MININTER, MIDIMAR, EWSA na Police basobanuye iby’izi nkongi
Kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga, ikiganiro cyatanzwe n’inzego za Leta zirimo Ministeri y’umutekano mu gihugu, Polisi y’igihugu, Ministeri ifite imicuringire y’ibiza mu nshingano basobanuye ko inkongi zimaze iminsi ziba ahatandukanye 60% byazo ziterwa n’umuriro w’amashanyarazi. Iki kiganiro kikirangira hahise humvikana inkongi y’umuriro mu gishanga cy’inganda i Gikondo.
Ministre w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangiye asobanura ko ibyo abantu bamwe bakwirakwiza ko hari ikihishe inyuma y’inkongi ziri kuba ari ibihuha bidafite ishingiro ahubwo inkongi zibaho zifite ikizitera gisanzwe ndetse hari gufatwa ingamba zitandukanye ngo ikibazo gikemuke.
Ministre Seraphine Mukantabana ufite imicungire y’ibiza nk’inkongi mu nshingano ze, yavuze ko nubwo mu nshingano zabo ahanini barebwa n’ibiza karemano (inkangu, inkuba, imyunzure…) ariko ngo bagiye no guhagurukira ibiza nk’ibi by’inkongi bishobora guterwa n’abantu ubwabo.
Ministre Harerimana we avuga ko inkongi z’umuriro atari ikintu gishya mu Rwanda no mu bindi bihugu, ahubwo ibiri kuba bikwiye guha abantu amasomo yo gukaza ubwirinzi ku nkongi no gufata ingamba z’imicungire ku rwego rw’umuturage, umushoramari na Leta.
Abari gukinisha no gukwirakwiza ibihuha bihanijwe
Ministre w’Umutekano mu gihugu yavuze ko bibabaje ariko bidatunguranye ko hari abagendera kuri izi nkongi bagakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko abantu bakwiye kwirinda gutangaza amakuru y’inkongi mu gihe batayahagazeho.
Ministre Harerimana avuga ko abanyarwanda ngo barwanye intambara nyinshi kugirango bagere aho bageze uyu munsi ngo badakwiye guterwa ubwoba n’ibihuha bivuga ku nkongi.
Ministre Harerimana avuga ko iperereza ku bitera inkongi rikomeje ko hamwe na hamwe bishoboka ko ari ubugizi bwa nabi ahandi ari impamvu zitandukanye zishobora gutera umuriro. Yavuze ko bibaye ari ibikorwa n’abagamije gukora iterabwoba ibyo atabyemeza mu gihe ntabarafatwa ngo bashyirwe mu butabera.
Gutabara kwa Polisi
ACP Theos Badege ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu yavuze ko kuzimya umuriro ahabaye inkongi bikwiye gukorwa mu buryo bwabugenewe, ko kenshi uburyo abaturage bakoresha bwo kuzimisha amazi yabo usanga ahubwo byongera umuriro.
Asobanura ku gukerererwa kwa polisi mu gutabara, ACP Badege yavuze ko byose biterwa n’aho inkongi yabereye n’igihe amakuru asaba ubutabazi yabagereyeho. Avuga ko abantu basabwa gutabaza Polisi vuba kandi hakiri hare kuri nimero zitishyuzwa z’abashinzwe kuzimya umuriro (111 cyangwa 0788311120)
Aha ku kuzimya umuriro ACP Badege yibukije ko hari udukoresho twabugenewe abantu bakwiye gutunga iwabo mu rwego rw’ubwirinzi bw’ibanze. Yibutsa ko umuriro mbere yo kuba mwinshi ubanza kuba mucye, aha ngo ukaba ushobora kuzima byoroshye hifashishijwe utwo tukoresho tuzimya umuriro.
Utu dukoresho tuzimya umuriro amabwiriza ya Ministre w’Intebe aherutse gusohoka muri uku kwezi asaba buri muryango kugira tubiri mu rugo. Utu dukoresho twombi duhagaze hagati y’ibihugu 15 na 22 y’u Rwanda.
Nubwo abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bagaragaza impungenge zabo ku kugura utu dukoresho kubera ubushobozi, Ministre Mukantabana yasobanuye ko ahenshi mu ngo ibyo baba batunze birenze agaciro utu dukoresho tw’ubwirinzi ku nkongi, bityo buri wese akwiye kumva ko ari inyungu ze kugira igikoresho nk’iki cyamutabara mu gihe agwiriwe n’inkongi.
Muri iyi nama byatangajwe ko inkongi z’umuriro ziri kuvugwa hari henshi ziterwa n’amashanyarazi, aba bayobozi bongera kwibutsa abakora za installation z’amashanyarazi kuzikora mu buryo bufututse no gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge.
Bavuze kandi ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha ibintu bitwara umuriro mwinshi icya rimwe ku buryo burenze imbaraga z’amashanyarazi bafite kuko ibi nabyo ngo bikurura inkongi, cyane cyane nko mu nganda.
Minisitiri Sheik Musa Harerimana yavuze ko mu mwaka wa 2011 habaye inkongi z’umuriro 84 , mu mmwaka wa 2012 haba inkongi z’umuriro 93, mu 2013 habaho inkongi 77, naho kugeza aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuba inkongi z’umuriro 47, 45 zabaye mu mujyi wa Kigali, izindi ebyiri ziba muri Gereza za Muhanga na Rubavu.
Mu myaka itatu ishize igenzura ryakozwe na EWSA ryagaragaje ko 61% inkongi z’umuriro ziterwa n’imyubakire mibi, naho 60% zigaterwa na installation z’insinga z’amashanyarazi zidafite ubuziranenge, 22% zagiye ziterwa na bougie zo mungo, naho 9% zagiye ziterwa n’ubugizi bwa nabi.
Muri iyi nama hibukijwe ko amategeko ahanisha igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 25 umuntu wese wahamwa no kugambira gutwika amazu.
Imyanzuro ya nyuma ku iperereza ryagutse riri gukorwa ku gitera inkongi zimaze iminsi zivugwa ngo izasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2014.
Daddy Sadiki RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni sawa rero ureke abari batangiye kuvug ako ari FDLR na RNC ibyihishe inyuma. Ni byiza kuvana abanyarwanda mu gihirahiro.
turashimira polisi nabandi bashinzwe gukumira ibiza ko batabara ibintu birataragera iwa ndabaga kandi n;ingamba zashyizweho zo kurwanya inkongi zikurikizwe
polisi irimo irakora akazi keza cyane kuko byibuze yo irimo iratabarira ku gihe umuriro utarangiza byinshi naho abandi ni bashake uburyo izi nkongi zahagarara harimo banyiriimitungo ni bacunge insinga zabo kandi na EWSA ibafashe kuko n’igihugu kiri kubihomberamo.
izi ministere zirakoze cyane kubwibi bisobanuro, abavugaga ibyo bishakiye nizereko bacecetse , gusa tunasaba ka ga comite kashyizweho gukomeza gukora cyane bagatanga ikiri gutera izi nkongi , hagataho tunashima polisi kubutabazi bwihuse ikomeje gukora ahakomeje kwibasirwa ni ibi byago
icyi ngenzi nuko hamenyekana impamvu zitera izi nkongi , ubundi kubirwanya bizoroha
Iby’inkongi mu gihe cyose nta bushakashatsi bwari bwakorwa mbona ntawagira icyo avuga, ariko hakwiye gukorwa control kuri intensite y’umuriro woherezwa hakarebwa niba atariyo mpamvu hakarebwa n’ibikoresho bikorwa ubu ubuziranenge bwabyo.
Comments are closed.