Digiqole ad

Ibitego 2 Savio yatsinze Police FC, ngo hari icyo bivuze ku mukino wa APR FC

 Ibitego 2 Savio yatsinze Police FC, ngo hari icyo bivuze ku mukino wa APR FC

Savio Nshuti amaze gutsinda igitego cya gatatu muri bibiri yatsinze Police FC

Savio Nshuti Dominique yatsinze ibitego bibiri muri bitatu Rayon Sports yatsinze Police FC mu mpera z’icyumweru dusoje, bikaba ibya mbere yari atsinze muri Shampiyona y’u Rwanda. Ngo byamufashije kwitegura neza umukino wa APR FC.

Savio Nshuti amaze gutsinda igitego cya gatatu muri bibiri yatsinze Police FC
Savio Nshuti amaze gutsinda igitego cya gatatu muri bibiri yatsinze Police FC

Uyu musore w’imyaka 18, yageze muri Rayon Sports tariki 14 Nyakanga 2015,  avuye mu Isonga FC, yakiniye umwaka ushize w’imikino wose. Gusa, muri iyi myaka amaze mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, yari ataratsinda igitego muri Shampiyona.

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje, Rayon Sports yatsinze Police FC 3-1. Muri ibi, Savio Nshuti yatsinzemo ibitego bibiri, ngo abona bifunguriye ibindi inzira.

Savio Nshuti Dominique ati “Ni ubwa mbere ntsinze muri Rayon Sports. Ni n’ubwa mbere ntsinze igitego muri ‘Club’ kuko no mu Isonga sinigeze ntsinda muri Shampiyona. Bagenzi banjye bajyaga banserereza ko nkina neza, ariko mbura ubuhanga bwo gutsinda. Igihe cyari kitaragera ariko ubu cyageze.”

Uyu mukinnyi witezweho byinshi mu mukino wo kuri uyu wa kabiri APR FC ikinamo na Rayon Sports, agira ati “Ndishimye cyane, kandi kuba ntangiye ntsinda ibitego bibiri, bifunguye inzira y’ibindi. Ndifuza gufasha Rayon Sports no mu mikino iri imbere.”

Savio yatangarije Umuseke ko yiteguye umukino ikipe ye ikina na APR FC ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016.

Yatubwiye ko uyu mukino na we akiri umwana yahoraga yifuza kuwureba. Kuba ageze ku rwego rwo kuwukina, ngo ni ibyishimo bikomeye, kandi ngo gutsinda uyu mukino bishobora no kumufasha gutwara igikombe cya Shampiyona, inzozi ze zigahita ziba impamo.

Umukino wahuje Rayon Sports na Police FC, ni uw'amateka kuri Savio Nshuti Dominique ndetse ngo ashobora no kubikora kuri APR FC
Umukino wahuje Rayon Sports na Police FC, ni uw’amateka kuri Savio Nshuti Dominique ndetse ngo ashobora no kubikora kuri APR FC

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • MUTSINDE NZABAGURIRA INKOKO MURI HOTEL DAYAN INYANZA.

    • babikoze tegura iyo rusake.

Comments are closed.

en_USEnglish