Digiqole ad

Mu muganda, Kagame yavuze ko gushyira imbaraga hamwe byakwihutisha iterambere

 Mu muganda, Kagame yavuze ko gushyira imbaraga hamwe byakwihutisha iterambere

*Kagame yavuze ko abana bose bagomba kwiga, abadafite ababyeyi igihugu kikabababera,

*Yasabye abaturage kwirinda guha abana urwagwa, no kureka ibiyobyabwenge nka waragi,

*Yababwiye ko umuhanda Kagitumba – Rusumo ugiye gusanwa bundi bushya,

*Umuturage yavuze ko Kagame afite ubwenge nk’ubwa Salomon uvugwa muri Bibiliya.

I Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, Perezida Paul Kagame n’umugore we Jeanette Kagame na Ange Kagame bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi, Perezida yasabye abaturage gushyira hamwe imbaraga kugira ngo iterambere ryihute.

Perezida Kagame ayora isima n'umwiko
Perezida Kagame ayora isima n’umwiko

Uyu muganda wari uwo guca imiyoboro izatwara amazi ku mihanda y’umujyi wa Kayonza, mu kagari ka Bwiza mu mudugudu w’Abisunganye, mu murenge wa Mukarange.

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage bari baje mu muganda bateraniye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Ishuri rikuru rya Mukarange, ko umuganda ugamije ibikorwa no kumva impanuro n’inama z’abayobozi.

Ati “Umuganda ni umuco wacu, umuganda utangirwamo ubutumwa bwo gukorera hamwe no kwikorera. Ni ugushyira hamwe imbaraga no guteza imbere ibikorwa, dushyire imbaraga zacu hamwe tugere kuri byinshi.”

Kagame yavuze ko kuba Kayonza icamo imihanda mpuzamahanga, uwa Kagitumba- Kigali n’uwa Kigali- Rusumo bikwiye kuba amahirwe ku baturage bagakora ibikorwa by’ubucuruzi.

Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bikwiye gufasha abaturage kugera ku musaruro ubateza imbere, aha akaba yagarutse ku buhinzi bw’urutoki nka kimwe mu bihingwa byiganje mu Burasirazuba, avuga ko nibura byaba byiza bejeje igitoki gipima kg 100 ndetse na kg 200.

Kagame yongeye gusaba ko abaturage bitabira kujyana abana mu ishuri kandi bakanabavuza kuko ngo uburere n’ubuzima ni byo iterambere rishingiyeho.

Ati “Abana bose bagomba kwiga, Leta yashyizeho amashuri, uburezi nibwo buvamo imbaraga zirwanya ubukene. Leta itanga iby’ibanze, namwe mukongeraho, nta mpamvu umwana, mu karere ako ariko kose atajya kwiga.”

Kagame yasabye kandi abaturage gufata neza imihanda n’ibikorwa remezo, anabibutsa gusigasira umutekano no kwirinda uwabameneramo awuhungabanya.

Asa n’utebya, yavuze ko abaturage ubwo ari muri week end bagiye kuruhuka, yibutsa ababyeyi ko igihe bica inyota banywa agasembuye (urwagwa, ibigage…) batagomba guha abana inzoga kuko ngo si byiza, abana banywa mata.

Abaturage yabasabye kureka ibiyobyabwenge nka waragi kuko ngo nta kandi kamaro kabyo uretse kubica.

Kagame kandi yemereye abaturage ba Kayonza gutangira gukora umuhanda mpuzamahanga Kagitumba – Rusumo ugasanwa bundi bushya kuko ngo ibikoresho birahari.

 

“Ubwenge bwa Kagame ni nk’ubwa Salomon wo muri Bibiliya”

Rutembeza Edouard umuturage witabiriye umuganda, atuye mu mudugudu w’Indatwa wa Kamarara yavuze ko yabaga mu nzu imeze nka burende ariko nyuma baza kumuha inzu nziza iteyemo sima, ngo kuba Kagame akora umuganda byerekana ubushake afite mu guteza imbere igihugu afatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Iyo tumubonye turishima. Twumva ko ibikorwa dufite byagera n’ahandi, turashaka ko akomeza kutuyobora, mbona afite ubwenge nk’ubwa Salomon Imana yamuhaye n’ubwo n’abandi biga. Akomeje kutuyobora n’amahanga yajya aza kutureberaho ibyiza.”

Yongeraho ati “Yatuyobora kugeza igihe imbaraga ze zizagabanuka.”

Jean Claude Murenzi umuyobozi mushya w’akarere ka Kayonza, yavuze ko imihanda ikorwa ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kayonza, cyasohotse mu 2010, ahaciwe imihanda mu kagari ka Bwiza ngo hari ibibanza 506.

Imihanda imaze gukorwa ireshya na km 22 kuri km 35 zihari, Murenzi yavuze ko iyi ihanda kujyamo kaburimbo bitazaba vuba n’ubwo ngo hari igihe cyazagera igashyirwamo.

Perezida Kagame akazira amabuye na sima ku muyoboro uzarinda umuhanda kwangizwa n'amazi
Perezida Kagame akazira amabuye na sima ku muyoboro uzarinda umuhanda kwangizwa n’amazi
Mme Jeanette Kagame akora umuganda yaganiraga n'abamwegereye
Mme Jeanette Kagame akora umuganda yaganiraga n’abamwegereye
Ange Kagame mu muganda
Ange Kagame mu muganda
Ange Kagame akura igitaka mu muyoboro w'amazi akoresheje igitiyo
Ange Kagame akura igitaka mu muyoboro w’amazi akoresheje igitiyo
Umwana na Mama bakora umuganda
Umwana na Mama bakora umuganda
Inshuti za Ange bazanye mu muganda
Inshuti za Ange bazanye mu muganda
Perezida Kagame asahuza abaturage
Perezida Kagame asahuza abaturage
Perezida Kagame yahaga impanuro abaturage, akaba yanavuye i Kayonza akemuye ibibazo byinshi by'abaturage
Perezida Kagame yahaga impanuro abaturage, akaba yanavuye i Kayonza akemuye ibibazo byinshi by’abaturage
Abaturage ba Mukarange baje mu muganda
Abaturage ba Mukarange baje mu muganda
Abaturage bateze amatwi impanuro z'Umukuru w'Igihugu
Abaturage bateze amatwi impanuro z’Umukuru w’Igihugu
Dr Vincent Biruta Minisitiri w'Ibidukikije n'Umutungo kamere n'abaturage mu muganda
Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo kamere n’abaturage mu muganda
Brig Gen Gashaija na Col Mugisha mu muganda uri inyuma yabo ni Lt Col Ntambara
Brig Gen Gashaija na Col Mugisha mu muganda uri inyuma yabo ni Lt Col Ntambara
Uyu muzungu wo muri Pariki y'Akagera yari yaje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu
Uyu muzungu wo muri Pariki y’Akagera yari yaje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu
Yari afite ubushake bwo gukoresha amaboko
Yari afite ubushake bwo gukoresha amaboko
Umwe mu ngabo za RDF zakoze umuganda
Umwe mu ngabo za RDF zakoze umuganda
Bamwe bamenagura amabuye, abandi bacukura
Bamwe bamenagura amabuye, abandi bacukura
Baraponda isima
Baraponda isima
Abapolisi mu muganda n'abaturage
Abapolisi mu muganda n’abaturage
Abasirikare na bo baje gukora umuganda
Abasirikare na bo baje gukora umuganda
Umuganda wakozwe ni uwo gukora umuyoboro uzatwara amazi kugira ngo atangiza imihanda
Umuganda wakozwe ni uwo gukora umuyoboro uzatwara amazi kugira ngo atangiza imihanda
Abaturage bari bitabiriye umuganda ari benshi
Abaturage bari bitabiriye umuganda ari benshi

Amafoto/Evode MUGUNGA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Umuseke,Photographe wanyu niduhura nzamusororera kbs.

  • Hari ikintu umuntu yakosora hano.Umuganda wageze mu Rwanda muri 1978 ku ngoma ya Habyarimana nawe awuvanye kuli Salongo ya muri Zaire yayoborwaga na Mobutu nawe ashobora kuba yaravanye muri Koreya y’amajyaruguru,Chine cg Cuba.Ntabwo rero ari umuco nyarwanda.

    • Umuganda ntiwageze mu Rwanda nk’uko ubivuga. N’iryo jambo ubwaryo ryabagaho aho abanyarwanda bashyiraga ingufu hamwe ngo bakore igikorwa runaka kibafitiye akamaro cyangwa bahe ubufasha uwabaga abukeneye kandi nta kiguzi. Urugero: bakubakira inzu umuntu utishoboye cyangwa wagize ibyago bikitwa ko ” bamuhaye umuganda.” Aho ibi bidahuriye n’umuco nyarwanda ni hehe?

  • Mwese mwabonye ayo mafoto murasanga rugigana ariwe waje yambariye akazi abandi baje kwifotoza.

    • Uyu rugigana utari mu gihugu cye ntabwo afite ubwoba bwo gushyira intoki ze mu byondo ariko nabenegihugu bambyaye gloves,(abandi bambaye n’imiringa wagirango iyi gahunda yaje ibatunguye) zakozwe na ba rugigana. Ntabwo nenga ariko bidutere kwibaza mubyo tuvuga rimwe narimwe.Kwigira nibyiza ariko bige bigendana nibikorwa cyangwa ingiro.Nkuko twabivugaga muri 2003.Kera abandi baravugaga ngo tumutore tubatore.

      • Ariko mwabaye mute? Gukora umuganda ni ukwambara ikabutura se? Kwambara gloves bihinduka ikibazo gute? Uzi azambariye iki? Uwambaye imiringa byo bigutwaye iki? Ese ahubwo ubwo wowe wakoze umuganda? Ahubwo reka nkubwire ikibazo ufite: ubabajwe n’abantu uri kubona kuri aya ma photos utifuza kubona ! Ntacyo uzabatwara, nta n’aho bazajya, bimenyere nibikunanira uziyahure.

      • Rugigana ahubwo niwowe Kabutare!! Ideology ufite izagusaziramo nutiyakira ngo umenye guhinduka!

  • NYIRAMONGI AKA JEANETTE ABA YAWUZINDUKIYE PEEE

  • Ibi bintu by’umuganda njye sinjya mbyumva neza, none dore ngo bitangiye no kwitwa umuco-nyarwanda. Hari uwandangira ikindi gihugu abaturage bakora umuganda ?

  • Twibukiranyeko FPR itera muri 1990 yakanguliraga abanyarwanda ibagumura kudakora umuganda ibabwirako bakora uburetwa.Rwanda we genda warakubititse ksb.

    • Kuri wowe Rwanda yarakubititse koko kuko mutakibasha kwica abantu! Amaraso yarabasajije!

      • Wowe Karamaga wifitiye ikibazo gishobora kuba kivanze nihahamuka.Igitekerezo cyawe cyakagombye kuba ari arabeshya cg ntabeshya.

        • Reka mbisubiremo:ubu niho Rwanda yakubititse? Ahubwo sinzi aho umuti uzabavura uzava: reba byonyine ukuntu ushaka kuntegeka uko igitekerezo cyanjye kigomba cyangwa kitagomba kumera. Ubwo ushoboye ibirenzeho wakora iki?!

    • kabuye cg Gasazi? komeza uzambwira aho bikugejeje ibyo urimo

  • ninbyiza cyane gukora umuganda wubaka igihugu. kera muri Zaire twakoraga icyo bitaga salongo eeh salongo alinga musala turi kwishuri dushaka amanota mwisomo ryitwa travail Manuel hakiyongeraho. nabaribashitse gusana imihanda bitaga aba cantoniers ntabwo byakorwaga na buri wese abantu bajye bareka kubesha. naho uwiyita kabuye atekereze akamaro kumuganda w’ubu n’uwakera avant 1994 arasanga hari difference ihari urugero natanga nyuma yawo hakorwa inama igamije iki???????? lgisubizo: lterambere ry’ igihugu niyo mpamvu uzabona. abayobozi;abayoborwa; abasirikare; abapolisi; abanyamadini; abanyamahanga baganira kucyateza imbere u Rwanda

    • Wowe Ety Ese bawise uburetwa cyangwa oya? Niba igisubizo ari yego ndumva nta mpaka zindi zigomba kugibwa.Kuwuvugurura ugakorwa hakongerwamo nibindi nibyiza kuko turi muri 2016 uwo muganda ukaba waratangiye muri 1978.Ibyerekeye ibiganiro byanyuma y’umuganda nabandi bakoraga za animation kandi murizo animation baririmbaga amajyambere nibindi bijyana nayo.

    • Yego bage bareka kubeshya rwose nk’uko ubivuga, ariko rero nawe ndabona ariyo nzira urimo ugendamo: Na mbere ya 1994, iyo barangizaga umuganda, abaturage bakoranaga inama na conseiller hamwe na ba cellules (ubu wabagereranya na executif w’umurenge n’akagari hamwe n’abayobora imidugudu) urumva ko rero uretse abawukoresha ariko ubundi nta tandukaniro. Kera ntabwo abasirikare n’abapolisi bazaga aho abaturage bakoreraga umuganda, narinze ngira imyaka 25 ntarabona umusikikare iwacu cg aho natemberaga hose, uretse uwaje iwabo muri conge ya 15aine. N’abo wabonaga wenda bari mu makamyo yabo nta mbunda babaga bafite, ubanza bari abakene disi ! Ngayo ng’uko, amateka yacu ni meza cyane, ikibazo ni uko tutajya tuyigiraho.

      • Uziko wari ugiye kurira uvuga urukundo n’urukumbuzi ufitiye u Rwanda rwa mbere ya 1994 n’ingabo zarwo?! Ndumva wari ukuze tubwire: nta n’ababasirikare cyangwa aba gendarmes wabonye iwanyu batazanywe n’ikiruhuko ahubwo baje kwica abatutsi bari bananiranye kuri paroisse y’iwanyu?

        • Dan, waretse kwivugira ibyushatse bitanajyanye na topic ya forum? Izongabo zu Rwanda zatsinzwe intambara zarwanye imyaka 4 yose.Iyo leta uvuga bamwe bayibayemo nubu baracyariho ndetse bamwe birirwa bayituka kandi yarabagize icyo baricyo iki gihe.Amakosa leta yagize arazwi aranavugwa, ayiyi yo ntabwo avugwa kereka ushaka kubizira.Ese uziko campagne ya reporter sans frontière yuku kwezi abantu baniga cg banize itangazamakuru bashyizemo? Kagame, King young Un, Putine, Mugabe,Kadhafi ? Ese ibyo babiterwa niki?

          • Ubundi se wavuga iki uretse Reporters Sans Frontières yayobowe na Menard ufite urwango ku birabura, aba Jews/Juifs n’abandi batari Abafaransa b’abazungu? Nawe ubwawe ntagukunda! Byagombye kugutera isoni ni uko ntazo ugira nyine! Aho mugirira ubwenge buke kandi ni ukumira bunguri ibyo mwumva ari nabyo byatumye mukora ishyano mwica abari babatunze, babavura, babigishiriza abana…: Putin n’abandi uvuze baharanira cyangwa baharaniraga uburenganzira bw’ibihugu byabo. President Kagame we mwihorere, n’abatari wowe yatumye bacika ururondogoro ariko tumuhagazeho ndetse cyane.

        • Reka da, kandi mbere ya 94 nta Rwanda rwabagaho.

          • U Rwanda icyo gihe uvuga rwabagaho ruyobowe n’abicanyi. Ihangane wiyakire kuko ntuteze kuzongera kurubona.

  • Nsimishijwe cyane ni ijaambo muzehe wacu President Kagame yavugiye mumuganda wo ku itariki 30/04/2016.. mubigaragara nuko Abaturage twese twuviye inamaze tukanazikurikiza twagera kure. Kwiga, Kwivuza, Kurayaneza, Umutekano, Gutunga ibyiza biri mubintu byingenzi yifurije abanyarwanda. kandi agaraza nukuntu abaturage twabigeraho ati binyuza mugukorera hamwe… ninabyo rwose kuko ubumwe burema imbaranyinshi. mubusanzwe iyo uteruye ikintu kikakunanira kuko kiremereye witabaza undi ngo mukivireho indimwe mugiterure kandi bigakunda. ndasanga gukorera hamwe ari umuti kubukene abantu benshi bahuraga nabwo mu rwanda. kindi Kubaka abandi batishimiye inyubako ziterambere ryawe bagasenya ntawabyihanganira ningombwa ko umutekano tuwusigasiga… tukabasha kurya umusaruro wibyo twakoze hatagize ababidutesha.

  • uwomugabo ararya?zamumuha utwatamira

    • Ngaho da! Abantu bose wari uzi ko bashyira imbere inda no gukunda kurya nkawe se ? Kandi ubwo koko uba wumva kurya cyane ari igikorwa gikomeye uba ukoze!

Comments are closed.

en_USEnglish