Digiqole ad

Gambia: Yahya Jammeh ntaremera ibyavuye mu matora, yaburiye ingabo za ECOWAS

 Gambia: Yahya Jammeh ntaremera ibyavuye mu matora, yaburiye ingabo za ECOWAS

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabyemeye

Perezida Yahya Jammeh yavuze ko icyemezo cy’Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba cyo kohereza ingabo muri Gambia ngo zimukure ku butegetsi ku mbaraga igihe azaba yanze kuburekura, ari ‘ugutangaza intambara ku magaragaro’.

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yisubiyeho ahakana ibyavuye mu matora kandi mbere yari yabyemeye

Abayobozi b’ibihugu mu muryango uhuza ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba (ECOWAS), bafashe icyemezo cyo kohereza ingabo z’uwo muryango ku wa kane w’icyumweru gishize, ni nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora yamuhuje na Adama Barrow batavuga rumwe ndetse mbere akaba yari yemeye ko yamutsinze.

Mu ijambo ryo gusoza umwaka no gutangiza umwaka mushya, ku wagatandatu tariki 31 Ukuboza,  Jammeh umwanzuro wa ECOWAS, wo kohereza ingabo zo kumukura ku butegetsi bigaragarira buri wese ko ari icyemezo kibogamiye ku ruhande rumwe, kandi kitazana ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Reka nerure, twiteguye kurwana kuri iki gihugu ku muntu wese wagitera.”

Jammeh yongeyeho ko igihe ECOWAS yaba itisubiyeho kuri icyo cyemezo, ngo ‘ibihe bibi bizakomeza kandi ngo bishobora kuvamo intambara ikomeye hagati y’ingabo’.

Yagize ati “Icyo dusaba gusa, kandi kiri mu burenganzira bwacu ni uko dusubira mu matora bityo tukareka abatuye Gambia bagatora uwo bashaka ko ababera Perezida mu matora asesuye kandi anyuze mu mucyo.”

Nubwo Yahya Jammeh yajyanye ikirego mu rukiko rw’Ikirenga ngo abacamanza babe batesha agaciro ibyavuye mu matora yo mu Ukuboza 2016,  Adama Barrow watsinze amatora avuga ko igihe cyajyenwe nikigera azajya ku butegetsi.

Harabura iminsi icyenda gusa kugira ngo igihe cyari gitegerejwe ngo Jammeh ave ku butegetsi ikigere.

Al Jazeera

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish