Gakenke: Mukanjishi, umukobwa wahisemo korora inkoko agejeje kuri 330
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, ntabone amahirwe yo gukomeza kwiga Kaminuza, Mukanjishi Petronile umukobwa uri mu myaka y’urubyiruko utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, aratangaza ko kwihangira umurimo ari ugutinyuka ukanga ubunebwe.
Mukanjishi yasuwe n’inzego z’urubyiruko muri iki cyumweru dusoje, avuga ko yize amashuri yisumbuye mu buhinzi n’ubworozi abona gukomeza Kaminuza bitoroshye ashakisha akazi ntiyagira amahirwe, bityo ahitamo korora inkoko za kijyambere.
Yaherehe ku buhizi bw’imboga agenda azigama amafaranga make nyuma y’amezi atandatu, amaze kugira inkoko 330 agurisha inkoko, amagi n’ifumbire kandi ngo isoko rirahari.
Uretse gutinyuka ngo nta rindi banga yakoresheje, agira ati “Kwihangira umurimo ni ugutinyuka, ntabwo wakunguka utashoye. Ntacyo wageraho udakora.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke Twahirwa Jean de Dieu avuga ko bakora ubukangurambaga no kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo, bakabasaba ko bagira umuco wo kuzigama.
RUBWIRIZA Jean d’Amour umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko wungirije muri Komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu, na we wari mu basuye Mukanjishi n’urubyiruko rwa Gakenke muri rusange, yavuze ko ubukangurambaga bugamije guteza imbere urubyiruko buzakomeza mu rwego rwo guhashya umushomeri.
Ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu bushakashatsi EICV4 cyerekana ko abarenga 13% barangiza amashuri makuru na Kaminuza ari abashomeri, bisa n’aho kwaka akazi bikwiye gusimburwa no kugahanga.
Habineza Paul/NYC
UM– USEKE.RW
2 Comments
Courage mukobwa!! Ndakwemeye pee!! Nzaza umpugure, kuko nanjye hari undi mushinga ujya kumera nk’uwo natekereje!!!
Telephone ye ni kangahe kubamukeneyeho inama?