Mu gihembwe cya mbere cya 2017 GDP y’u Rwanda yazamutseho 1.7%
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2017 wabaye miliyari 1 817 Frw, mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2016 wari 1 593 Frw. Ni ukuvuga ko wazamutseho 1.7%.
Mu musaruro mbumbe w’igihugu wa miliyari 1 817 wabonetse hagati ya Mutarama na Werurwe 2017, harimo uruhare rw’Urwego rwa Serivise rwa 46%, Ubuhinzi bufitemo 32%, Urwego rw’inganda rukagiramo 15%, naho indi 7% igaturuka mu misoro n’ibindi bikomoka ku bicuruzwa.
Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2016, mu gihembwe cya mbere cya 2017 umusaruro w’Urwego rwa Serivise wazamutseho 4%, uw’Urwego rw’Ubuhinzi uzamukaho 3%, naho uw’Urwego rw’Inganda umanukaho -1%.
Izamuka ry’Umusaruro w’Urwego rwa Serivise ngo rishingiye ahanini kuri Serivise z’Amahoteli na Resitora zazamutseho 17%, Serivise z’ubuyobozi n’ubufasha zazamutseho 25% n’ibindi.
Umusaruro w’ubucuruzi n’ubwikorezi nawo wavuye kuri miliyari 187 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2016, ugera kuri miliyari 183 mu gihembwe cya mbere cya 2017. Aha, bigaragara ko ubucuruzi budandaza n’uburanguza ngo bwagabanutseho 12% kubera igabanuka ry’ibitumizwa mu mahanga nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare Yusuf Murangwa.
Umusaruro w’Urwego rw’Ubuhinzi nawo wazamutseho 3% ngo kubera umusaruro mwiza mu gihembwe cy’ihinga A cyo muri uyu mwaka w’ihinga wazamutseho 4%. Mu gihe ku rundi ruhande, umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze wamanutseho 24% kubera umusaruro mucye w’Icyayi na Kawa wo wamanutseho -22%.
Naho umusaruro w’Urwego rw’Inganda wo wamanutseho -1% kubera ahanini ko ibikorwa by’ubwubatsi byabaye bicye ugereranyije n’ibyariho mu gihembwe cya mbere cya 2016 nk’imirimo yo gusoza ‘Kigali Convention Center’ na Hoteli yayo, za Hoteli zarimo zuzuzwa ndetse n’imihanda yubakwagwa hitegurwa cyane cyanhe inama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, ibi byatumye ubwubatsi busubira inyumaho -7% ugereranyije ibihembwe byombi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Calver Gatete yavuze ko kuba umusaruro w’igice cy’ubwubatsi mu gihembwe cya mbere cya 2017 biterwa n’uko mu mwaka ushize hari ibikorwa byinshi by’ubwubatsi byatumye bujya hejuru muri ibyo bihembwe.
Ati “Mu gihembwe cya mbere umwaka ushize twarimo twuzuza Convention Center na Hoteli kugira ngo izabe yaruzuye mu gihe cy’Inama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, bivuze ko ibikoresho byose byari bikeneye byaraguzwe kirya gihe hakoreshejwe amafaranga menshi,…muzi ko twubakaga n’imihanda yari iruhande yayo byakozwe byihuse,…kubera amafaranga menshi yakoreshejwe muri icyo gihe ugereranyije n’ibikorwa byakozwe mu gihembwe cy’uyu mwaka niyo mpamvu habayeho gusubira inyuma kuko bitari byoroshye gukora ibikorwa bigera ku rwego rw’ibyakozwe mu gihembwe cya mbere 2016 unabirenge, gusa twe ibi ntitubibona nk’ikibazo.”
Aha ariko umusaruro w’inganda zisanzwe (manufacturing Industries) wazamutseho 7%, ahanini bitewe n’inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi zazamutseho 13%, naho inganda zikora imiti, za Plasitiki na Kawucu zo zazamutseho 24%.
Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yavuga ko iyi mibare baba bashyize hanze iba igaragaza uko ibintu bihagaze.
Murangwa yavuze ko gusubira inyuma kw’umusaruro w’ubucuruzi budandaza n’uburanguza bishingiye ku igabanuka ry’ibitumizwa mu mahanga, naryo ngo rishobora kuba rifitanye isano na Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Min. Ambasaderi Calver Gatete yavuze ko ibipimo byagaragajwe bitanga icyizere ko intego yo kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu ho 6% izagerwaho.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ubuhinzi bukinjiza 32% by’umutungo mbumbe w’igihugu, burimo 80% by’abanyarwanda, ariko bukagenerwa ingengo y’imari iri munsi ya 10%. Ngiyo Afrika.
Aho tujya ni heza, iterambere n’ubukungu biragenda bizamuka neza
BIRAMANUKA AHUBWO NIBA TWARAJYAGA TUZAMUKAHO 8% NONE UBU BIKABA 1.7% URUMVA SE BITAMANUKA CYANE AHUBWO.HIS EXCELLENCE TURAMWEMERA KO NTAWE ATINYA RWOSE NAKORE IMPINDUKA MU BUYOBOZI BUSHINZWE UBUKUNGU BW’IGIHUGU NKA MINECOFIN,BNR,MINAGRI N’AHANDI
Eric we, subira mu mibare yawe neza urasobanukirwa: 8% growth rate ni ku mwaka wose, mu gihe iriya 1.7% ivugwa ari igihembwe kimwe cy’umwaka. Bivuze ngo imizamukire y’ubukungu bwacu muri 2017 uzayimenya nyuma yo guteranya ibihembwe bine bigize umwaka! Ibihe byiza.
ni byiza ariko ni gute ubuhinzi bwongera umusaruro n’ibiciro ku isoko ry’ibiribwa bigatumbagira????abize munsobanurire njye simbyumva pe
Ibi njye mbona bimeze nka bya bindi abaha ya bajya bavuga ngo ikintu runaka cyabaye mu myaka milioni runaka ibi bintu bya statistic scientific cyane ntabwo buri wese apfa kubyumva gusa iyo numva abantu bataka ubukene nibaza iby’izamuka ry’uyu musaruro mbumbe!
Abobataka inzara nababandi basuhutse ntabwo tubabara kuko batwicira imibare.
murabeshya nta soni mugira,ubukene,ubushomeri,n’inzara iri mu rwanda biteye ubwoba.
birumvikana ko mayor na ministre na president bo batabizi kuko bahembwa za miliyoni
Comments are closed.