Digiqole ad

Kuki ibibazo byacu byakemurirwa i burayi? – Paul Kagame

Kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri, Perezida Paul Kagame, uwahoze ari Perezida wa Africa y’Epfo Tabo Mbeki, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, Ministre Louise Mushikiwabo na Dr Donald Kaberuka batanze ikiganiro ku “Gukemura amakimbirane no kubaka amahoro muri Africa.” Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya Africa bigomba gushakirwa umuti n’abayafrika ubwabo.

Perezida Kagame atanga ibitekerezo bye
Perezida Kagame atanga ibitekerezo bye

Muri iki kiganiro aba batumirwa bagarutse ku mbogamizi ku mahoro arambye muri Africa ku mitwe yigomeka kuri za Leta ndetse n’imbaraga nke z’ubuyobozi muri Africa bushobora guteza amakimbirane n’intambara.

Aba bayobozi bagarutse cyane ku kibazo cy’ubuyobozi muri Africa, bavuga ubuyobozi bubishatse bwakemura ibibazo bihari n’amakimbirane ari muri Africa.

Abahoze ari ba Perezida Thabo Mbeki na Olusegun Obasanjo bagiye bagaragaza ubunararibonye bwabo mu gukemura amakimbirane n’uko babona Africa ikwiye kubaka amahoro arambye.

Atanga urugero Olusegun Obasanjo yavuze ko mu myaka ya 1999 yakemuye ikibazo cy’imyigaragambyo n’umutekano mucye mu gace ka Leta ya Delta muri Nigeria yari ashingiye ku bikomoka kuri petrol, akemuza ikibazo kwicarana n’abari bamwigometseho hakiri kare ikibazo kigitutumba, baricara barakirangiza.

Obasanjo nyuma yo gusobanura ku bibazo by’umutekano mucye muri Africa biterwa n’ubuyobozi bujenjeka, yavuze ko ashimira cyane u Rwanda kuba kimwe mu bihugu byagize ubushake bwo gutabara aho rukomeye rukohereza ingabo muri Sudan.

Kuri we iki ngo ni ikimenyetso ko Afica ishobora kwihatira gukemura ibibazo byayo bitandukanye no kuba ingabo zo mu burayi, Amerika cyangwa Aziya zaza guhosha amakimbirane no kurengera abaturage muri Africa.

Obasanjo yagize ati “ Turetse ibyo gushimira Perezida Kagame, u Rwanda ni igihugu aho ubuyobozi buhamye bugaragaza umusaruro.”

Thabo Mbeki wahoze ayobora Africa y’Epfo, asa n’uganisha ku ntambara iri muri Sudani y’Epfo yavuze ko atumva uburyo guverinoma yose iseswa mu gitondo, akavuga ko imigirire nk’iyi byanze bikunze ikurikirwa n’umutekano mucye cyangwa imvururu.

Mbeki, wasimbuye Nelson Mandela ku butegetsi, avuga ko mu bihugu byinshi bya Africa nta murongo wa politiki uhari ukomeye kuko abayobozi bashingira ku gutandukana kwabo, usimbuye undi akaza ahindura ibintu, bikaba intandaro y’amakimbirane.

Thabo Mvuyelwa Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo imyaka icyenda (1999 – 2008)yagaragaje ko Africa ariyo ikwiye gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo, yatangaje ko bibabaje kuba nta biganiro byaguye ku buyobozi muri Africa bikozwe n’abanyafrika ubwabo birabaho na rimwe.

Ati “Umunsi byabayeho nifuza ko Perezida Kagame yazabiyobora.”

Perezida Kagame atanga ibitekerezo bye ku ikemurwa ry'ibibazo bya Africa
Perezida Kagame atanga ibitekerezo bye ku ikemurwa ry’ibibazo bya Africa

Perezida Kagame asobanura ku kubaka amahoro arambye muri Africa yavuze ko bitazashoboka ko ibibazo bya Africa bikemuka burundu mu gihe hari abacyumva ko bigomba gukemurwa n’ibihugu by’amahanga.

Yagize ati “ Kuki abayobozi bacu bategereza ko batumirwa i Burayi ngo baganire ku bibazo byacu, ibibazo bibugarije?”

Perezida Kagame avuga ko mu ntege zose Africa yaba ifite abayobozi bayo bagomba kwicarana bakikemurira ibibazo.

Ati “Dukwiye kujya dutumirana, tukabwizanya ukuri bityo tukabonera hamwe umuti ibibazo tuba dufite.”

Iki kiganiro nta myanzuro cyari kigamije gufata, ahubwo  kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango Africa irusheho kugira amahoro.

Abayobozi bose bafashe umwanya muri iki kiganiro bakaba batangaje ko Africa ifite byose ikeneye kugirango ibe umugabane wigenga kandi wikemurira ibibazo.

Inteko yatangaga ikiganiro irimo Mme Lautier, Kaberuka, Mbeki, Obasanjo na Mme Mushikiwabo
Inteko yatangaga ikiganiro irimo Mme Lautier, Kaberuka, Mbeki, Obasanjo na Mme Mushikiwabo
Thabo Mbeki atanga ibitekerezo bye
Thabo Mbeki atanga ibitekerezo bye
Perezida Kagame mu kiganiro yatanze nimugoroba
Perezida Kagame mu kiganiro yatanze nimugoroba
Inzobere mu miyoborere na Politiki Prof Shyaka Anastase atanga ibitekerezo bye
Inzobere mu miyoborere na Politiki Prof Shyaka Anastase atanga ibitekerezo bye
Mbere gato y'ikiganiro Perezida Kagame aganira na Thabo Mbeki
Mbere gato y’ikiganiro Perezida Kagame aganira na Thabo Mbeki

Photos/PPU

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Intambara ziberamuri Africa ntizashoboka abazungu batazivanzemo kuko aribo batangintwaro.Uhubwusanga abanyafrica barimukigare batazi.Inkotanyi na Ex-FAR ntabwo barwanishaga amacumu nimyambi.

  • Wamugani kuki Hollande atumira ba Perezida ngo bige ikibazo cya Boko Haram?
    Gihangayikishije Abafaransa kurusha aba Nigeria, Cameroun na Tchad??? Kuki ubwabo batakwicara nka Ndjamena ngo bafate imynzuro nkiyo bafatiye champs elysees?

    • Uransekeje nikimweno kuvugango Kagamé yicaranena Kabila ngobige ikbazocya M23.

      • @Kiki, nyamara M23 izutse Kabila yirukankiye Kagame na Museveni ngo bamufashe kumukura mu mazi abila, kuko n’ubundi balibaramufashije guhagirika amakimbirane na CNDP, agirana nayo amasezerano y’uburyo bwo guhagarika intambara gahati ya guverinoma ye n’izo nyeshyamba. M23 yavutse aruko ananiwe gushyira ayo masezerano mu ibikorwa. Inama yagiranye n’abagenzi be Presidents Kagame na Museveni zavuyemo imyanzuro by’ibagombaga gukorwa kugirango ayo mukimbirano mu gihugu cye ahagarare, ariko nkuko bisanzwe ibyo byamunaniye gushyira mu bikorwa, aho yitakambana abazungu, leta ya Zuma n’iya Kikwete. Ayo makimbirane ye n’izo nyeshyamba se yarashize? Igihe kizaba kibitubwira kuko ibibazo byayateye ntibyigeze bisuzumwa neza mu mizi ngo babishakire umuti wakarangije burundi imhamvu zayo makimbirane. Interahamwe za FDLR ziracyali muli Kongo aho zirirwa zikanarara zigilira nabi abaturage; zimwe zinjijwe mu ngabo za Kongo, kandi n’ingabo za Kongo ubwazo ntizirengera abaturage nkaho ali abanyagihugu cyabo, ahubwo bahora babanyaga, babambura utwabo, banafata abagore bakabagirira ibyamfurambi ku ngufu. Ntacyo bimaze kwicarana na Kabila ngo mwumvikane uko mwamufasha mu bibazo by’igihugu cye kuko asa naho atali we ugifatira imyamzuro, akaba nta sezerano mugiranye ajya yubahiriza.

  • Obasanjo yatanze igitekerezo cyiza cyane cyo kuganira nabakwigometseho, ndibaza impamvu PK atumva iyi nama yagiriwe cyane ko nawe byamugirira akamaro bitaretse nabanyarwanda muri rusange! Iyi nama ni nziza cyane…

    • Iyihe nama se Obasanjo uvuga ko yatanze ari nziza? Iyihe?? Yayigiriye abo mugihugu cye ko aribo bazahaye? Bakaba birirwa barataye umutwe ngo barakize kandi bakirukankira Iburayi ngo batumiwe, it doesn’t make sense kuko abo bazungu bakomeza kubona ko mutishoboye mutanashobora kwivana mubibazo byanyu…ibintu bitafite shingiro nagato!!? PK inama uvuga ngo atumva yagiriwe niyihe? ibikorwa byose byiterambere nimibereho myiza yagejeje kubaturage burwanda bifatwa nka references mubindi bihugu, ninde wamugiriyemo inama???? Akamaro ka FDLR karazwi kandi kanditswe mumateka y’urwanda, usibye na Paul K, nudni wese utari umu perezida, ntabwo wakumvikana nabicanyi.

  • Wowe wiyise BA?? Inama ushaka kuvuga ko PK yagiriwe, winta nziza niyihe? Niyihe koko?cyereka niba utarigeze wumva inama nzima…Ibikorwa byose byiza by’iterambere n’imibereho myiza birambye PK yagejeje kubaturage be, abo batanga inama barihe?? Ninde wamugiriyemo inama?? Abo uvuga ko batanze inama nzima iwabo biracika, kuki batazigira abiwabo??? Inama yo muri Somalia, Inama kurwanda 1994, inama kuri Libya, Inama kuri Tchad, Inama kuri Liberia…izo zose zafashije iki niba uzi kugukurikira??? Twese turabizi Westerns bajya ahantu kubera political interests ntakindi baba bashaka…Niba bagira umutima mwiza utabara ntabwo Genocide murwanda 1994 yari kuba, babaragize icyo bakora, abanya Sudan na Somalia baribwa nibisiga, inzara yarabamaze ariko siho bajya. Ikibazo twebwe tuzakirangirira nibakomeza kukirebera, twe turiyizi kandi turashoboye.

    • Uransekeje ngo iterambere n’imibereho irambye? Nabandi bavukiye mu Rwanda kugezamuri 1990 baribaziko ko bafite amahoro n’ubuzima burambye ndavuga nk’abantu bavutse nyuma ya 1973.amahoro arambye,iterambere cg amajyambere n’ibindi,ni ibishingiye kuri demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda aha rero Aman twemeranyweko inzira ikiri ndende ndetse ko tutaranayigeramo ingero ni nyinshi,ababurirwa irengero,Mushayidi,Ntaganda,abahunga iguhugu buri munsi nibindi nawe wibonera.

      • iyi reference iri archaic… ngo n’abambere y’intambara? hari ibipimo bifatika utagiye muri attitudes and undertandings z’abantu ba mbere y’intambara. kwishyira ukizana mubutindi nibyo wita kwishyira ukizana? none se uzishyira wizane uzana n’amagrenade yo kwica abantu bakureke? ahubwo ibibazo dufite mu banyafrica benshi batekereza nkawe ni ugushyira inyungu zawe kugiti cyawe imbere ukiyibagiza la majorité. kubona umuntu ari ku butegetsi uti nange nabugeraho nkoresheje moyens zose zishoboka… hakabaho n’ikibazo cy’imyumvire yuko umuntu akira aruko ari muri politique.

      • @Kagabo Eric, nyibutsa. Muli ibyo bihe utubwira, harya umunyarwanda uwo ali we wese yarafite uburenganzira bwo kuva nka Ntongwe akajya i Kigali kuhatura atabanje kubona uruhushya, cyane cyane iyo yabaga ali umututsi? Harya umunyarwanda uwo ali we wese yarafite uburenganzira bwo guhabwa pasiporo ngo ashobore kuva no kugaruka mu gihugu uko abishaka? Harya umwana w’umunyarwanda, cyane cyane uw’umututsi cyangwa umunyanduga uwo ali we wese yarafite uburenganzira bwo kwinjira mw’ishuli rya leta ryisumbuye bishingiye ku buryo yatsinze ibizamini atali uwamubyaye uwo ali we? Gira wongere unyibutse, harya umusirikare mukuru ntiyashoborago kugutwara umugore cyangwa kugufatira umwana w’umukobwa uko abishaka udafite aho wajya kwirenganura? Harya ntibavugaga yuko bamwe, cyane cyane abaturuka m’urukiga, balibafite uburenganzira bwo kwica no gukiza? Harya ntihali miliyoni z’abanyarwanda mwali mwarahejeje ishyanga ngo si abanyarwanda, kandi ahubwo igihugu cyabo cyarabaye icya abantu nka Habyarimana badafite abasekuru bakomoka muli ur’u Rwanda rwa Gasabo? Ngaho, sha, tubwire. Naho abo ba Mushayidi utubwiye, bakubere urugero: ushaka uwo ariwe wese guhungabanya urwatubyaye nkawe kubera inda nini imubunza, igatuma anakora amahano agakorana n’inkoramaraso za FDLR nkuko yabigiraga kugeza igihe afatiwe, nawe abimenye, amaherezo ye n’umunyururu. Nawe uwo uliwe wese, niba alibyo ukora, nufatwa nuko bizakugendera. A bon entendeur, salut!

  • that is true. ngo ukunda umwana kurusha nyina wa mubyaye aba ahaka kumurya.

  • Ndabwira ABA ,ntitukitiranye .PK nkuko wabivuze ,ntiyashyikirana nabo kuko bafite cachet yabo bihariye .Uretse ko basigaye baritwaje ngo bari kumwe na RNC,bajijisha .yari se bakunze Abanyarwanda?Ryari ?Ryari? 

  • nonese nyine kuki nta mu perezida watanze igitekerezo cyo gukora inama ku kibazo cya Boko Haram kugeza ubwo perezida w’Ubufaransa ayitumirije!! Ese Boko Haram nicyo kibazo cyonyine Afrika ifite?? Nonese abayobozi b’Afrika bategereje iki ngo bakemure ibibazo by”Afrika?? Abo bayobozi b’Afrika se sibo basahura umutungo kamere w”Afrika, bakawugurisha abazungu kubiciro by’intica ntikize, n’amafaranga avuyemo bakayashora mu mahanga andi bakayabitsa muri banki z’abo bazungu??? Illuminati ntabwo yoroshye. Guhangana n’abazungu bisaba ingufu, umutima n’ubutwari bidasanzwe. Murakoze.

  • Ariko se wowe wibaza ko kuganira ari ukuvugana na FDLR ( Abicyani)!!! Cyangwa se RNC ( Ibisambo n’ibihemu), Cyangwa se Ibicucu (ba Twagiramungu)!!!! Abantu bazima ubona yavugana nabo ni bande!!!

    • ahahahh, wowe ndakwemeye, ubu koko Paul avugane na nde, nanjye njya ndeba nkibaza abo yavugana nabo nkababura, birirwa baskuza i Burayi gusa, ngo Tanzaniya izbafsha gufata Kigali, etc! why!!!!!!!!!!!!!!!!!!????????????? ufite impamvu yumvikana biroroshye guhirika ubutegetsi igihe bunaniwe nk’uko RPF yabigenje igatabara abanyarwanda, ariko ubu oposition ivugwa yose usanga bareba inyungu z,abo gusa! it cannot work like this! nuwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Paul yakoze ibyari bikwiye!

      • Koko uretse kwigizankana muri politiki urumva P.Kagame muri politiki yapima na Rukokoma? Haramutse habaye ibiganiro mpaka hagati yabo wahita wumirwa.

    • Nakwibutsako ntawugirana ibiganiro nuwo badafiticyo bapfa.Ingero ninyinshi.Habyarimana na RPF,muri Israël Rabin yaganiriya na ARAFAT kandi Israël na USA bavugaga ko ari terrorist.USA yatangiye kuganira numutwe wa Ben Laden abitwa abatalibani.

  • Umuntu yikemurira ibibazo iyo ariwe wabyiteye, abazungu  nibo baduteza ibibazo barangiza igihe bashakiye bakanabirangiza  Iyo umuntu akurusha ubushobozi basi ntakindi wabikoraho,!!nibo batugize baradusize  kandi iteka bahora bashaka ikintu cyatuma tutikorera ibyacu bakatwereka iteka ko aribo batugize , baduteza ibibazo bakaza no kubikemura kugira ngo tujye tubaramya kdi ahatari inyungu ntibashobora kuhajya

  • mureke guterana amagambo mupfa ubusa turi bamwe. gusa byo kandi namwe murabyemera isi ifite abayiyobora kandi uwo bashaka niwe utegeka. warenzaho iki? khadafi arihe? mobutu arihe? habyarimana arihe? uwo U.S.A idashaka ntayobora,mureke muzehe kijana akomeze atwemeze na siasa yake ya kuunganisha watu. U.S.A iri kumwe natwe kagame ntaho azajya!!!!!!! abamwanga mumware!

    • ariko wowe wenda kuvuga ukuli ,hari uwavuze ngo USA ifite Chiens de garde,  niyo mpamvu usanga udakorera inyungu zayo wese imukuraho igashyiraho ukorera inyungu zayo ,nta mu President n’umwe w’Africa n’utundi duhugu dukennye utagira shebuja i burayi cg Amerika agomba kumvira from A to Z , keretse Thomas SANKARA abandi baba biganirira  naho ubundi bagushyiraho bakanagukuraho ingero :Mobutu SESESEKO, yakoreshejwe na USA kwica LUMUMBA ejo bundi USA ikoresha abandi gukuraho Mobutu,  icyo navuga ni iki umunyafurika umuzungu amubwira kwica undi munyafurika ntazuyaze kandi aba akorera inyungu z’umuzungu atari inyungu z’umunyafurika uretse kunyura kuruhande inama nkizi ibi ni byo zakagombye kujya zamagana naho ubundi U.S.A ishaka inyungu z’abanyamerika udusagutse tukagaruka ari imfashanyo.

  • Ariko nkubwo wowe ngo ni kiki uvuze iki. ubwo se watubwira niba hari amakibirane ahari hagati ya Nigeria nibyo bihuguu bindi birebwa ni ikibazo cya boko haram. harya ngo ubwo uba ugamije gupinga ibyo HE yavuze. ariko interahamwe nibigarasha mwatayeumutwe kabisa. Ubwo rero ushyigikiye ko amakimbirane yabanyafrica azajya akomeza gukemurwa nabazungu. uri 4 sana

  • Impamvu ibibazo bya afrika bikemurwa na abanyaburayi nuko abanya afurika ntacyo baba babikozeho baba bahugiye mugusahuranwa no kugundira ubutegesti gusa. None se ninde munya afrika watumije inama ngo bashakire umuti boko haramu abanyaburayi bakayibuza?!? baba bategereje ko hapfa abangana iki?!?!?

  • Mwiriwe! nagirango nibarize abadutegeka ko mbona abajyanama bo mu rwego rwo hejuru mu gihugu cyacu “PAC” hafi ya bose ari abazungu nuko mu Rwanda (cg se AFRICA da) nta banyabwenge bahaba. Ibifaranga bibagendaho se !?!?!? muragirango bazabagire izihe nama mudashobora kwigiira !?!?!?  Nonese iyo dufashe ibifaranga bitagira ingano “imisoro ya rubanda” tukabishyira abo bazungu ngo turizihiza RWANDA DAYs iyo za BURAYA n’AMERICA nibande baba babidutegetse !?!?!?

  • @Kabayija, ibyo uvuze ni ukuri kabisa, abanyarwanda cg se abanyafrica benewacu bakatugiriye inama twarabacecekesheje abandi tubahindura ibigarasha bicitse!!! dusigaranye gusa abazi gukoma amashyi niyo umuyobozi avuze ibitavugwa. 

  • Kagabo Eric we, urandangije noneho, sha niba ariyo demokarasi no kwishira ukizana kwamuntu, uzakugumane kabisa….nyine ntamuntu numwe wigeze avuga ko afite amahoro cg uburenganzira kuko ntaho yari kubivugira, nababivuze cg abagerageje kuharanira ukuri uzi ubwawe aho bari none ngo parapara… Ngo ababuriwe irengero abo se ni bande la? Abantu bazahaga, kubera amaco y’inda nibakurikiranwa bahunge, ngo bahunze Kagame, ariko narumiwe kweri…Gusa nkwibutse ko akaraye icwende ntikoga, kuko niyo koze ntigacya ahubwo karacuya…Gewe abanhunga birabareba, bafite impamvu zabo,-ese umuntu wumwambuzi w’indanini, nahunga abo yambuye bazabyitirire ubutegetsi nabyo? Harabibwira ko ikibazo ari Kagame, ariko reka mbabwire ko ntimuzatinda kubona ko ikibazo atari we,!!! 

  • haaaaaa batera kadafi ko mwaruciye mukarumira? ntimwavuze ngo kadafi yarashe abaturage? Muzabeshye abahinde nibo banyanyagiye kw’isi ibya Mbeki na Obasanjo nta gaciro byahabwa

Comments are closed.

en_USEnglish