti uwigisha ubuganga akaba afite ibitaro ubwose Leta yo irabifite ibyo uvuga

  • BAZABANZE BAKOSORE KAMINUZA ZITWA NGO NI IZA LETA, BARIYA BARI GUSOHOKA IBUTARE BADAFITE ICYO BAZI NIBOBUJUJE IBISABWA? SAWA TU!

    • sha wowe wabuze amanota yakugeza i butare none urashaka kunyura iy’ubusamo ngo uraba ingenieur, muganga, n’ibindi… ubitoraguye gusa!

  • Ireme ry’uburezi? No muri UR hari ibikwiye gukosoka… Urugero Urangiza muri UR ntashobora guhangana ku ndimi z’amahanga n’Umwana wiga Green Hills or Riviera!!!

    • ariko abanyarwanda bamwe sinzi imitekerereze yabo nonese ushaka ko umuntu wese.urangije kwiga aba azi indimi nubwo yaba atiga indimi

      • Ururimi ni igikoresho buri wese akenera utitaye ku byo yize. Rugira n’uruhare kukomeye cyane mu myigire no mu mitsindire y’umwana. kubona abana bize za Riviera haho no mu yandi mashuri nk’ayo kimwe mu byo byo barusha abandi ni kumva. no kuvuga indimi neza. Kugira ngo mwene ngofero wize i Buzinganjwiri ni nko guhanganisha urushishi n’inzovu. Niba ugira ngo ndabeshya, uzarebe abana biga nka za GS Byimana, Lycee, etc. Abenshi ni abana bize neza, i.e, bavuga izo ndimi neza.

        • ntugakabye nawe ubuse tuvuge ko Uzi abana bangahe bize muri ayo mashuri,ikindi iyo uvuze kumenya indimi uba ushatse kuvuga izihe ko isi igizwe n’indimi nyinshi zirenga 8000 ubwo kandi uri gutekereza icyongereza nkaho arirwo rurimi ruba ku isi rwonyine

      • @UWAYO;
        Kugeza ubu nta na hamwe ndabona mu bizamini by’akazi (urugero interview) bakora mu kinyarwanda!!! Niyo mpamvu nibaza ko ku muntu “waminuje” ufite Diplome ihanitse, y’ikirenga, etc, yagombye kuba yihagazeho mu ndimi z’amahanga.

        • ahubwo se wabonyehe Dr ukora ikizamini ko atanga impapuro bakamuhamagara

    • kereka baraminuje indimi zikabananira kuzivuaga! sha ukeka ko umunyamerika wamubaza kuvuga urundi rurimi rutari icyngereza? Icy’ingenzi ni ubumenyi wize no kubushyira mu ngero ibindi uzabibaze abafite ubumuga bwo kutavuga!

      • Ubumenyi!!!!!
        Nonese kuki mu gutanga akazi hano basaba umuntu kuba azi “neza” indimi z’amahanga (English,…) ????

        • byaba ari ubujiji bw’utanga akazi kuko nta mpamvu yo kubaza umufundi icyongereza nkaho yize indimi

    • ibyo uvuga nibyo. ahubwo Uwayo ntabyo azi. hakwiye kubaho amashuli meza kandi yigisha neza. minerval zikongerwa cyane kuburyo aba nka 2million ku mwaka. secondaire bagakaza imyigire. za echeques hose zigatangwa. ugize nyinshi …, mbese ibintu bikagenda bien.

      • Cyokoze woe urashaka gusetsa abantu

  • Nyamara no muri UR biracika mutokore abandi namwe mutiretse. Keretse niba ari bya bindi ngo nta nkumi yigaya. Uburezi mu Rwanda bwarapfuye burahambwa singe wahera hahera umugani.

  • Uwayo, wagiye wandika umaze gutekereza, none se hari ahari ishuri rya LETA ryigisha UBUVUZI hatari ibitaro? Yewe , ubanza utaba mu RWANDA.

    • ibitaro bya KHI ni ibihe ntumbwire ngo ni CHUK kuko byo byahozeho na kera ari ibya UNR KHI itarabaho, kabgayi ko hari ishuri ry’ubuforomo ntibakorera muri Kabgayi ya kiliziya, kandi ukwiriye kumenya ko ibikorwa remezo bya Leta ari iby’abanyagihugu bose kuko Leta nitwe kuko ibyayo ni ibyacu kuko ni imisoro yacu sinzi uko utandukanya Leta n’abanyagihugu wagirango abiga mu amashuri yigenga si abanyarwanda,ubuse wambwira ishuri rya Leta rifite imashini zikora imihanda nkuko ubisaba a bafite civil engineering

    • kubwawe Leta igarukira he wibwirako Leta ibamo bamwe hari umuturage utaba muri Leta se, abiga kabgayi ibitaro byabo ni ibihe?mbwira no kuma societe akora imihanda nihe uyazi mu Rwanda y’amashuri wita aya Leta

  • Hari bimwe ubona bikwiriye kbs. Nkicyi gikorwa cyo ni inyamibwa, ariko babanze bagenzure no muri UR naho birigucika rwose. Ntidushaka abantu baturimburira abantu ngo baravura.

  • nyamara ibi nabyo, biteje ingorane ubuse niba ayomashami babonye ko atujuje ibyangombwa abayarangijemo ubu barigukora iki? ntimukaduhende ubwenge abana banyu ntanumwe wiga I Rwanda natwe twaririye twarimaze ngo twirihirire none ngo murazifunga ! ubuse iyo medicine imwe ya butare kotwayibasabye ngo tuyigemo twujuje ibisabwa ngo nitujye muri agronomy nibo bakenewe my Rwanda gusa @ nyamara ibi bintu bibhmaye kubana banyu mwakumva uko guta igihe buryana! ewana uyu mubyeyi wacu nagire ave I Vatican arebe iryo uyumunyagwa ngo n malimba akoze !

    • Malimba ni umugabo cyane!!

  • Ibi nibyo kuo twize nabi bihagije, ubu rero harageze ko twiga ibikwiye kandi neza kuburyo dushobora guhangana n’umuntu wize Harvard univerisity.

    Gusa batubwirire na Ministere y’umutekano ihagarike insengero zirimo kuvuka muri cartier kuko ziratubangamiye sana. Ubu ntitukibasha kuryama ngo turuhuke kubera urusaku ruteye agahinda rw’ababyina n’abuzura imyuka n’abahanura n’ibindi…

    Mudutabare mubahe zone nk’iriya bahaye inganda,tuzajye aba ariho tubasanga kuko ubundi biraturenze. Kigari irimo irata agaciro kubera induru. Hanyuma aba musulmans nabo mubabwire bamanure zijya micro zabo kuko twese ntabwo dukeneye kunva ibyo babwira Allah. Ikindi sinunva impanvu bagomba gusakuza, mu ijoro kuko birabangamye cyane rwose. Bashobora kuvuga buhoro kandi Allah arabunva kuko arabakunda.

    Izinsengero zose zitumena umutwe, muzijyane muri zone yazo mubusanza tuzajya tujyayo dusengere yo hanyuma tugaruke tuje kuryama no kuruhuka, nyabuneka ntimunseke kuko nange ndasenga ariko ndenda gusara kubera ntagisinzira. Haruguru y’iwange havutse urusengero. Namwe murunva akaga ndimo… munsabire, Imana ibanvane haruguru.

    • ahataba urusaku ni mu kiriyo cg mu irimbi naho nushaka guca urusaku uzakureho n’ibitaro

    • @ishmael we, byari bikwiye ko unasaba Leta igafata icyemezo cyo gukura amagaraji (aho bakanikira imodoka) mu ngo z’abantu. Ibintu rwose bisigaye byarahnze byo guseseka amagaraji y’imimodoka mu mago aho abantu batuye nabyo birarambiranye. Mu gatsata ho wagira ngo bimaze kuba umuco, kandi umurenge wa Gatsata urabirebera gusa nyugire icyo ukora.

      Usigaye ubona igarage yegeranye n’urugo umuntu atuyemo mu gihe batetse ibiryo mu gikoni mu garaji bakaba barimo gutera irangi imodoka ya myuka y’irangi ikirukira muri bya biryo batetse. Cyanga haba hari n’igihe bari guharura imodoka ibyo baharuye ku modoka bigatumuka bigana muri ya nkono batekeyemo ibiryo. Ariko rwose ibi ni ibiki koko??? Hari n’ubwo baba bahondagura imodoka bayigorora mu gihe yapindamye urusaku rwose rukuzura muri quartier ituwemo n’abantu, abana baryamye ku manwa bagakanguka n’ibindi n’ibindi.

      Rwose igihe kirageze ngo ibyitwa amagaraji y’imodoka byose bishyirwe ahantu habugenewe bave muri za quartier abantu batuyemo. Amazu abantu batuyemo agomba kuba ari amacumbi afite umutekano uhagije, ntagomba rero kugirwa amagaraji y’imodoka. Ababikora rwose nibasigeho. Leta nayo ikwiye guhagurukira iki kibazo.

    • Iby’urusaku byo keretse ahatari abantu; ibaze uhagaritse insengero, imisigiti, ukabuza abari muri stade gusakuriza abayituriye, ukabuza abacuruza telephone ku mihanda gucuranga, ugacecekesha ziriya speakers zimanitse muri gare (nyabugogo, kimironko,…), ukabuza vuvuzela mu bafana mu muhanda, ukabuza abari mu bukwe gusakuriza abaturanyi, ukabuza inzogera za Kiliziya, ugaca radio muri coaster,…!
      Ndumva bitaba byoroshye.

