Digiqole ad

Imashini imwe itunganya amazi abika intanga z’inka yongeye gukora nyuma y’amezi 6 yarapfuye

 Imashini imwe itunganya amazi abika intanga z’inka yongeye gukora nyuma y’amezi 6 yarapfuye

Ngarambe Matiyasi RAB

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ugushyingo, Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ibidukiki basuye Ishami ry’Ikigo cy’Ubuhinzi (RAB), rishinzwe Gupima no Gusuzuma indwara z’Amatungo, by’umwihari ko mu rwego rwo kureba uko serivisi gitanga zijyana no guteza imbere Girinka, bakaba basanze imashini itunganya amazi akoreshwa mu kubika intanga z’inka yari imaze igihe idakora yongeye gutangira gukora.

Iyo ni imashini igihugu gifite itunganya Azote Liquide yifashishwa mu kubika intanga z'inka
Iyo ni imashini igihugu gifite itunganya Azote Liquide yifashishwa mu kubika intanga z’inka

Abadepite bavuga ko mu ngendo barimo mu gihugu, basanze abaturage benshi bavuga ko hari ikibazo cy’uko intanga ziterwa inka zarinze zabuze, ariko ahanini ngo umwuka wa Azote (Liquid Nitrogen) ikoreshwa mu kubika neza intanga z’inka wari warabuze.

Hon Nyirarukundo Ignacienne ukuriye itsinda ry’abasuye iki kigo cya (Rubirizi) giherereye mu murenge wa Kanombe mu karere Kicukiro, yabwiye abanyamakuru ko bahisemo kureba ibijyanye na gahunda ya Girinka nk’imwe mu zatanzweho amafaranga menshi kandi ikaba ari gahunda igamije gukura abaturage benshi mu bukene.

Girinka ngo yagize uruhare mu kuzamura abaturage ku buryo ubwabo babivuga ariko ngo yashoboraga kurenga aho igatanga amata ahagije, abaturage bakabona umusaruro uhagije, akaba yagurisha akanizigama.

Yavuze ko uruganda rafasha mu gukora intanga ziterwa inka rwari rumaze igihe rudakora guhera muri Mata 2016, rwatumye abaturage basubira ku kubangurira ku mfizi kandi abantu benshi bari barayobotse inzira yo guteza intanga mu rwego rwo kugabanya indwara zaterwaga n’umubare munini w’ink ikimasa kimya, zikaba rakwirakwizwaga ahantu henshi.

Ati “Ubu ntiwahita umenya ingaruka (guhagara kw’imashini byateje) kubera ko izaba zarabanguriwe mu kwezi kwa kane ntizirabyara, ariko ingorane zavuyemo ni iz’uko abantu bongeye kubangurira ku bimasa. Ikimasa gishobora kubangurirwaho bigatanga umusaruro ariko niba ushaka kunoza ubwoko, ku maraso y’inka wari ukeneye, cya kimasa gishobora kutabinoza kubera ko kitabiteguriwe.”

Uretse abafite ibimasa byabo bakaba barabibanguriyeho icyo gihe imashini yari yahagaze, ngo hari n’abatabashije kubibona, bityo akabona ko hari igihe umukamo uzabura kubera ko abantu batabanguriye icyo gihe cyangwa hakabaho ko habura inka zivuka muri icyo gihe.

Abadepite banasuye Laboratoire ikorerwamo imiti, Hon Nyirarukundo Ignacienne avuga ko basanze hari intambwe ikwiye guterwa kuko ngo hari ubwo usanga abahakora barabashije kugera ku rukingo rw’indwara iyi n’iyi ariko bikazasaba ko rujyanwa hanze i Burayi bakaza ari bo bemeza ko rukoreshwa.

Dr Christine Kanyandekwe ukuriye ishami rya RAB rishinzwe Gupima no Gusuzuma indwara z’Amatungo, yavuze ko mu byo baganiriye n’Abadepite harimo kuba iki cyuma gikora Azote Liquide yifashishwa mu kubika intanga kitazongera guhagarara, kandi bakihutisha gahunda yo kwigisha aborozi kuba ubwabo bakwipimira indwara y’ifumbi ifata amabere y’inka.

Yavuze ko ingaruka z’uko kiriya cyuma cyamaze igihe kidakora zitazagera ku ukugabanya umukamo, kubera ko ngo cyapfuye mu mezi y’izuba kandi ngo haba hari inka nkeya zirinda, ubu ngo kubera ko ubwatsi bwatangiye kuboneka amata azaboneka.

Ati “Imvura yaraguye, ubu inka zimaze kubona ubwatsi, iki ni igihe cyiza ni cyo dushyiramo imbaraga mu gutera intanga, ni byo dukora ubu, turajyana intanga hirya no hino kugira ngo iki gikorwa tugikore mu buryo budasanzwe na za zindi zitatewe zime, kuko iki ni cyo gihe cyiza inka ziterwa intanga zigafata kuko ziba zimeze neza.”

Intanga ziterwa inka ziva he?

Mu Rwanda imashini imwe gusa ni yo ikoreshwa mu gukora umwuka witwa Azote liquide ukoreshwa mu kubika neza intanga z’inka.

Izi ntanga zivomwa mu bimasa biri i Masoro, zigashyirwa mu duhehea twabugenewe, zigatwarwa mu bicuba (niryo jambo ryoroshye rya Container) birimo umwuka wa Azote Liquide (Liquid Nitogen).

Imashini yo mu Kigo gishinzwe gupima no gusuzuma indwara z’amatungo, yaguzwe mu Buholandi kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2009. Iyi mashini ifte ubushobozi bwo gukora Azote liquide ya L 9 500 mu kwezi ngo bihura n’umubare w’ingano aborozi bari mu Rwnada bakeneye.

Iyi Azote igera ku muhinzi biciye kuri Veterineri wabihuriwe, akagura intanga imwe (ni agaseke/tube kagenewe gutwamo intanga iterwa inka imwe), ku mafaranga 500, nawe akazayiterera umuturage inka ye yarinze, ku giciro kidakiwye kurenga Frw 1500. Iyo inka idafashe, ngo amabwiriza avuga ko Veterineri yagatereye uyu mworozi inka ye bwa kabiri ku buntu, nk’uko bivugwa na Ngarambe Mathieu umukozi ukora kuri iyi mashini.

Hon Nyirarukundo Ignacienne ukuriye Komisiyo y'Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije asanga kuba iriya mashini yari yahagaze bizagira ingaruka
Hon Nyirarukundo Ignacienne ukuriye Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije asanga kuba iriya mashini yari yahagaze bizagira ingaruka
Dr Christine Kanyandekwe uyobora ishami rya RAB rishinzwe gusuzuma no gupima indwara z'amatungo
Dr Christine Kanyandekwe uyobora ishami rya RAB rishinzwe gusuzuma no gupima indwara z’amatungo
Ayo ni amacupa yabugenewe atwarwamo intanga ziba zamaze gushyirwa mu dukoresho twabugenewe hagashyirwamo na wa mwuka wa Azote
Ayo ni amacupa yabugenewe atwarwamo intanga ziba zamaze gushyirwa mu dukoresho twabugenewe hagashyirwamo na wa mwuka wa Azote
Dr Kanyandekwe avugana n'abanyamakuru
Dr Kanyandekwe avugana n’abanyamakuru

SOBANUKIRWA UKO NITROGEN LIQUID IBONEKA

Iyo 1 ni imashini yitwa Compressor ikurura Azote na Oxygene bivanze, 2 ni ikigega iyo myuka ijyamo, 3 ni imashini yumisha iyo myuka, 4 ni imashini zitandukanya Azote ukwayo na Oxygene ukwayo
Iyo 1 ni imashini yitwa Compressor ikurura Azote na Oxygene bivanze, 2 ni ikigega iyo myuka ijyamo, 3 ni imashini yumisha iyo myuka, 4 ni imashini zitandukanya Azote ukwayo na Oxygene ukwayo
Icyiciro cya gatanu ni aha kibera, imashini zihinduramo Azote amazi (Liquefaction), ikanawukonjesha kuri -196°C
Icyiciro cya gatanu ni aha kibera, imashini zihinduramo Azote amazi (Liquefaction), ikanawukonjesha kuri -196°C
Ibi ni ibigega byakira ya mazi yiswe Liquid Nitrogen abikwamo intanga z'inka. Iyo mashini ikoresha amashanyarazi ikora amasaha 24/24
Ibi ni ibigega byakira ya mazi yiswe Liquid Nitrogen abikwamo intanga z’inka. Iyo mashini ikoresha amashanyarazi ikora amasaha 24/24

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubwo se na Azote Liquide yakabaye ikibazo koko ! Kuki RAB yishyiraho uwo mugogoro wo gukora iyo Azote ? Hariya hirya yanyu aho ku Mulindi wa Rusororo haba uruganda (niba rutarafungura) rutunganya umwuka rukawuvanamo Oxygene ikoreshwa kwa muganga, byumvikane ko n’iyo Azote liquide nayo bashobora kuyikora kuko byose ni ugufata uyu umwuka usanzwe duhumeka ukawunyuza muri compresseur ifite ingufu kuburyo uhinduka amazi, ugatandukanya ibiwugize (Azote, oxygene, CO2,…), ubundi ugashyira Azote liquide muri cylindres zabugenewe, ukujya ufataho nkeya ushyira mu macupa yabugenewe ariyo nkeka mwohereza mu mirenge kuri ba veterinaires banyu abitsemo utwo duheha turimo intanga…

    Icyakorwa: RAB yijeje abo bahinde isoko rihoraho rya Azote, bashobora kwemera kongera Frw ya capital mu ruganda rwabo hanyuma nayo bakayikora, icyo kikaba kirakemutse, iriko RAB ntijye ihora irwana no gushaka pieces de rechange mu Buholandi cg se yisobanura ku badepite.

    Nizeye ko Dr. Mark Bagabe C. azakosora ibyo byose bidasobanutse, kuko ni umukozi njye ndamwemera kabisa.

  • Iyi mishinga ya riek Warren-Tony Blair na Cliton aho u Rwanda rwahindutse laboratoire yisi yose turayanze.

  • izi ntanga aba veternaire iyo bazigejeje ku borozi barazihenda cyane kuko nkanjye bantereye inka 1 intanga banca 5000frw,yanze gufata barongera barayitera banca na none 4000frw.hakwiye kujyaho ibiciro bizwi kandi bikubahirizwa,kuko usanga abaturage batakwigondera icyo giciro cyo gutera intanga bagahitamo gukoresha uburyo bwa kera bwo kubangurira ku bimasa,rimwe narimwe usanga byanduza inka zabo indwara.

  • kARUNGI, GUTERA INTANGA ABATUNZI/ABOROZI BAKABONA INKA ZITANGA UMUKAMO URABIGAYE? KO UTATUBWIRA ICYO UGAYE NGO TUGISIMBUZE.

Comments are closed.

en_USEnglish