Inama ya ICGLR muri Angola yasabye ko amatora i Burundi yigizwayo
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) yateraniye i Luanda muri Angoka kuri uyu wa mbere yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu i Burundi yigizwayo.
Amatora ya Perezida w’u Burundi ateganyijwe kuba 26/06/2015. Bamwe mu barundi bamaze ibyumweru bitatu mu myigaragambyo bamagana ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamariza manda ya gatatu. Imidugararo iri muri iki gihugu imaze kugwamo abarenga 25 naho abantu bagera ku 100 000 ubu ni impunzi.
Ku busabe bwa Perezida Dos Santos wa Angola uyoboye uyu muryango wa ICGLR mu gihe cy’imyaka ibiri, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Luanda kuri uyu wa mbere, ingingo nyamukuru yari ikibazo cy’u Burundi. Nubwo banarebye ku bibazo bireba ubuzima bw’abantu biri muri Congo, Sudani y’epfo n’iterabwoba mu karere.
Wilson Kajwengye umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano muri ICGLR yatangaje ko umwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama ari uko amatora yari ateganyijwe mu Burundi yigizwayo.
Iyi nama yasabye kandi ko itsinda ry’abakuru b’ibihugu bya Tanzania, Uganda, Kenya na South Africa bihita bijya i Burundi vuba rikagirana inama na Perezida Nkurunziza utari witabiriye iyi nama.
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari i Dar es Salaam yitabiriye inama nk’iyi y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ‘East African Community’ itsinda ry’abasirikare riyobowe na Gen Major Godefroid Niyombare ryagerageje kumuhirika ku butegetsi birapfuba.
Imyigaragambyo y’abamagana ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamaza bwa gatatu yasubukuwe kuri uyu wa mbere.
Impungenge ni zose ko ikibazo cy’u Burundi gishobora gukomera kurushaho kubera ibice bibiri by’Abarundi by’abashyigikiye n’abatamushyigikiye.
Angola, Burundi, Congo Brazzaville, DR Congo, Kenya, Rwanda, Sudan, South Sudan, Tanzania, Uganda na Zambia nibyo bihugu bisanzwe biri mu ihuriro rya ICGLR.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Kubwamahoro y’abarundi n’akarere Petero nafate umwanzuro wa gishingantahe.
Nkunda H.E Paul Kagame ntaja mu manama(yo kwa H:E Peter PETERO) atagira ico atanga, none bazomubwira iki atazi? Ndaha nibavayo hari igihindutse atari kuvuga ngo amatora azoba JUILLET/JULY-SEPTEMBER ariko nihe uzatorwa niwe uzitoza gusa
hari igihe azashaka kujya mu manama igihe cyamushiranye. nta gahora gahanze. wait and see. time will tell. sakwe sakwe-soma-vision 20/20 ihishe iki? na h.e ntazamenya ikimukubise icyo gihe!
ikigaragara nuko nta myanzuro ifatwa ngo abanu bareke kwicwa. Birirwa bicara mu munama idafatwamo imyanzuro
@Nzayisenga Jean:
– Sakwe sakwe!
– Soma!
– Abanzi ba Kagame barimo na Nzayisenga Jean bifurije Kagame ibibi byose bishoboka kuva bamumenya bageze kuki ?
– Bageze kuri byinshi!
– Oya, kimpe!
– Ngicyo!
– Bageze kuri zero nta n’icyo bateze kugeraho!!
Igisakuzo ni uko kirangira muri 20/20Nzayisenga we! Ahubwo wowe nutareka kurota ntuzamenya ikigukubise!
Comments are closed.