Digiqole ad

Leta igiye gufatira imitungo y’abayirimo imyenda y’imisoro ya Miliyari 80

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro (RRA) cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 08 Gicurasi, bwagaragaje ko itangwa ry’imisoro ritarimo kugenda uko byari bitaganyijwe, bikagaragazwa n’uko mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2013/14 urangire, imibare yo mu mezi icyenda ashize igaragaza ko hari imisoro isaga Miliyari 27 itaraboneka, byanatumye hashyirwaho ingamba zikarishye zirimo no gukurikirana imyenda n’ibirararane by’imisoro abantu batandukanye barimo Leta igera muri Miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru ku gasusuruko ka none

Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority (RRA) bwavuze ko intego bwari bwihaye y’uko uyu mwaka uzarangira bakusanyije miliyari 581,5 z’amafaranga y’u Rwanda ishobora guhura n’imbogamizi kuko kugeza ubu habura igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2013/2014 urangire bamaze kubona miliyari 554,3 bingana na 95.3% gusa.

Mu myaka y’ingengo y’imari ishize iki kigo cyakunze kurenza ku ntego cyabaga cyihaye mu gukusanya imisoro n’amahoro bifatwa nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA avuga ko kuba izindi Miliyari 27.2 zingana na 4,7% zitaraboneka kandi utapfa no kwemeza ko uyu mwaka uzarangira zibonetse byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo igenda gacye ry’ubukungu bw’igihugu ryavuye ku 8% mu mwaka wa 2012, aho kujya kuri 7.5% nk’uko byari biteganyijwe mu mwaka wa 2013 rikamanuka cyane kugera kuri 4.6%.

Izindi mpamvu zirimo kuba ibyo Leta ikoresha binatuma habaho uruhererekane rw’amafaranga muri ba rwiyemezamirimo, abaturage na Leta byaragabanutse.

Igabanyuka ry’inkunga n’ubukungu bw’igihugu kandi ryanatumye amabanki adakora neza, n’imisoro yatangaga nk’umusoro ku nyungu uragabanuka nk’uko byasobanuwe.

Indi mpamvu ikomeye yatumye itangwa ry’imisoro ritagenda uko ryari riteganyijwe ni igabanuka ry’ibyinjira mu gihugu cyane cyane imodoka, byatumye amafaranga Leta yabyinjirizagamo agabanuka cyane kuva ku ijanisha rya 17.8% mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012/2013, agera kuri 12.9% kugera muri Werurwe uyu mwaka.

Nyamara mu ngengo y’imari y’uyu mwaka Leta yari yagabanyije imisoro ku modoka nini zikoreshwa mu bwikorezi bw’ibikoresho by’ubwubatsi n’izikoreshwa mu bwikorezi bw’ibicuruzwa zirenza toni 20 n’imodoka nini zitwara abagenzi ikava kuri 25% kugera ku 10%.

Kugira ngo ibibazo byagaragaye n’ingaruka zabyo zitagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu RRA yafashe ingamba zizatuma mu mwaka utaha n’ibihe bizaza imisoro yongera kuzamuka nk’uko byari bisanzwe.

Muri izo ngamba, gukurikirana abarimo Leta imyanda y’imisoro irenga Miliyari 80 ni bamwe mubo RRA yashyizeho imbaraga cyane kugira ngo aya iyazane mu isanduku ya Leta.

Kimiseri mukuru Richard Tusabe avuga ko ari akazi katoroshye gukurikirana iyi myenda, gusa baguye itsinda rigomba gukurikirana iki kibazo, ndetse byaba na ngombwa bayirimo bagafatirirwa imitungo igatezwa cyamunara.

Gusa ngo hari n’impungenge ko nibura muri ayo Miliyari 80, ashobora kuboneka ari nka Miliyari 40 (50%) kuko ngo abarimo andi asigaye hari abitabye Imana, abatagifite ubushobozi n’abandi.

RRA kandi irateganya ko nimara gufata mu nshingano imisoro y’uturere ubu barimo kwakira, bizatuma bahuza amakuru yose ajyanye n’imisoro ku buryo nta muntu uzapfa kongera kuyereza umusoro.

Gusa ubuyobozi bwa RRA buvuga ko n’ubwo hari ikibazo cy’uko imisoro itatanzwe nk’uko byari biteganyijwe, muri uyu mwaka habayeho kwiyongera kw’imisoro kuko aho bigeze ku mibare y’amezi icyenda yatanzwe haruguru bigaragaza ko imisoro yazamutseho 15%.

 

Izindi ngamba zafashwe

Izindi ngamba zafashwe harimo iherutse gutangazwa yo kongera umusoro wakwaga ibigo by’itumanaho ku makarita yo guhamagara bicuruza wavanywe ku 8% ugera ku 10%, ibi bikazatuma uruhare rw’iyi misoro mu kigega cy’imari cya Leta rugera kuri Miliyari ebyiri;

Gukurikirana ko abacuruzi bose bakoresha imashini zikoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemeza buguzi (EBM),

Kujya batungura abacuruzi kugira ngo harebwe niba imenyekanisha baba bakoze ariryo,

Gucunga no gukurikirana abanyereza imisoro, kwigisha no gukangurira abantu akamaro ko gutanga imisoro.

Tusabe asanga izi ngambo zose nizishyirwa mu bikorwa uko bikwiye na cyane ko bongereye amakipe agomba kubikurikirana, nta kabuza imisoro izazamuka kandi ikajya itangwa neza.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • -Nibyo koko gusora birakenewe, kandi ni ngombwa, uretse ko ari n’ umusanzu ukenewe kubatuye u RWANDA bose.. -Ariko kandi RRA, ikwiye kurebe neza, niba abo bagomba gusora bafite ahobayakura.koko..Kubagurishirizaho ibyo batunze, bishobora gutera umwuka mubi; ndetse n’ubukene bukiyongera, kandi umugambi wa Reta waruwo kubugabanya,  cyangwa kuburwanya burundu.Byaragaragaye ko RETA ihamagarira abantu gukora ubucuruzi n’ibindi byose bijyanye no kuronka inyungu; Ariko kandi iyo bijyanye n’ubumenyi buke mumisoro isabwa,  ijyanye nibyo bakora batazi ingaruka nziza cyangwa  imbi,, hari igihe abantu bisanga basabwa ibyo batashoboye no kwinjiza.Abantu benshi batangira ibikorwa byabo, nta barurisha mibare bafite kubisanzwe bikorwa mugihugu; ugasanga bazira ukutamenya(ubujiji). RRA ntakundi yabafasha kundi kurambye, uretse  kubasoresha  ??????  Ese RRA ijya yibuka no kubabaza ayo bakoresha mubuzima bwabo busanzwe  kugera kumwisho w’ukwezi ??? Kuko hari abanezezwa nuko babonye amafranga abatunga, bakibagirwa ko ejo hazaza RRA ibari inyuma. Umunyarwanda wese akunda kuvuga ngo:<< ntacyo nunguka cyane ariko abana bararya, nkanabarihira ishuri; ibyo birahagije.-

Comments are closed.

en_USEnglish