Intego z’ishoramari mu ikoranabuhanga rya Africa zagezweho – Min Nsengimana
Mu gihe u Rwanda rwitegura kongera kwakira inama ya Transform Africa ya kabiri, Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko yatangaje ko basanga intego Africa yari yihaye mu 2007 z’ishoramari mu ikoranabuhanga zagezweho. Inama ya Transform Africa ya kabiri izabera mu Rwanda izitabirwa n’abantu bagera ku 2 500 izatangira tariki 19 kugera kuri 21/10/2015, imyiteguro yayo ngo igeze kure.
Mu 2007 nibwo bwa mbere habaye inama yiswe “Connect Africa” igamije guhuza umugambi no gushyiraho intego zo guteza imbere ishoramari mu ikoranabuhanga muri Africa, iyi nama yebereye mu Rwanda.
Mu 2013 inama ya mbere ya Transform Africa yabereye mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’ikoranabuhanga kuri uyu wa kabiri yatangaje ko basubije amaso inyuma basanga intego yo kugera ku ishoramari rya miliyari 50$ mu ikoranabuhanga muri Africa hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku itumanaho n’isakazabumenyi ngo yaragezweho.
Min.Nsengimana ati “Ikegeranyo cya Banki nyafurika y’iterambere cyerekana ko iri shoramari ryageze kuri miliyari 70$. Mu Rwanda abafatabuguzi bakoresha ikoranabuhanga bavuye kuri 2% bagera kuri 50% mu 2013.”
Mu 2007 mu Rwanda serivisi ya Internet ngo yari iri hasi cyane, ariko ubu mu Rwanda ngo ni hamwe mu hantu hari Internet ihagaze neza muri Africa, ibi ngo bikaba bifite byinshi bisobanuye ku kwihutisha ubukungu bw’igihugu.
Min Nsengimana yasobanuye ko abakuru b’ibihugu byinshi muri Africa bateranye bakemeza umushinga wa “Smart Africa” ugamije guteza imbere ikoranabuhanga rya Africa. Kugeza ubu uyu mushinga ngo umaze kwinjiriza Africa agera kuri miliyari 300$ ku bukungu bwayo.
Uyu murongo ngenderwaho wa “Smart Africa” wemejwe n’ibihugu bigize ubumwe bwa Africa kugira ngo utanga inzira yo guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane, izi nama za “Transform Africa” zikaba zigendeye muri uyu murongo wa Smart Africa.
Min Nsegimana yasobanuye ko ubu hari ibihugu byinshi bya Africa byatangiye gahunda yo kuvanaho imipaka mu bijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko u Rwanda ruri muri ibi bihugu byatangiye gukorana n’ibindi mu kuvanaho imipaka y’ikoranabuhanga kuko ngo ruzungukiramo ibintu byinshi.
Inama ya Transform Africa igiye kubera i Kigali izakoraya abantu bagera ku 2 500 bavuye ahatandukanye muri Africa, abifuza kwiyandikisha ngo bayitabire banyura kuri www.transformafrica2015.org
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW