Digiqole ad

Ibibazo 10 kuri Hon Eduard Bamporiki

Kideyo, inshuti ya Stephano mu ikinamico izwi cyane Urunana, Eduard  Bamporiki, depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umugabo wubatse ku myaka 30 y’Amavuko. Yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuseke muri iyi week end. Intwaro ye ni igishushanyo,  ikimuca intege ni ukwibeshya ku muntu, kugambanira igihugu ni igihombo ku Rwanda, Amahoro niyo mahirwe ya mbere, kwamamara si iby’uwamamaye, yifuza ko uzavuka mu myaka 200 izaza azasanga umusanzu we ku gihugu ukigaragara..…

Hon Eduard Bamporiki muri iyi week end mu kiganiro n'Umuseke
Hon Eduard Bamporiki muri iyi week end mu kiganiro n’Umuseke


1. Hari abajeune bumva kuba mu mahanga ariyo mahirwe, mu Rwanda uhabona amahirwe angana iki ku mu mujeune?

Amahirwe akomeye mbona mu Rwanda ni amahoro, ushaka umurimo arawushaka kuko atekanye, aya ni amahirwe y’ibanze kuko nta mutekano ntanubwo umuntu atekereza. Ikindi ni ukuba abantu bagera (access) ku mashuri. Ntirengagije imbogamizi ihari yo kuba hari abadafite umurimo ariko dushingiye kuri ariya mahirwe yo kuba dufite igihugu gitekanye ibi bitanga igisubizo kirambye ku bushomeri umujeune wa none yaba afite. Ikiba gisigaye ni ukuyakoresha neza.

2.Honorable Eduard Bamporiki umuntu wabaye depite akiri muto, ese no ku bandi birashoboka?

Mu myumvire yanjye kuba umudepite si amahirwe ni umurimo natorewe, amasezerano nagiranye n’abaturage. Igihe cyanjye gifite aho gitangirira n’igihe kizarangirira niyo mpamvu n’undi wese ashobora kugerwaho.

Mu gihugu hariho politiki yo gushyira ingufu mu rubyiruko, hari imyanya rugenewe mu nteko hari amashyaka ya politiki bashobora gucamo, bityo rero birashoboka cyane. None ni Bamporiki ejo n’undi.

3. Kugirango umuntu abigereho ariko hari imyitwarire bigomba?

Njye nemera ibintu bibiri, icya mbere ni imyitwarire myiza icya kabiri ni inzozi. Buriya udafite aho ushaka kujya ntiwatangira urugendo, udafite inzozi ntiwazikabya, udafite icyo ushaka ntacyo wageraho. Imyifatire n’imyitwarire yo kuba umuntu muzima iyo yiyongereyeho inzozi n’ubushake bwo kugera ku kintu, ibyo bitekerezo Abantu barabishyigikira Imana ikabishyigikira ukabigeraho.

4. Kubaka amahoro mu Rwanda ni urugendo rurerure, nawe ubikoraho nk’umuhanzi niko ubibona? Ese bizagerwaho?

Kubaka amahoro ni ubuzima. Njye nemera ko umuntu aba yarabayeho muri ba sekuruza, bikaba uruhererekane rwo kubyara bikagera kuri Bamporiki. Imyemerere yanjye inyemeza ko mu bisekuruza 50 byashize by’iwacu nariho. Uyu munsi nbwo ngaragara ariko nariho muri ba sokuru, ibindi bisekuru 50 biri imbere ubu biriho muri njye, uyu munsi njyewe Bamporiki iyo niyishe ‘automatically’ mba nangije Generation zizaza imbere yanjye. Ndashaka kumvikanisha ko kubaka Amahoro atari ibintu bigerwaho, umuntu w’ejo (hahise) yubaka amahoro akayaraga uw’ejo bityo bityo, amahoro n’ubuzima bikagendana.

Mvuze ngo kubaka amahoro ni inzira ndende mu Rwanda si ukuvuga ngo mu Rwanda hari ibibazo by’umutekano dufite, ariko iteka tugoma kuzirikana ko amahoro atari inzu yuzura ngo tuvuge ngo twarayitashye.

Buri munsi ugomba kuvuga uti iki kintu nkora kirahungabanya iki ku mahoro y’igihugu? bikaba urugendo rwa muntu rwa buri munsi rugahora rwikanga ngo “aha hari amahoro?” kugirango duhore twubaka amahoro, kugirango Generation zizankomokaho zizasange narubatse amahoro, nicyo njye nita Amahoro arambye.

Amahoro ntabwo ari ikiraro buzuza bakagitaha, amahoro aharanirwa buri munsi.

5. Hari urubyiruko ruri kuburana ku byaha rwemera byo gushukishwa amafaranga n’ibindi ngo rwishore mu guhungabanaya umutekano, ibi mubivugaho iki?

Mbanza kubona igihombo, nkabona gutakaza imbaraga ariko ntibintangaza kuko abanzi b’igihugu ntitukabafate nk’abantu b’ibigoryi, ni abantu bashaka guca ahari imbaraga. Umwanzi aramutse aciye mu musaza twamuha amazuba abiri akisazira, ariko iyo umuntu aciye ku mwana w’imyaka 30 utararongora agafungwa imyaka 30 generation zizamukomokaho turazihombye, tuba durahombye mu by’ukuri. Niyo mpamvu urubyiruko rugomba kureba ruti uyu muntu unsaba ibi bizageza hehe igihugu?

Amafaranga banki yayaguha, umushinga wayaguha, ibitekerezo byawe byayaguha, ariko ibintu biganisha ku gupfa, ku gupfa kw’abantu ku gupfa kw’igihugu…ubuse uwaguha amamiliyari ukabura maman wawe ukabura abavandimwe bawe ukabura abantu byakumarira iki? Ni ukuvuga ngo igifite agaciro ni igihugu n’abanyagihugu.

Ibintu byarabaye abajeune bamwe barashutswe baremera, ariko njye mbibonamo nk’igihombo no gutakaza imbaraga kw’igihugu. Bitubere isomo abasigaye tumenye ngo aba bantu icyo bashakira igihugu ni ugupfa. Ibi bintu bidukangure buri wese yisuzume, avuga ati “njyewe kanaka ibibaye kuri kanaka binsigiye iki?”

6. Nk’urubyiruko, ubuhanzi no kwamamamara mu Rwanda uwabigezeho yabikoresha ate?

Njye ndabanza nkavuga ko kwamamara atari iby’umuhanzi, kwamamara umuntu abihabwa na talent (itaranto) yahawe n’Imana  ariko igakuzwa n’igihugu igakuzwa na sosiyete. Ni ukuvuga ngo njyewe Bamporiki uzwi gukina Urunana ngakina amafikimi abantu bataje kureba filimi zanjye, abantu batumvise Urunana ntabwo nakwamamara, ni ukuvuga ngo kwamamara bishingira kuri talent ariko bigahabwa agaciro na sosiyete, bivuze rero ngo icyo kintu si icyawe, bityo nkwiye kugikoresha buri gihe mu nyungu za sosiyete kuko kwamamara kwanjye ngushyize mu gusenya sosiyete kwarutwa no kutabaho.

Hakwiye kubaho kwigenzura ku bamamaye akavuga ati kwamamara kwanjye ngukoresha nte? Urugero niba nakinnye filimi ya mbere igakundwa biravuze ngo ninkore n’iya kabiri abantu babone amafaranga abantu babone imirimo abantu bayigireho, igire icyo imarira sosiyete. Ikigiye inyuma y’ibi ni ukwibeshya.

Kwamamara tugukesha Imana n’abantu ubwo mba mvuze igihugu, igihugu kirakurera waba ufite talent kikakwigisha igakura igakora, hanyuma iyo talent ntabwo iba ari iyawe ngo uyikoreshe icyo wishakiye, ugomba rero guhora wigenzura ukareba icyo iyo talent yawe uri kuyikoresha.

Naho ubundi nta muntu ushobora kuba icyamamare iwe, umuntu yamamara mu bantu, bivuze ngo sosiyete ifite agaciro kanini kurusha icyamamare, ‘si non’ umuntu yajya aguma mu nzu iwe akavuga ngo ndi icyamamare ariko ntushobora kwamamara mu nzu yawe.

7. Depite ku myaka yawe, umuhanzi (artiste) ukomeye kandi uzwi, ugomba kuba hari byinshi wagezeho, umujeune ukurebeyeho yakwibaza ko kugera kuri ‘success’ byihuta, nibyo?

Oya njye mbona bitihuta, ariko nyiri ukubigeraho abigiramo uruhare. Ndaguha urugero muri Amerika (USA) nandika Filimi ya “Long Coat” yabonye amafaranga ku buryo nashobora guhita nza mu Rwanda nkagura imodoka nkinezeza. Ariko nahise nyashyira mu kuyikina kuko yari inkuru yanditse, irangiye, umunsi nyerekana kuri stade (Amahoro) yarebwe n’abantu barenga 35000 barimo n’abayobozi bakuru na Perezida wa Republika. Kuri uyu munsi wo kuyerekana naje kuri stade nsigaranye gusa amafaranga ya moto yanzanye ariko nta na 1000Frw yo gutega moto intahana, ndetse sinari nayishyuje (filimi) nashaka gutanga ubwo butumwa bwa filimi yanjye, kandi bampemba muri Amerika bari bampembye miliyoni 12 (Rwf).

Ni ukuvuga ngo urugendo rwo kugira icyo ugeraho rusaba kwitanga. Iyo umuntu aguhaye igi bisaba kuribungabunga ngo riguhe inkoko, iyo nkoko ukayibungabunga kugirango iguhe ihene, ariko iyo inkoko uyiriye ntabwo ihene uyibona. Ihene nayo uyigezeho ukayirya ntiwagera ku nka, urwo ruhererekane rw’agato nirwo rubyara ikinini. Ako kantu gato ufite ariko wasuzuguye iyo ukishe cyangwa ugafashe nabi ntugera ku kinini.

Uruhererekane rero rwo guhera ku duto nirwo rutugeza ku kintu kinini, niba Bamporiki bamuhaye igihembo muri Amerika ntaze ngo ahite agura ivatiri kuko sicyo kibazo cy’ibanze afite, ahubwo arebe ikintu kinini yageraho avuye kuri gito yabonye.

8. Ni iyihe ntwaro yawe mu buzima bwawe bwa buri munsi?

Euuhh! Intwaro zo ni nyinshi. Ariko njyewe buri gihe ndashushanya, nshushanya uko nzabaho ejo. Icyo gishushanyo kimbera igihango hagati yanjye n’ejo hanjye. Icyo nashushanyije kimbera intwaro. Niba nashushanyije nkavuga ngo nzubaka Hotel ndaharanira ko icyo gitekerezo, icyo gishushanyo, kitamvamo. Icyo gishushanyo cyangwa iyo ntwaro ni inzozi, intwaro yanjye ni inzozi.

Kuri izo nzozi nogeraho kwizera, nushaka ubivane mu kwizera kw’abanyamadini. Njye iyo mpagurutse mu rugo nizera ko aho ngiye ngerayo, iyo ngiye kureba umuntu mushakaho umusanzu nizera ko awumpa kandi koko akawumpa, sinjya nshindikanya, iyo nshidikanyije ikintu ndakireka.

Kandi Imana yabimpayemo umugisha; ibizami nagiyemo narabitsinze, urugendo nagenze nararusohozaga, umukobwa naterese niwe narongoye, amatora nagiyemo niyo natowemo, njyewe ndi umuntu wizera ko icyo nshaka kugeraho nkigeraho. Uwo niwe njye.

9. Ni ikihe kintu kikubangamira mu buzima?

Icyo cyo rwose singira bibiri. Ikintu kimbangamira ni ugufata umuntu uko atari. Nkakwizeramo umuntu muzima twagera imbere nkasanga uri uwundi. Ikintu kimbangamira ni ukwibeshya ku muntu. Uko twahagurukanye nizeye ngo turagana hamwe nagera imbere ngasanga nakwibeshyeho binyica umutima.

10. Hari inzozi ufite utarageraho? Hari ikintu wumva ugomba (ideni) igihugu cyawe?

Mfite inzozi nyinshi cyane, ndi umuntu usobanukiwe ko nta wundi Bamporiki wabayeho nta n’undi uzabaho. Nsobanukiwe neza ko ibyo nkora none, usibye kuba hari abandusha gukora neza cyangwa hakaba hari abakora ibiri hasi y’ibyanjye, nta muntu uzakora nk’ibyo nkora kuko ibyo nkora ni ibyanjye gusa umusanzu ntanga ni uwanjye.

Ideni rero mfite, ntabwo ndagera ahantu mvuga ngo ntanze umusanzu ku gihugu ku buryo umwana uzavuka azavuga ati hano haciye umugabo Bamporiki. Ndi umuntu wifuza ko umwana uzaza hashize imyaka 200 Bamporiki apfuye azasanga ikintu mu Rwanda akavuga ati iki kintu kivuze ko nabayeho.

Kuko nizeye kurama, njye nizeye neza ko nzasaza kugera ku myaka hejuru ya za 80 uko kwizera ndagufite, numva shaka rero ko uzavukira mu Rwanda mu myaka 200 azasanga mu Rwanda icyo nakoze. Mfite ibyo nkora bizabyara icyo kintu, imbaraga ndazifite ubushake ndabufite, ibyo rero ni ideni ni inzozi ndende. Ibinca intege ntibindeba, birandwanya ariko simbyitayeho kuko mfite intego yanjye.

Uyu munsi dufite umuyobozi ukora ibintu byinshi ku buryo na nyuma ye abazaza bazavuga bati habayeho Perezida witwa Kagame ibyo bintu rero bitabaye mu bikorwa abantu ntibazabona icyiza bakuvugiraho, ndifuza ko rero nanjye izina ryanjye Bamporiki rizaba rifite icyo rivuze ntakiriho kandi gifitiye igihugu akamaro.

ububiko.umusekehost.com

33 Comments

  • I like the guys responses

  • URI UMUNTU W’UMUGABO KANDI COURAGE! GUSA UJYE UNASHYIRA IMANA IMBERE KUKO ARIBWO UZABASHISHWA BYOSE!GOD BLESS YOU!

  • “Uramukiwe aracunda”

  • Nkunze igisubizo ku kibazo cya 7! Bwana Depite Bamporiki ndagukunze cyane! nkugereranya na Will smith. mu buzima umuntu wese uzi icyo ashaka ntajya acika intege ndetse ntajya anakangwa n’ibimutangira mu nzira ze! Courage ntacyo utazageraho ugishaka.. Wigeze usoma igitabo “The secret” cya Rhonda Byrne? If not nazakiguha here is my contact email [email protected]

  • go ahead bro w’re proud y’abazi icyo bakora ariko ibyo bavuga biri no mumutima  abo nibo bantu ni bo banyarwnda barukwiye icyo nabwira abandi si ukuba depite bituma ugambirira ibyo byose icyo uricyo cyose(profession ) wakora igifitiye igihugu akamaro izina rikandika amateka ukagirira societe yawe akamaro.

    • Hon Bamporiki komerezaho ntuzatezuke ku byo uhamya n’ibyo ugamije gukorera igihugu jye nabaye aho utanga ubuhamya kandi nizera ko bwafashije abatari bake hari abafata umugati bakibagirwa ahubwo ugasanga bibereye mu zindi gahunda zisubiza inyuma igihugu wowe ndizera ko bizakomeza.

  • Hahah yes Bamporiki!1

  • Hon Bamporiki komerezaho ntuzatezuke ku byo uhamya n’ibyo ugamije gukorera igihugu jye nabaye aho utanga ubuhamya kandi nizera ko bwafashije abatari bake hari abafata umugati bakibagirwa ahubwo ugasanga bibereye mu zindi gahunda zisubiza inyuma igihugu wowe ndizera ndashidikanya ko ibyo watangiye uzabisoza Imana ibigufashemo.

  • Hon Bamporiki komerezaho ntuzatezuke ku byo uhamya n’ibyo ugamije gukorera igihugu jye nabaye aho utanga ubuhamya kandi nizera ko bwafashije abatari bake hari abafata umugati bakibagirwa ahubwo ugasanga bibereye mu zindi gahunda zisubiza inyuma igihugu wowe ndizera ko bizakomeza.

  • Ok!ubwo rero turakwizeye nyuzatubere nk’abandi.

  • Wasanga ashonje ahishiwe daaaa! Komera komera BAMPORI !

  • Bite se ko mwatinye gushyiraho comments?

    • HI HI BAMPORIKI GUSA IYO UVUSUBIZA BIGARAGARA KO UFITE INYOTA YO GUTEZA IMBERE IGIHUGU KOMEZA NTUZASUBIRE INYUMA CYANGWA NGO UHEMUKIRE UWAGUTEJE IMBERE KUKO WOWE WENYINE NTIWABYISHOBORA. KOMEZA UDUHE URUGERO RWIZA DORE KO BYANAKOROHERA GUHITISHA IBITEKEREZO BYAWE. 

    • courrage Bamporiki imigambi yawe ni myza

  • Imana iguhe umugisha

  • Imana iguhe umugisha Hon

  • IBYO UVUGA N’IBYO WEMERA CG WIZERA BIRAHAMBANYE MUSHAKE UWITEKA BIGISHOBOKA KO ABONWA MUMWAMBAZE AKIRI BUGUFI MWA NKOMAMASHYI MWE

    • Imana ibigufashemo !

    • Uratanga igitekerezo cyo gushaka Uwiteka warangiza ugatukana ese aho ibyo biragendana !Rugende plz menya Imana birenze uko uyizi maze utekaneamahoro kuri wowe!Bampoliki go ahead ibyo uvuze bibe bivuye koko mu mutima wawe Nyagasani azakube hafi !kandi ga burya unavuze ko ari we ukugejeje aho nta pfunwe biteye!!

  • Very good!Biranejeje kumva amagambo meza y’ubwenge washubije hon.Rero uhorahop agukomeze ndetse cyane,mwubakeho,akuyobore kandi umwemerere agukoreshe icyo ashaka ko ukora.Azakugeza aho utibwira.Inzozi ni inzozi,ariko umugambi w’Imana uhebuje.

  • NGUKUNDA MU RUNANA NK’UMUSAZA KIDEYO.

  • mwibagiwe kumubaza ikibazo 1 aricyo imvugo zabanyapolitike bamwe na bamwe ziba ziryoshye ariko zitandukanye nibikorwa bishakira amafranga bayabona bagahunga.cyangwa ntibibuke abaturage babagiye inyuma.murakoze

  • MU bantu nemera uri uwa  mbere natangajwe njye no kumva ubuhamya bwawe ubwo wari ufite imyaka 10 gusa  y amavuko  muri genoside. ariko nyuma ugatinyuka kuvuga ibyo wabonye muri icyo gihe,  kandi hari abandi beshi bari muri uru rwanda babonye byose bari bazi imigambi yose ,babonye ubwicanyi uko bwakozwe ,ariko bakishyirira agati mu ryinyo ,bampora ik ,urenze ubupfura jye naho ndi hoze ndagusenyera ngo imana izakomeze kubana nawe kandi ikomeze kukurinda mukazi kawe buriya  butwari nabwo twari dukwiye ,kubwigiraho kandi ,ntuzahangayikijwe nabakwanga kuko ahubwo bikongerera imigisha urusheho kubakunda no kubasabira..

  • Ubisubizo byawe bigaragaza ko uri umunyabwenge pe!. Umuntu yagira ngo uba wabiteguye. Uri umgabo! Que personne ne meprise ta jeunesse. Komereza aho.

  • njye mfite impungenge ko  ibyo wanga aribyo biranga politic… gusa courage

  • Izina ry’uyu mu-honorable ryo rizasigara mu mateke y’iki gihugu. Umva ni we washinze gahunda ya ndi umunyarwanda. Ntihashize kabiri, aba umudepite wa mbere uhuye n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka jenoside. Bityo aba atesheje agaciro ihungabana ry’abacikacumu. Mu minsi itaha abanyarwanda biteze akandi gashya azazana.

  • Ikibazo cya 8 cy’uko akunda gushushanya kiragoye. Uyu Nyakubahwa iyi mvugo ye ihatse byinshi! Nabona umwanya azansobanurere neza njye ndumva “Gushushanya” ibi bias naya mvugo yadutse bita “Gutekinika” = “KUBESHYA”. Niba ntibeshya, yaba areba ahatari kure pe!

  • Njye ntakindi nakongeraho uretse kukwibutsa iyi nteruro yavuzwe n’umufaransa: Qui dit je sais n’a pas tort, qui dit je ne sais pas n’a pas tort non plus; à tort celui qui dit je sais alors qu’il connait rien, à tort celui qui dit je ne sais pas alors qu’il connait tout!

  • Wibeshye Carrier, wari ukwiye kwigumira mu makinamico niho wagira success nyinshi, Ibya politiki nturamenya aho byerekera, uracyari igikoresho.

  • Niba ibyo Hon Bamporiki avuze ari uko biri, n’umugabo pe, icyo yibagiwe nuko mubishengura umutimo harimo “guhemuka”, ibi biri kwinshi, ushobora gukorana n’umuntu wifuza gukora neza, uyu yamara kugera kucyo agushakaho, akaguhindura MAYIBOBO, cyangwa akakugerekaho urushyo…. Umuntu rero yirinda kuba igikoresho ukaba wowe nkuko wabivuze. Ikindi mukundiye nuko afite ibisubizo bigufi bisobanutse, nizerako mumyaka iri imbere, iyimvugo izakomeza, kuko twahuye n’abenshi bavuze neza, nyuma bagahemuka…. harimo ba AFANDE bari bazi gutanga moral, harimo ba PC bari bazi IGIMINDI, harimo abanyapolitiki bari bazi gukora ADVOCACY/UBUVUGIZI, nyuma, bakavamo IBIPINGA, bishaka kudusubiza inyuma. Wamugabo, NTUZAHEMUKIRE igihugu (niba kitaguhemukiye), Ejo niba uvuye kubudepite, wumve ko byanze bikunze waba MINISTRE, cyangwa ikindi…. Ibyiza biri imbereNB: Umudepite winjiye munteko ari muto, si Hon. BAMPORIKI ahubwo ni Hon. KAREMERA Thierry

  • NB: Umudepite winjiye munteko ari muto, si Hon. BAMPORIKI ahubwo ni Hon. KAREMERA Thierry

  • Mwambwira niveau d,education ya Bampoliki ! merci

  • Ewana ni hatari kabisa! courage! Cyakora ibi bibiri bya nyuma turabihuje pe!

Comments are closed.

en_USEnglish