Muhanga: WASAC ishobora kuryoza Akarere igihombo cya Miliyoni 120 Frw
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) kiratangaza ko hari igihombo cya Miliyoni ijana na makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (120 000 000 Frw) Akarere ka Muhanga kazishyura, iki gihombo cyatewe n’isenywa ry’ibigega by’amazi WASAC yari yubatse mu Murenge wa Shyogwe na Cyeza.
Ibi bigega by’amazi byubatswe na WASAC mu rwego rwo kongera ingano y’amazi ahabwa abaturage benshi batuye mu Murenge wa Nyamabuye, Shyogwe na Cyeza.
Bamaze guhabwa ubutaka n’Akarere ka Muhanga, WASAC yahise iha rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka ibi bigega bibiri. Kimwe cyubatswe hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ikindi cyubakwa ku gasozi ka binunga ho mu Murenge wa Cyeza, mu gace kagombaga kubakwamo Hoteli.
Nyuma ariko ikigega giherereye hafi n’umuhanda wa kaburimbo cyaje gusenywa biturutse ku mabwiriza y’ikigo gishinzwe ubwikorezi “RTDA” kubera ko ngo cyari cyubatswe hirengagijwe amategeko asanzwe agenga imyubakire mu bice by’umujyi.
Ikindi kigega cya kabiri cyubatswe mu kibanza cya Hoteli umukuru w’igihugu yateye inkunga, Abadepite baherutse gusura aho kiri nabo basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko nacyo kigomba gusenywa kuko kiri mu kibanza cyagenewe Hoteli.
RUTAGUNGIRA Méthode, Umuyobozi muri WASAC ushinzwe ishami ry’amazi yabwiye UM– USEKE ko bagiye kuganira n’Akarere ka Muhanga kuko ari ko kabahaye ibibanza byubatswemo birya bigega byombi, bityo ngo kuba biri gusenywa kandi byaratanzweho amafaranga menshi igihombo gikwiriye kwirengerwa n’ubuyobozi bw’Akarere.
Yagize ati “Mwebwe murabona ari twe dukwiye kwirengera igihombo? Ntabwo turahuguka ariko twizera neza ko izi Miliyoni zose zizishyurwa n’Akarere.”
Beatrice Uwamariya, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Muhanga we avuga ko ataramenya neza uzirengera iki gihombo. Gusa, ngo ubu bagiye kuganira n’inzego zitandukanye kugira ngo harebwe niba ikigega kiri mu kibanza cya Hoteli kitazayibangamira bityo ntigesenywe. Ku cyamaze gusenywaho, Uwamariya yavuze ko bazabiganiraho n’ubuyobozi bwa WASAC.
Impamvu nyamukuru yari yatumye ibi bigega byubakwa, ni uruganda rwa kabiri rw’amazi WASAC yujuje rugomba gutanga Meterokibe z’amazi zirenga ibihumbi bibiri mu Karere ka Muhanga, ziyongera ku zindi uruganda rwa Gihuma rusanzwe rutanga, bikaba byashoboraga guhaza umubare munini w’abatuye imirenge y’umujyi wa Muhanga uri mu mijyi yitaweho na Leta.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
18 Comments
Hanyuma se ari hoteli ari n’igikorwa remezo cy’inyungu rusange ni ikihe gikwiye gukomeza kikareka ikindi? Kuba umukuru w’igihugu yarateye inkunga umushinga wa hoteli ntibivuze ko itakubakwa ahandi kuko yo si igikorwa cy’inyungu rusange nk’ikigega cy’amazi.
Uko mbyumva nsanga ikigega cyubatse hafi y’umuhanda wa kabulimbo niba ntacyo kibangamiye cyahagumishwa hagashyirwaho ingamba zo kwirinda ko impombo ziramutse zigize ikibazo bitakwangiza umuhanda. Naho kuba Perezida yarateye inkunga hoteli iyeganyijwe bitavuze ko igomba kubakwa kuri ako gasozi. Kireka niba akarere nta bundi butaka kabona. Binabaye bityo kandi inyungu rusange(ikigega cy’amazi)niyo yashyirwa imbere.
