Digiqole ad

Kwibuka: Abarokokeye i Masoro bafite impungenge ko amateka y'iwabo azazima

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kagari ka Masoro, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, abaharokokeye baratangaza ko bafite impungenge ko iterambere ry’inganda ririmo kugera aho barokokeye rishobora kuzazimanganya amteka banyuzemo nihatagira igikorwa mu maguru mashya.

Umwe mu babyyi bari baje kwibuka Abatutsi biciye i Masoro.
Umwe mu babyyi bari baje kwibuka Abatutsi biciye i Masoro.

Ni ku ncuro ya kabiri abarokokeye i Masoro b’ibutse ku rwego rw’Akagari ka Masoro, ngo bahisemo kujya bibukira iwabo ku rwego rw’Aakagari nyuma yo kubona ko ibikorwa byo kwibuka bikorwa ku rwego rw’Umurenge wa Ndera n’impinduka z’iterambere rizanwa n’inganda n’abashoramari barimo kuhimukira bishobora kuzasibanganya amateka akomeye banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka gace.

Mukobwujaha imacullée, uhagarariye abarokotse bo mu Kagari ka Masoro ati “Harimo haraza inganda n’abashoramari bigatuma ha hantu twari dutuye yamiryango yazimye yazize Jenoside hagenda hahinduka kubera ibikorwa remezo, tudakomeje go tujye tubikorere hano dushobora gushiduka harazimye.”

Mukobwujaha avuga ko icyifuzo cyabo nk’abarokotse ari uko hashyirwa urwibuto cyangwa nibura urukuta rwanditseho amazina y’ababo kugira ngo igihe muri aka gace kagenewe inganda hazaba hamaze guhinduka inganda gusa nta muntu ukihatuye, ibyaho bitazibagirana kandi ruzajye rubafasha kwibuka ababo.

Mukobwujaha imacullée, uhagarariye abarokotse bo mu Kagari ka Masoro.
Mukobwujaha imacullée, uhagarariye abarokotse bo mu Kagari ka Masoro.

Ku birebana n’imibereho y’abarokotse b’i Masoro nyuma y’imyaka 20 Jenoside ihagaritswe, Mukobwujaha avuga ko batabayeho nabi cyane ariko nanone ntibabayeho neza aho bari hirya no hino.

Ati “Hari imiryango yazimye, iyasigaranye abapfakazi, n’iyasigaranye imfubyi, tugira inama imwe mu gihe cy’amezi abiri tugahura tukaganira ku buzima bwacu.”

Umubyeyi Nyirantagorama Jeanne warokokeye i Masoro yadutangarije ko umunsi wo kwibuka nk’abarokokeye i Masoro umwibutsa ibyo yaboneye muri aka kagari cyane cyane imiryango ye yahatitiriye.

Ati”Hano habaye amarorerwa, hari imiryango yagiye izimira, haguye abantu benshi cyane.”

Kimwe na mugenzi we, Nyirantagorama avuga ko n’ubwo bashegeshwe, nyuma y’imyaka 20 ubu bagerageza kwiyubaka, bakagerageza gusa neza, bakagerageza kusa ikivi abacu basize batangiye, guha abana baasigaranye umuco n’uburere no gukundana.

Abarokotse bo mu Kagari ka Masoro babashije gukora igikorwa cy’ubutwari cyo kubarura abantu babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kabone n’ubwo ngo batararangize, bamaze kumenya abantu 680 bishwe.

Nyirantagorama Jeanne warokokeye i Masoro asanga n'ubwo bashegeshwe, Abarokotse b'i Masoro bakomeje gutera imbere.
Nyirantagorama Jeanne warokokeye i Masoro asanga n’ubwo bashegeshwe, Abarokotse b’i Masoro bakomeje gutera imbere.
Muri uyu muhango hasomwe amazina ya bamwe mu Banyamasoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwana yasomaga amazina y'abana bagenzi be.
Muri uyu muhango hasomwe amazina ya bamwe mu Banyamasoro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mwana yasomaga amazina y’abana bagenzi be.
Ubwo hasomwaga amazina bamwe byabananiye kwihangana amarira araza.
Ubwo hasomwaga amazina bamwe byabananiye kwihangana amarira araza.

1 2 5 6 8 11 12 13 14 15

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni bahumure maama, Imana yaduhaye impano ariyo Umuyobozi mwiza PAUL Kagame yaduhaye amahoro, mwe nkabarokotse nahanyu nko guharanira ko amateka yabanyu atazibagirana na rimwe mumateka yigihugu! kandi mukomere 

  • duharanire ko imiryango y;abacu batuvuyemi itazima cg se ngo amateka yabo asibangane kuko nibwo twaba dusibanganye cyane

    • Twibuke kandi tuzirikane Bose ntamarangamutima arimo.indirimbo ya Kizito mihigo nasanze arinzira burimunyarwanda yagombye kunyuramo

  • Abavandimwe bafite ikibazo gifite ishingiro, jye natanga inama ko hashyirwa urwibutso rutazakorwaho n’iryo terambere, kandi siho honyine, ahantu hose mugihugu hari amateka hagombye gushyirwa ibimenyetso, pourquoi pas un petit jardin de la memoire, niyo zaba metero 2 kuri 2m abantu baho bakajya bahahurira igihe cyose bifuje kwibuka kandi bikazashyirwa no mu nyandiko ziri officiel, nta mpamvu yo gusibanganya amateka.

  • TUZAHORA TUBIBUKA KANDI TUNAHARANIRAKO BITAZONGERA UKUNDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish