Mu ruzinduko arimo i Kigali, Meya wa Lusaka ati “Twe turacyafite byinshi byo gukora”
*Agereranya Kigali nka Cape Town…
Wilson Kalumba uyobora umurwa mukuru wa Zambia, ‘Lusaka’ ari mu rugendoshuri mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo gusobanururirwa gahunda z’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali no kwihera amaso ibikorwa remezo biri muri uyu mujyi, yavuze ko ubuyobozi arangaje imbere bufite byinshi byo gukora kugira ngo umujyi wabo ushyikire uwa Kigali.
Uyu muyobozi w’Umujyi wa Lusaka uri mu ruzinduko mu mujyi wa Kigali, ari kumwe n’itsinda ry’abagize nyobozi ye, avuga ko iki gikorwa kiri muri gahunda y’ikigo kita ku bidukikije kitwa WWF.
Avuga ko iyi gahunda igamije gusura imijyi isukuye kurusha iyindi ku Isi kugira ngo abayiyobora basangize bagenzi babo ibanga bakoresheje kugira ngo babigereho.
Ati “ Nari mfite amatsiko uburyo uyu mujyi wa Kigali watoranyijwe mu igomba gusurwa, nshaka kureba uko Kigali isukuye, kuri jye ni iby’agaciro kuba naje nkagirana ibiganiro na bagenzi banjye hano no gusobanukirwa ukuntu n’iwacu byashoboka. Nabyiboneye uko Kigali isukuye.”
Kalumba uvuga ko asuye Kigali ku nshuro ya Kabiri, avuga ko ubwa mbere atagize amahirwe yo kurambagira uyu mujyi bitewe na gahunda nyinshi yari arimo, gusa akavuga ko Kigali uri mu mijyi y’intangarugero.
Ati “ Niba hari ahantu nasuye nkatungurwa ni ahantu habiri, Cape Town (muri Afurika y’Epfo) na Kigali, niboneye ukuntu uyu mujyi usa neza…Nabonye ukuntu hari isuku, hari ibiti byiza, numvise nahise niyumvamo ko ngomba gukora ibishoboka natwe tukabigeraho. ”
Meya wa Lusaka waneretswe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, avuga ko iwabo basanzwe bagifite ariko hatabaho ubukangurambaga bwo kucyubahiriza nk’uko yasobanuriwe bikorwa I Kigali.
Avuga ko I Kigali azahakura impamba ihagije y’amasomo azamufasha kugira byinshi ahindura I Lusaka kugira ngo uyu mujyi wa wo ugaragare neza.
Ati “ Iwacu I Lusaka turacyafite byinshi byo gukora, twiboneye ibimenyetso ko tugifite byinshi byo gushyira mu bikorwa.”
Meya Kalumba avuga ko ubuyobozi bwa Lusaka bugifite byinshi bugomba guhindura mu mategeko n’amabwiriza, akavuga ko Icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwarushije abandi ari ugukorana n’izindi nzego mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza wahaye ikaze mugenzi we wa Lusaka n’itsinda ry’abo bazanye, yavuze ko kuba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwarashyizeho igishushanyo mbonera ari ukigira ngo abatuye Kigali bagire aho bava n’aho bagera kandi heza hatekanye.
Avuga ko n’ubwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera bihenze ariko ikigambiriwe gifite agaciro kurusha ibizatakara mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera.
Mukaruliza avuga ko ntacyakoma mu nkokora kugera ku ntego zashyiriweho iki gishushanyo mbonera. Ati “ Dukurikije inzobere dufite, dufite ababihuguriwe n’ubushake bwiza bw’ubuyobozi bwacu, twizeye ko tuzabigeraho.”
Aba bashyitsi b’umujyi wa Kigali baturutse muri Zambia, basobanuriwe gahunda nyinshi z’umujyi wa Kigali, zirimo uko ingendo zikorwa, uko abawutuye babayeho n’ibindi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ni byiza Kigali iragana aheza, ariko mujye mworohereza abashaka ibya ngombwa byo kubaka bujuje ibisabwa kubera ko hakirimo amananiza menshi.
Cape town…..mwamweretse ku muhima? Rwezamenyo? Cyahafi? Arabashuka
Comments are closed.