NDEMERANYA NA GATORANO, KERETSE NIBA KUGIRANGO UMUKURU W’IGIHUGU ATANGE INKUNGA, KUBA HOTERI YUBATSE KURI AKO GASOZI BYARI “CONDITION NECESSAIRE” KANDI NDUMVA ATARI KO BYARI BIMEZE, DONC HOTELI BAYIGIZE HIRYA GATO, BYOSE BIRAKENEWE,NDETSE BYARI KUBA ARI AMAKOSA KUBAKA HOTELI AMAZI ATARAHAGERA! RTDA NABO BAZIRIKANE KO DUFITE IGIHUGU GITO MU BUSO, HARI IGIHE BIZABA NGOMBWA KWEGERANYA IBIKENEWE BIKIRI BYINSHI NA NDETSE.eh ubwenge ni cyo bumara! mushake ibindi bisubizo mutabanje kwangiza s.v.p
MBEGA! NTABWO ARI AKARERE KAZAHOMBA CYANGWA WASAC, AHUBWO NI ABAFATANYABIKORWA (ABATANGA IMISORO IZAVAMO UBWISHYU) CYANGWA ABAGENERWA-BIKORWA (ABAKENEYE AMAZI)
NI AKUMIRO BAGENZI!
Hariya i Remera hari ibigega binini by’amazi biri hagati y’amazu ya etage n’imihanda kimwe na za cabine z’amashanyarazi byose biri hamwe ko RTDA itarabisenyesha?! Wa mugani ni abasoreshwa baba bahomba iyo bavuze ngo babisenye byarubatswe bigatangirwa n’impushya barebera! Igitangaje n’izo ntumwa za rubanda zikora nka wawundi wavuze ngo: kubyo Makuza yavuze ntacyo nongeraho! Ubwo si UBWIDISHYI?! Perezida wagowe ni nawe watanze ikibanza?!
Najye ndumva abaturage barenga ibihumbi batabura amazi ngo ni Hotel! Akarere se kashatse ahandi kabashumbusha ibibanza byarabuze?
Erega hari andi mafaranga babanje gutanga yo gukura abaturage kuri ako gasozi kandi ni menshi cyane.
URUGANDA RWARUZUYE NONE NTA MAZI AGERA KU BATURAGE YAJYAHE SE KO NTA BIGEGA AJYAMO AMAFARANGA YA LETA AZAKOMEZA GUPFA UBUSA
Harya iyo Hoteli yo ntizakenera amazi? kuki mukora nk abana mukitana bamwana!? wagira ngo ntimuzi GUTAHIRIZA UMUGOZI UMWE icyo bivuga. Abantu ni ukuzuzanya! namwe mutekereze fr yaba apfuye ubusa.Iyo hoteli yubakwe ahandi. GATORANO ndagushyigikiye,nibumve inama z’abaturage.abayobozi namwe nimushyire mu gaciro.ndakeka H E atakwemera ko ibyo bihombo biba!
Njyewe sinumva impamvu akarere nako abaturage aribo bagombye kubihomberamo nkuko buriguhe bigenda.Abashyiraho abo bayobozi bajye aribo bariha.Kereka niba twese turi muri RPF kuko bose naba RPF, Igisubizo rero cyaba kujya gukora mwisanduku ya RPF ikariha WASAC doreko harimo agatubutse.
Abanyarwanda tureke kujya dukabya, ntabwo igikuba cyaciitse. Niba WASAC yarubatse ibigega by’amazi ku butaka akarere katanze kandi bikaba bigaragara ko ibyo bigega ariho koko bikwiye. Leta ikwiye kureka ibyo bigega bikaguma aho byubatswe. Amazi ni ikintu cy’ingirakamaro mu buzima, n’iyo Hotel bavuga ntabwo ishobora kubaho itagira amazi.
Nibicarane babyigeho neza bazirikana ko inyungu yo kugira amazi mu mujyi iza mbere y’ibindi, ariko njye ndumva bagombye gufata umwanzuro ku buryo bukurikira:
Ku bijyanye n’ikigega cyubatse ku butaka bwateganyirijwe Hotel, Akarere gakwiye kumvikana n’abo bafatanyabikorwa bakareba ahandi iyo Hoteli yakubakwa hakwiriye, kuko mu mujyi wa muhanga bafite ubutaka buhagije ku buryo batabura aho kubaka Hotel.
Naho kiriya kigega kiri hafi y’umuhanda, cyo wenda bashobora guhagarika kucyubaka, bakagishakira ahandi cyimurirwa, niba koko bigaragara ko gishobora guteza ibibazo hashingiwe ku mategeko agenga imicungire y’imihanda mu Rwanda.
RTDA yasenyesheje ikigega kuko cyubatswe hirengagijwe amabwiriza!!!! RTDA ishinzwe imyubakire kuva ryari? ninde wundi ushobora kumenya ahakwiriye ibikorwaremezo runaka kurusha Akarere ko ariko gashinzwe igishushanyombonera no kugishyira mu ibikorwa?
Iyi nkuru irasekeje cyane, ibi bishatse kuvuga ko ibyangombwa byahawe WASAC muburyo bunyuranyije n’amategeko? bibaye ibyo nkuko amategeko abiteganya abatanze ibyo byangombwa ninabo bagomba kubazwa igihombo cyose kuko si Leta cg urundi rwego bizishingira icyo gihombo, ubwo abasinye batanga izo mpushya nibakurikiranwe nibigaragara ko bakurikije amategeko uwihaye gutanga amabwiriza yo gusenya nawe akurikiranwe, naho kuvuga ko imisoro ya rubanda ariyo izishyura ibyobyo rwose ntibibaho kuko amategeko arasobanutse.
Yewe Mugisha nawe mbe nkawe iyi nkuru irasekeje pe! RTDA se irusha inzobere ziri muri WASAC cg Akarere. Yewe ibi birimo gukabya gukomeye. Ikindi ngo ikigega gisenywe kubera Hoteli. Ubutaka se muri Muhanga bwararangiye k’uburyo ikosa ritakosozwa irindi. Ari Akarere, RTDA na WASAC ni government imwe bakorera bakagombye kwicarana bakarebera hamwe ikibazo uretse kuza gukangisha ngo HE banamubeshyera rimwe na rimwe nkaho yabatumye. Iki ni ikibazo cyoroshye rwose. Ariko ubihomberamo ni nde? Ni wowe muturage abandi bitana ba mwana. Ese decentralization yo sinaherutse iha ubushobozi akarere none buri wese araza ngo runaka yaravuze. Mureke twe kujya twitwaza HE ngo tunanirwe gukora ibitureba.
@Mugisha: Ikigega wASAC yacyubatse mu mbago z’umuhanda kdi ibizi neza ko bitewe. Niyo waba utabizi ntiwakwica itegeko ngo witwaze ko utarurizi,uko bimeze kose ntiribura kuguhana. Aha rero WASAC yabikoze ibizi neza ko bitemewe kandi bigarara ko nta n’inyigo y’ingaruka ku Ibidukikije bakoze kuberako iyo bayikora yari kubereka ko bidashoboka. WASAC igomba rero kwirengera igihombo. Nk’abantu bafite inzobere ku rwego rwo hejuru nibo bagombaga kugira inama Akarere.Ahubwo RTDA yakoze inshingano zayo ibuza ibikorwa byashoboraga guteza akaga niyo gushimirwa
Akarere gashobora kuba karatanze icyangombwa kubera igitutu cy’abaturage benshi bo muri kariya gace badafite amazi, bagirango barebe ko barengera ubuzima bwabo. Ariko sinumva ukuntu WASAC nkinzobere bari bahisemo iriya site? Badusobanurira
Mpereye kuri iyi nkuru, kandi nk’umuntu wabonye aho icyo kigega cyubatse natangaho ibitekerezo bikurikira:
1. Gusenya ibigega byambere byari ngombwa kuko byari byubatse mu muhanda kuburyo byashoboraga gutera impanuka, kdi icyo kigega cyari kubutumburuke butoya kuburyo kitari gukwirakwiza amazi mu ngo z’abaturage neza hadakoreshejwe uburyo bwo gupompa amazi.
2. Ikigega cya kabili cyubatse kubutumburuke buhaguje kuburyo amazi azajya agera kubaturage kuburyo bworoshye nta pumping ibayeho, ikindi kitaruye abaturage kuburyo kitateza impanuka,byaba byiza ahubwo bakigize kinini kuburyo cyabasha guha amazi abantu benshi (ibi bisaba storage ihagije)
3. Nibyiza ko ibikorwa by’ishoramari nabyo bitezwa imbere ariko simbona ko byaba byiza ko Hotel yakubakwa ahantu hatari ibikorwa remezo noneho abantu bakajya batunda amazi kumutwe bayajyanye muri hotel kuberako kubaka ibi bigega nuko hari ikibazo cyamazi mugace. Bityo rero Akarere nigashakire aba ba rwiyemezamirimo ahandi hantu, ndetse niba hari n’amafranga bari baratanze ya Expropriation bayababarire azishyurwe ariko inyungu bwite z’abashoramari ze kubangamira umubare munini w’abaturage muri kariya gace badafite amazi meza (water is a human right as well as a social right)
4. Ndizera ko inkunga H.E yabemereye bazayibona, cyane ko impamvu zo guhindu site zumvikana
Iyo yose ni imisoro yacu baba bapfusha ubusa. RTDA na WSAC se byose ntibikorera leta imwe?!Ese ko ntarumva umuyobozi cg se uwahoze ari we aryozwa igihombo nk’iki?Ibi binyibukije imva z’intwari zari zimaze kubakwa ku ishuri ry’inyange (muri Ngororero), hasigaye icyumweru 1 ngo baze kuhakorera umunsi mukuru wo kwibuka abana b’i Nyange(le 19/3/2016), amabwiriza akava ahantu tutamenye; maze si ukuzibomagora, amakaro bayahingamo ubudehe mu masaha make nkabikiza umwanda.Ngo kushyingura byahindutse! Uzi amamiliyoni yatikiriye!? Bose bararuciye bararumira; habe na media ngo irarihingutsa! Umenya bose barabahungese ngo baceceke!Kuki abayobozi bataryozwa bene ibi byemezo bivuguruzanya kandi bihombya Leta?!
Uru ni uruca bana.
Si ndi umunyamategeko ariko dore uko narukata.
1. Nk’abandi batanze ibiekerezo, igikorwa rusange kiruta iby’umushoramari ku giti cye. Hoteli n’ubwo yaba yaremeye n’abayobozi ku rwego rw’igihugu ntibigeze bategeka agasozi izubakwaho. Akarere ni ko kagomga kuyiha ikibanza. Hoteli izakenera amazi kimwe n’abandi baturage.
2. Igihombo nta kigomba kubaho kuko icyo kigega ntikigomba gusenywa. Ikigega ni inyungu rusange naho hoteri ni ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye. Akarere kabashakire ikindi kibanza.
Ese ubundi WASAC izarega Leta nayo ari iya Leta?
Niba badashaka guhimana izo nzego zose zicare hamwe: Akarere, WASAC, RHA, n’inteko, MINALOC, bitaragera ku muvunyi.
Nibibananira muzaba mushaka guhombya Leta yanyu mwese mukorera.
Uko byagenda kwose harimo ikibazo, ni nde watanze ibyangombwa byo kubaka mu mbago z’umuhanda? Kandi azi neza ko bibujijwe. KUKI uwo mutekinisiye cg urwo rwego (ONE STOP CENTER MUHANGA) yatanze autobatir kandi ibona neza ko WASAC itakoze inyigo zose. Nka AKARERE , ubwo ndavuga ONE STOP CENTER bazi neza ko kubaka mu mbago z’umuhanda ari sakirirego. Inzu cg ikindi rwose byo gigomba gusenywa. ABAKOZE AMAKOSA BAZABIRYOZWA KANDI BARAHARI ;
Kubijyanye na HOTEL , twatanze amafaranga menshi harimo n’inkunga y’UMUKURU W’IGIHUGU yo kwimura abaturage ahagomba kubakwa HOTEL; Ngaho mumbwire ukuntu AKARERE kirengagiza ibintu, maze kakajya gutanga ikibaza kitari icyabo. None se amafaranga umukuru w’igihugu atanze atera inkunga abashoramari ahinduka ay’AKARERE GUTE? Uko byagenda kwose, icyaba kiza ni uko ikigega kitasenywa niba cyaturana na HOTEL; bitabaye ibyo, Akarere kahitamo icyoroshye: KUBAKA IKINDI KIGEGA KINGANA N’icyo kigiye gusenywa bakakigeza aho cyari kigeze, cyangwa bagashakira HOTEL ikindi kibanza niba kubona ikibanza aribyo byahenduka. Kuvuga ko ubutaka butabuze, ibyo ni abatazi MUHANGA uko iteye, ntabutaka bwa LETA cg AKARERE buhari. Ubutaka bufitwe na DIYOSEZE NA RIAM; aho bwari busigaye twarahariye ni ahahoze ari mu GIPEREFE, cyakora hari ahahonze agahoteli k’AKARERE kitwaga CONCONCORDE, ubwo habaho kugurira abaturage kugirango haboneke ahahagije, gusa amafaranga byatwara yaruta kure aya kubaka icyo KIGEGA; BREF ikigega giturane na HOTEL, cg Bacyubakire ahandi, ariko kandi naho hari abakoze amakosa n’abo bagombye kubi sobanura. Ariko ubundi ko WASAC ari COMPANY kuki iba ishaka iby’ubuntu. none se ayo mazi ni AKARERE kazajya kayishyuza abe umutungo wako ngo bigire inzira. WASAC IJYE ITORANYA SITE MU RWEGO RWA TEKINIKE, ubundi yimure abaturage ku mafaranga yayo aho GUHIRIKIRA IKIBUYE AKARERE. Mana AMAKOSA ARAGWIRA KANDI UTURERE DUKUNZE GUKORA AYA MAKOSA NKAHO BATAGIRA ABANYAMATEGEKO.
u talked to much. ariko birumvikana, kariya gasozi kubatsweho ikigega bizwi ko habaye exproptiation ngo hubakwe hotel. HE yatanze inkunga azi n’aho hotel izajya. nta mpamvu ya deviation. uwitambitse ibyemejwe yari abifitemo inyungu so time to take responsibility.
Comments are closed.