Kuba urubyiruko ntibivuze ko ushoboye kuyobora – D.Kaberuka
*Kuva kuri uyu wa gatatu kugera kuwa gatanu u Rwanda rwakiriye “WEF on Africa”
*Ibiganiro byabanje byibanze ku buryo urubyiruko rwa Afurika rwagira uruhare mu iterambere ryayo,
*Urubyiruko rwasabwe kurenga imbogamizi ruhura na zo, rugakomera ku mugambi wo gutera imbere
*Donald Kaberuka ati “Kuba urubyiruko ntibivuze ko ushoboye.”
Mu biganiro byatangije Inama Mpuzamahanga ku bukungu muri Afurika “World Economic Forum (WEF) on Africa”, Umunyarwanda Donald Kaberuka yasabye urubyiruko rwa Afurika gushaka no kongera ubumenyi kuko kuba bato atari byo bizatuma bayobora cyangwa bahindura ubukungu bwa Afurika.
Abitabiriye iyi nama bagiye bagaruka ku rugero rw’u Rwanda n’intambwe rumaze gutera nyuma y’imyaka 22 rubayemo Jenoside, ndetse abenshi bashima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame iha uruhare buri umwe hatitawe ku myaka cyangwa igitsina.
Ikiganiro cyabanjirije ibindi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “The Future in your Hands” (Ejo hazaza mu biganza byawe). Mu ngingo yacyo ya mbere yigaga ku “Rubyiruko n’Iterambere rya Afurika” (Youth and Africa Rising), urubyiruko rwagaragaje zimwe mu mbogamizi ruhura na zo n’uko rwumva zakemuka.
Aha urubyiruko rwo mu bihugu binyuranye rwagaragaje imbogamizi zirimo ubumenyi buke, umutekano muke, igishoro, icyizere, intambara n’iterabwoba bya hato na hato, uburezi, amategeko n’ibindi bibazitira mu iterambere.
Urubyiruko rumwe na rumwe rwatunze agatoki imiyoborere mibi yakunze kuranga umugabane wa Afurika nk’imwe mu mbogamizi ikomeye ituma urubyiruko n’abagore badatera imbere.
Ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka imiyoborere myiza no guhindura imyumvire abantu bafite ku miyoborere, Fred Swaniker, washinze ndetse akaba ari na we muyobozi wa ‘African Leadership Group’ ifite na Kaminuza yigisha imiyoborere, yavuze ko nta buryo Afurika ishobora gutera imbere idafite imiyoborere myiza (effective governance).
Yifashishije urugero rw’u Rwanda ubu rubarirwa mu bihugu birimo gutera imbere muri Afurika, ati “Ugereranyije aho iki gihugu cyari mu myaka 20 ishize n’aho kiri uyu munsi (biratandukanye), ni ukubera ko Guverinoma ya hano ikora neza.”
Swaniker avuga ko kugira ngo ugere ku iterambere rya bose, bisaba guha umwanya urubyiruko n’abagore, dore ko nk’uko yabivuze ngo usanga abantu bari muri Guverinoma baruta hafi imyaka 40 cyangwa 50 abo bayobora.
Ati “Kugira ngo uhe Serivise nziza abakugana ugomba kuba uzi abo aribo kandi ubumva, hari abantu muri Guverinoma usanga batazi icyo kuba urubyiruko aricyo.”
Aha yongeye gushima uburyo Perezida Kagame yahaye urubyiruko n’abagore umwanya mu buyobozi.
Swiniker kandi yasabye urubyiruko kurenga ingeso yo kwicara rukanenga gusa ibyo Guverinoma itarukorera, avuga ko igihe kigeze ahubwo rugahaguruka na rwo rukajya mu buyobozi kugira ngo rubone ibyo rukwiye.
Mbere yo kubigeraho ariko, ngo “Urubyiruko rukeneye gufata umwanzuro rukavuga ruti ‘ngiye kwitegura, nshake ubumemyi kungira ngo nimba umuyobozi nzahe abantu imiyoborere bakeneye’.”
Dr. Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere we yavuze ko hari ibihugu byinshi biyobowe n’abantu bato ariko atakwishimira kubamo.
Aha yasabye urubyiruko kudakomeza kumva ko kuba umuntu akuze atayobora neza, atanga urugero rwa Nelson Mandela banshi bafata nk’intwari y’icyitegererezo, wahinduye ubuzima bw’Abanyafurika y’Epfo kandi akuze.
Kaberuka avuga ko hari abayobozi b’ibihugu muri Afurika bakiri bato ariko barimo kwangiza ibihugu byabo.
Ati “Ntimwitiranye ibintu, …mugomba kongera ubumenyi. Kuba muto ni ikintu cy’ibanze (raw material) gusa cyagufasha gukora ikintu, ariko ntibivuze ko wahita ugikora, …Hari urubyiruko rwumva ko kuko ari bato (bakora byose…) mukwiye kongera/gukarishya ubumenyi rubyiruko.”
Kaberuka yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi rwubatswe n’abantu bakiri bato kandi badafite Peteroli, amabuye y’agaciro n’ibindi ubundi ibihugu bishingiraho byubaka ubukungu bwabyo.
Ati “Iki gihugu gifite ibirombe by’amabuye y’agaciro bikeya, ariko iki gihugu gifite ubushake, ubuyobozi n’impano kandi ni byo buri gihugu gikeneye kugira ngo kijye imbere.”
Uyu muhanga mu bukungu, yavuze ko ibibazo umugabane wa Afurika ufite atari bishya kuko n’indi migabane yabinyuzemo, ahubwo ngo igikuru ni ingamba zo kubirenga.
Ati “Abatubanjirije babohoye umugabane ku ngoyi y’Ubukoloni na Apartheid, bubaka umusingi wo gutera imbere. Mwe (rubyiruko) rero mugomba kujya ku rundi rwego mugashyiraho isoko rimwe, kandi mukitegura kwinjira mu bundi bukungu (next economy) bushingiye ku mpano aho kuba capital (imitungo), ibyo kubigeraho ntabwo bizaterwa n’uko muri bato, bizaba kuko mwiteguye kubikorera.”
Iki kiganiro cyakurikiwe n’ikindi kibanze ku kwihangira umurimo
Muri iki kiganiro (The Career of an Entrepreneur), umuherwe Ashish J. Thakhar yavuze ko kugira ngo urubyiruko rwikorera rubashe kwagurira ibikorwa byarwo hirya no hino ku mugabane, ibihugu bikwiye koroshya imigenderanire (migration) abantu bakagenderana nta mbogamizi.
Asaba urubyiruko rufite imishinga kuyikomeraho bagaharanira ko ishyirwa mu bikorwa kabone nubwo baca mu mbogamizi nyinshi.
Ibi biganiro byarangiye urubyiruko rwiyemeje kwakira gutsindwa, ariko ntirucike intege, no kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu burezi n’ikoranabuhanga biteza imbere kandi bongera ubumenyi bubategura kuba abayobozi b’ejo.
Imibare igaragaza ko 70% by’abatuye u Rwanda kimwe n’Umugabane wa Afurika muri rusange ari urubyiruko, by’umwihariko ruri munsi y’imyaka 30.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
12 Comments
Tewori, tewori…………..(Theories) muri Africa hari imvugo cyane kuruta byose, Abanyaburayi baraza bati Africa rwose mukwiye kugenza gutya, Abanyafrica nabo bahura bati dukwiye gukora gutya bikarangira gutyo.
Dr Kaberuka ati urubyiruko ni law materials, aha yavuze ukuri ariko law material irakoreshwa ntiyikoresha, bishatse kuvuga ko urubyiruko ntacyo rwakora nakimwe rudafashijwe, rudahawe amahirwe, rutitaweho……urubyiriko rw’Africa ntabwo ari abanebwe ahubwo amahirwe yabo ahora ari make nahari ugasaga kuyageraho n’intambara ikomeye, bagira nicyo bageraho ugasanga ntikirambye kubera kakavuyo kibera muri Africa.
igikenewe kuruta ibindi nuko muri Africa habaho abayobozi bubaha inzego kandi bakagendera ku amategeko, kuko muri Africa usanga abayobozi aribo mategeko baba batagihari ibintu byose bigahinduka, ibyagezweho bigateshwa agaciro. mugihe cyose Africa izagira abayobozi batubaha amategeko cg ngo baendere ku amategeko ibyo tuzavuga byose bizajya birangira gutyo kandi ntacyo tuzapfa tugezeho
Ntago ari “law materials” ni “raw materials”. Ntimukice ururimei kuko iyo wanditse ibitari byo bihindura icyo weashakaga kuvuga ndetse n’ umusomyi wa comment yawe ntasobanukirwe n’ icyo washatse kuvuga !!!!!
Amakosa y’imyandikire abaho ikingenzi ni ukumvikanisha message yashakaga gutanga kandi irumvikana neza ,nawe urebye neza amakosa wanditse muri comment yawe wasanga atagira ingano.
andika ‘ururimi’ aho kwandika ururimei, nanone andika ‘washakaga’ aho kwandika weashakaga. mbere yo gukosora typing errors z’abandi ujye wiheraho. thanks
Reka mbwire Kaberuka ko no kuba umusaza bitavuzeko ko uyobora kurusha abakiri bato.Kandi twese tuzi kuguma kungoma igihe kiki icyo bitanga.Aha umuntu yagaya umuntu nka Mr Kaberuka usobanutse utangiye kugira ibitekerezo nka biriya.Ese Ko yatanze umwanya we nuko yari yarakoze nabi? Twese tuziko yabaye intangarugero ariko yubahirije amategeko agenga iyo banki ayo mateheko yayasanzeho.Ese uwayishyiriyeho siwe wagombye kuba uwambere mu gutanga urugero rwo kuyubahiriza?
None se Nyakubahwa Kaberuka ntabwo azi ko nababohoye igihugu bari late Rwigema na HE Kagame bari urubyiruko? Iyo baza gutegereza kuzabanza gusaza se ubu igihugu kiba kirihe?
Ikindi ndemeranya n’umuvandimwe uvuga ko abayobozi ba Afrika bakwiye kureka umuco wo kumva ko amategeko ari munsi y’ibirenge byabo ko bagomba kuyahonyora uko bishakiye, nibitaba ibyo tuzatahira ku ma resolutions meza ariko atazigera ashyirwa mu ngiro!
Law materials, ahubwo abakuze nibo ba law materials. naho urubyiruko ni abatekinisiye bashoboyen gukoresha ibintu byose ndetse no kwihutisha ibikorwa kurusha abashaje..nawese umusaza aricara muri bureaux agasinzira warangiza ukamutegerezamo umusaruro wihuse? wapi… nibicare murugo tubatunge.
Kabera yavuze ukuri ahasigaye ni uko izo raw materials zigomba kuvamo finished products
NTIMWITIRANYE IBINTU. ILIYA TERME DR. KABERUKA YAKORESHEJE NI TERME TWEBWE ACCOUNTANTS DUKORESHA MULI COST AND BUDGET ACCOUNTING CG SE COMPTABILITE ANALITIQUE D’EXPLOITATION, RAW MATERIAL CG SE MATIERE PREMIERE N’IBYO DUKORESHA MU RUGANDA KUGIRANGO BIHINDURWE FINISHED GOODS CG SE PRODUCT PRODUIT FINIT YAJYA KW’ISOKO. KUVUGA RERO NGO URUBYIRUKO NI NKA RAW MATERIAL CG SE MATIERE PREMIERE MU ITERAMBERE LY’UBUKUNGU YASHAKAGA KUVUGA KO URUBYIRUKO ALI RWO RWAFATA IYA MBERE MULI ILI TERAMBERE LY’UBUKUNGU. NTABWO MULI RAW MATERIALS DUKORESHA MU RUGANDA POUR TRANSFORMATION NK’UKO DUSANZWE TUBIGENZA, MURAKOZE, MUKARISHYE UBWENGE RERO.
@JEAN MATESO. URAKOZE CYANE KUDUSOBANURIRA.DR.D. KABERUKA ABANTU BASHOBORA KUBA BARI BUMVISE NABI ICYO YASHAKAGA KUVUGA.
MURAKOZE.
MUGISHA, URAKOZE KUBA WUMVISE NEZA IBYO NASOBANUYE.
MAY GOD BLESS the World that God created for us.
hahhh
mureke kuyobya umurari wmitwaje science. nutagira amatwi yabo kandi nutabo yakumva.
Comments are closed.