Digiqole ad

Imyitozo y’Amavubi yatangiranye abakinnyi ba APR FC gusa, abakina hanze bazaza kuwa kane

 Imyitozo y’Amavubi yatangiranye abakinnyi ba APR FC gusa, abakina hanze bazaza kuwa kane

Iranzi Jean Claude na bagenzi be bo muri APR FC nibo batangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu

Abakinnyi umunani ba APR FC nibo batangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Senegal na Mozambique, abandi baratangira kuhagera kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi 2016.

Iranzi Jean Claude na bagenzi be bo muri APR FC nibo batangiye imyitozo mu ikipe y'igihugu
Iranzi Jean Claude na bagenzi be bo muri APR FC nibo batangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu

Ikipe y’igihugu Amavubi iritegura umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Senegal “Les Lions de la Teranga” yamaze kugera mu Rwanda.

Uyu mukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016.

Tariki 4 Kamena, 2016 kuri Stade Amahoro kandi, hateganyijwe umukino wa Mozambique mu gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017.

Abakinnyi umunani ba APR FC ni bo bamaze gutangira imyitozo, kuko andi makipe avamo abakinnyi bahamagawe  agifite imikino ya Shampiyona agomba gukina, bakazitabira umwiherero nyuma y’iyo mikino.

Kuri uyu wa mbere AS Kigali irahura na Bugesera FC (Stade de Kigali), Mukura VS ihure na  Musanze FC (Stade Huye), mu gihe kuwa gatatu Rayon Sports izakira Etincelles FC.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baratangira kuhagera kuri uyu wa kabiri. Salomon Nirisarike (kuwa kabiri 24 Gicurasi,), Tuyisenge Jacques, Abouba Sibomana, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Haruna Niyonzima (kuwa kane tariki 25 Gicurasi), Uzamukunda Elias Baby (tariki 30 Gicurasi).

 

Urutonde rw’agateganyo rwahamagawe:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Mazimpaka Andre (Mukura), Ndoli Jean Claude (APR), Nzarora Marcel (Police)

Myugariro: Rusheshangoga Michel (APR), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Nirisrike Salomon (STVV, Belgium), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports)

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR), Niyonzima Ali (Mukura), Habyarimana Innocent (Police), Sibomana Patrick (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Habimana Yussufu (Mukura), Niyonzima Haruna (Young Africans)

Rutahizamu: Usengimana Danny (Police), Uzumakunda Elias (Le Mans, France), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) na Sugira Ernest (AS Kigali).

Aba bakinnyi ba APR FC umunani bageze mu mwiherero w’ikipe y’’igihugu kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata kuri iki cyumweru.

ba kapiteni b'Amavubi, Haruna na Migi baragera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu kuri uyu wa kane
ba kapiteni b’Amavubi, Haruna na Migi baragera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kuri uyu wa kane
Salomon Nirisarike aragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri
Salomon Nirisarike aragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri
Amavubi aritegura imikino ya Senegal na Mozambique
Amavubi aritegura imikino ya Senegal na Mozambique

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Wapi, ni hahandi nta tsinzi tubitezeho?

  • Apr bazayigire équipe nationale birangire ni gute championnat ikomeza kandi hari imikino ikipe y’igihugu itenganyijwe!Ferwafa ibyo ni ibiki muba mukora ko nta handi biba ubundi iyo ikipe y’igihugu ifite imikino championnat yo mu kiciro cya mbere irahagarikwa imikino igasubikwa

Comments are closed.

en_USEnglish