  • kumenya indimi nk’icyongeza ni ngombwa kubantu bose ntakujenjeka. uwiga kaminuza we agomba kuba akizi kurwego international. kuko abatangira kaminuza bagakwiye kuba bazi icyongereza cyane. bajye bakora examins za TOEFL. naho kaminuza zo zigomba kuba zujuje ibisabwa byose. abigisha medecine bakagira ibitaro, abigisha agronomie na veternairie bakagira ibikingi n’amashyo, abigisha amategeko bakagira urugaga rw’aba avocants, abigisha umuziki bakagira ama studio, abigisha engineering bakagira inganda,…

  • Hagomba kuba hariho gahunda ko Leta iba ariyo yigenzurira abiga ubuganga/Medecine, ndetse hari n’abatangiye kuvuga ko no mu gutoranya abajya kwiga Medecine hashobora kuba harimo ivangura. Nyabuna rwose abafata ibyemezo barajye bashishoza ejo batazagwa mu mutego batabizi.

  • Ikibazo kinini abantu bibaza muri ibi byo gufunga amashami muri Kaminuza ni uko obona bibanda kuri Kaminuza zimwe na zime izindi bakazihorera

    Biravugwa ko muri ULK ibintu atari shyahsya ku bijyanye n’ishami rya Computer Sciences kuko abaryigamo usanga nta bumenyi buhagije bahakura, nyamara ubona MINEDUC yarabyihoreye ntacyo ibivugaho.

    Biravugwa ko muri University of Kigali hari amashami amwe usanga imyigishirize yaho itekeye ikibazo ariko urabona MINEDUC ntacyo yabivuzeho. Ayo mashami ni aya akurikira:
    – Bachelor with Honors in Information Technology(BIT)
    – Bachelor with Honors in Business Information Technology(BBIT)
    – Bachelor of Science with Honors in Accounting

    Ibi bintu byo kwibasira za Kaminuza zimwe izindi bakazihorera birimo urujijo.

  • ah! uko biri kose guhagarika kwiga ssi wo muti ahubwo bakagombye gukorana na za kaminuza zigakosora aho kujarajaza abanyeshuri ubundi kandi niba barahaye uburenganzira amlashuri gutangira bakagombye kuba bamaze kureba ibyo byose nimba ibyujuje. none se tuvuge ko muro reta ho bigenda neza ntakibazo? ese ni irihe shuri model rihari ngo amashuri yose ajye akora yo reference ni UR? yose irabyujuje ibi rwose bikwiye gukemuka ejo bitazitwa confrit d’interet nkaburiya GITWE bafunze bayihoye iki mubyukuri reta idufashe ikurikirane akarengane kari kubera kuri aya mashuri ya privee

  • @ Kanyima. Icyo cy’ama grages ari muma quartiers atuwe n’abantu nari nakibagiwe. Ariko ndabyibutse koko, ni ikibazo gikomeye cyane. Na zanyamirambo ni uko. Rurihose, reka tugume twizere ko Leta hari icyo izadufasha n’aho ubundi kigali irimo kugenda iba nabi nihatafatwa ingamba zihamye kubintu bimwe na bimwe.

  • @Kanyima, urambabaje wowe urimo gusaba ko Leta ikora ako kazi ko kuvana garages muri quartiers. Ayo magarages amenshi aba ari ay’abategetsi bategeka imidugudu n’utugari, akarere cg se benewabo, urumva arinde wayakuraho ? Hanyuma nibayakuraho se bazavanaho n’izi nganda ziri muri quartier, ibyuma bisya se ? bazavanaho se izi stations za essences zuzuye ahantu hose, bazavanaho se utu tubari na lodges binyanyagiye muri ngo abantu batuyemo, hanyuma se izi nsengero zo wabonye polisi itarazihagurukiye, hanyuma umukuru w’igihugu akabahagarika, aya magare y’abanyonzi se yuzuye mu mihanda ya kabulimbo mu murwa mukuru…!

    Urambabaje gusa, niba udashaka ibi byose mvuze, imuka ujye gutura Nyarutarama cg Kiyovu.

  • Muratanfaje, ese mujya mwibuka ko muri mu rda? Cg muziko mwageze america? Mujye mwakira ko muri munzira yamajyambere, ntabwo twageze yo, ibyo bikoresho bifuza se muri Leta birahari? Ubu c amafuti abera mubitaro hamwe na hamwe, aterwa nabaganga bize mu maprivate? Mutuze di, mujyeze aho gukinira kumitima yabanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish