Digiqole ad

Igikomangoma Rwigemera cyamaganye iyimikwa rya Yuhi VI Bushayija

 Igikomangoma Rwigemera cyamaganye iyimikwa rya Yuhi VI Bushayija

Gerard Rwigemera yamaganye iyimikwa ry’umuvandimwe we kwa se wabo

Igikomangoma Gerald  Rwigemera ukomoka kuri mukuru wa Mutara Rudahigwa witwaga Etienne Rwigemera yavuze ko adashyigikiye iyimikwa rya Bushayija wiswe Yuhi VI. Ngo uwamwimitse yabikoze ku nyungu ze, ntabwo ari Umwami w’Abanyarwanda.

Gerard Rwigemera yamaganye iyimikwa ry'umuvandimwe we kwa se wabo
Gerard Rwigemera yamaganye iyimikwa ry’umuvandimwe we kwa se wabo

Gerard Rwigemera yatangarijwe ijwi rya Amerika ati: “Ibyo bintu bajya kubikora umuntu witwa Benzinge tukiva mu rukiko naramubwiye nti reka twicare ahantu turebe nk’umukuru w’umuryango icyo twakora ariko yanga ko twicara ngo tubiganireho ahubwo ambwira ko azohereza umuhungu we akaza kuntwara tukabiganiraho ariko ndategereza ntiyaza…”

Bukeye ngo  yatunguwe no kumva ko Benzinge yashyizeho umwami witwa Bushayija akamwita Yuhi VI , ngo ifoto ya Bushayija  yayohererejwe n’umukobwa we ubwo yari ari ku kibuga cy’indege agiye mu gihugu kimwe cy’u Burayi.

Ngo byaramutunguye biramutangaza.

Ati: Ubundi umwami mu by’ukuri ni umwami w’Abanyarwanda. Ikindi nzi neza ni uko yimikwa n’Abiru, Benzinge akomoka kuri Sekuru wari Umwiru kandi ubwiru si umurage! Mu bwoko bw’Abatsobe habamo amazu abari, inzu imwe niyo yimika… Niba babikoze rero ndibwira ko ari uburyo budakwiriye…”

Rwigemera yeruye avuga ko atemera uwo mwami Yuhi VI Bushayija ariko akemeza ko Bushayija bava inda imwe kwa  Sewabo  witwaga Bushayija.

Yemeza ko we nk’umukuru w’umuryango byazaba byiza bicaranye na Benzinge n’abandi bakaganira kuri uko kwimika Bushayija bitaganiriweho n’umuryango n’Abanyarwanda.

Yavuze ko kuri we afite ubushobozi bwo gusubizaho ubwami yabusubizaho ariko ngo ntibigishobotse, ngo ntiyanabigerageza.

Ngo habaye hari uburyo bwo kubushyiraho bunyuze mu nzira zabwo yabyemera ariko ngo ntibigikunze muri iki gihe

Avuga ko kuba yari ku ruhande rw’abantu batashakaga ku umugogo uzanwa mu Rwanda ngo byatewe n’uko yari yabisabwe na Nyirasenge Speciose Mukabayojo mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa ariko ntiyabikoze kubera gutinya Leta y’u Rwanda kuko nta kibi cyayo ayiziho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Umwana w’igikomangoma nawe se yitwa igikomangoma ? Nabazaga

  • ahontimwumva bahu, uyu rwigemera sibwavuyemo nyirasenge speciose mukabajogo? ngo uyu speciose ubundi naweyari mubadashaka kumwami atabarizwa murwagasabo alikokubera gutinya nokwanga guhemukira uRwanda akabarabihinduye ati nashyingurwe murwagasabo. yewe spesiyo nubworwose tugushima kowanze guhemukira igihugucyawe, aliko tukugayeko wasabye umuisengeneza wawe akavuga ibinyuranye (kandakuvugira wowe ibikuli kumutima). yewe ibyibwami namayobera, muzagenda muivamo nibindi muzabivuga dorahonibereye

  • Kuba umwiru usanzwe si umurage. ARIKO UMUTWARE W ABIRU AKABA N UMUTSOBE W UMUGANURA BYO NO KUBA UMWAMI NI UMURAGE. ARIKO KUBA UMWIRU USANZWE SI UMURAGE.ABIRU BARI BENSHI. UMUTSOBE W IMIKA UMWAMI NIWE WARI UMUTWARE W ABIRU WO MUNZU YO KWA GASHAMURA KA RUKANGIRASHYAMBA RWA KANYAMUHUNGU.

  • rwose Nkurunziza ibyuvuga nukuri, kuimika umwami ntibyakorwaga nabatsobe bose kandi mubatsobe habobabamo inzu 3, ibyokwimika umwami byakorwaga nabiru babatsobe bomunzu yabanyamuhungu bokwa Kanyamuhungu

  • @Yaya. Nibyo habamwo inzu eshatu. Abatsobe b ababona, Abatsobe b ababyibushye, Abatsobe b abanyamuhungu. Aribo bavamwo umutware w abiru bose. akaba n umutsobe w umuganura. Bibo bizihizaga uyu muganura tugira buri mwaka. Kuba umutware w abiru ni umurage hamwe no kuba umwami. It is sacred.

  • njye ibi binyereka ko abami bajyagaho mu manyanga kabisa…..rwose ubu nibwo mbyemeye

  • Nimundebere aya acakubiri mu batubwiraga ko igisubizo cy’ubumwe bw’abanyarwanda ari ukugarura umwami n’ubwiru!

  • ariko uwo mwami wa USA waciye igikuba muramushakaho iki? n’uko se yaje gushyingurwa mu rwa Gasabo?!
    Naho uwo mwami wa Manchester we ushaka gusimbura uwa USA simbyumva kabisa,mwaretse Trump na May akaba aribo bahangayikishwa n’abo bami baho (ko bombi babaga muri ibyo bihugu) mwebwe banyarwanda mugahangayikishwa n’iyi 2017 ko BAZATORA hari uwababwiye ko BAZIMIKA?!

  • umwami wabanyarwanda dufite numwe ni Yezu Kristu .

    • Ibyo uvuze ni ukuri Ivan. Na Rudahigwa u Rwanda yarwegurye Kristu umwami. Dore n’isengesho yavuze kuri iyo tariki ya 26-28 Ukwakira 1947:
      Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

      Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

      Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

      Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

      Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

      Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

      Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

      Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
      Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

      Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

      Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

      Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

      Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
      Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

      Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

      N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

      Amina

  • Turi muri repubulika yemwe, umwami yarasigaye azwi yaratanze, rero ibyo byo kuzana undi n’ubusambo rwose ni bagezaho.

  • hahahah Mugisha ntukandangize ariko njye narumiwe turacyafite umwanya wo guta tuvuga ubusa njye mbivuze gunti uwahoze ari umwami wasnga hari abantuka .banyrwanda mureke amatiku uwatabaye yaratabaye habaje mwe musigaye muryana

  • umwami araha @ ariko mbaze niyohe nyungu iri muruyu mugogo kweri* nyamara icyatumye bigirwa ibanga mukuwuzana hari ikibazo ! noneho numvise ngo bari bashatse kuwuyobya ngo ujyanwe Portugal ikiri @ mpyisi or benzige vrma harimo akantu! further info kumugogo

Comments are closed.

en_USEnglish