Digiqole ad

Imihigo ni yose mbere y’umukino wa APR FC na Rayon Sports

 Imihigo ni yose mbere y’umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umukino uheruka amakipe yombi yanganyije 0-0

Kuri uyu wa kabiri APR FC irakira Rayon Sports mu mukino ugaragaza ufite amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona. Imihigo ku mpande zombi ni yose.

Umukino uheruka amakipe yombi yanganyije 0-0
Umukino uheruka amakipe yombi yanganyije 0-0

Uyu mukino wa APR FC na Rayon Sports usanzwe uhuza abakeba mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu munsi biraba ari akarusho cyane ko noneho ugiye kuba amakipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona, bivuga ko utsinda aza kuba afite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

APR iyoboye n’amanota 46, niyo iza kwakira Rayon Sports ifite amanota 42, n’umukino w’ikirarane. Abatoza ku mpande zombi ni ubwa mbere bagiye gutoza uyu mukino w’amateka

APR FC ya Nizar Khanfir, iraza muri uyu mukino idafite benshi mu bakinnyi baciye muri Rayon Sports nka: Mwiseneza Djamar, Ngabo Albert, bavunitse. Na Bizimana Djihad ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Gusa, abakunda APR FC baraza kwishimira kugaruka mu kibuga kwa Ndahinduka Michel umaze gutsinda Rayon Sports ibitego bitanu mu mikino itandatu (6) yahuye nayo.

Mbere y’umukino, Nizar Khanfir utoza APR FC ati “Twiteguye neza umukino wa Rayon sports. Tuzi agaciro kawo, kuko ni umukino ufite icyo uvuze ku rugrndo turimo rwo gushaka igikombe. Ariko sintewe ubwoba no gutoza iyi ‘derby’, kuko natoje imikino amagana ikomeye kurushaho.”

Ku rundi ruhande, Rayon Sports igiye guhura na APR FC ishaka kwihimura kuko, umwaka wa shampiyona ushize, APR FC yabatsinze mu mikino yombi.

Umukino ubanza 1-0, umukino wo kwishyura ikipe y’ingabo iyinyagira 4-0. Kandi umukino ubanza muri iyi shampiyona amakipe yombi yanganyije 0-0.

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Niyonzima Olivier Sefu wabonye amakarita abiri y’umuhondo, na Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino yatsinze mo Police FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame arahura na APR FC yakiniye kuva 2009 – 2013.

Ndayishimiye Eric Bakame yabwiye Umuseke ati: “Ndashaka kubereka ko ntavuye muri APR nshaje nk’uko bamwe babikeka. Ni umukino nakaniye. Turashaka igikombe cy’uyu mwaka, kandi gutsinda APR ni urufunguzo. Bagenzi banjye na bo bamaze gukura, bazi icyo bivuga guhura na APR wambaye umwenda wa Rayon Sports. Uraba ari umukino mwiza, kandi twizeye gushimisha abacu.”

Uyu mukino w’abakeba urabera kuri Stade Amahoro i Remera, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Abasifuzi b’umukino: Hakizimana Louis, arafatanya na Hakizimana Ambroise na Karangwa Justin mu gihe umusifuzi wa kane ari Ngabonziza Dieudonné.

Ibiciro byo kuri uyu mukino muri VVIP: Frw 10 000 (intebe z’umukara), muri VIP: Frw 5000 (intebe z’icyatsi), ahatwikiriye: Frw 2000 (intebe z’umuhondo) naho ahasigaye hose: Frw 1000.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku mpande zombi:

Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierro, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Davis Kasirye.

APR FC:

Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Rwatubyaye Aboul, Bayisenge Emery, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Bigirimana Issa, Ndahinduka Michel.

Indi mkino iteganyijwe kuri uyu wa kabiri:

Bugesera FC vs Rwamagana City FC (Nyamata)

Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe)

APR FC vs Rayon Sports FC (Amahoro Stadium)

Espoir FC vs Marines FC (Rusizi)

Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali)

SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena)

Mukura VS vs Gicumbi FC (Huye)

AS Muhanga vs Etincelles FC (Muhanga)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • KWINJIRA NANGAHE?

    • kwijira nangahe kumukino wa apr na Rayon?

  • uyu mukino bashyize sakumi nebyiri urarangira hafi sa moya na 50, ubwo habura iminota mikeya ngo rwambikanae hagati ya MCITY na RMADRID, UBWO GUSOHOKA MURI STADE HABAYE UMUKINO WA RAYON NA APR N’IMODOKA NUMUBYIGANO BIRATWARA ISAHAIRENGA UWO MUPIRA ABAFANA BIFUZAGA KUREBA URABA UGEZE HAGATI. UBWO UMUKINO WA RAYON NA APR BWIGIJE IMBERE IMINOTA 45 NTIBYABA BYIZA

  • ama Rayon ni ukuyavuna naho APR ni ukuririmba itsinzi

Comments are closed.

en_USEnglish