Digiqole ad

FDLR yaburiwe bwa nyuma gushyira intwaro hasi

Martin Kobler umuyobozi w’ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa yatangaje kuri uyu wa 07 Kanama ko “Abarwanyi bose ba FDLR n’abayobozi babo bagomba gushyira intwaro hasi ako kanya…” Yariho atanga raporo y’umutekano muri Congo imbere y’ibihugu 15 bigize akanama k’umutekano k’Umuryango w’abibumbye.

Martin Kobler imbere y'Akana k'umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano
Martin Kobler imbere y’Akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Martin Kobler yagize ati “ Ni igihe ngo FDLR ishakishwa n’ubutabera igezwe imbere y’inkiko zikwiriye. DR Congo irabara abarwanyi 1 500 basigaye. Turi ku musozo w’umukino. Ni cyo gihe kuri aba 1 500 guhagarika imirwano.”

Kobler yavuze ko gukoresha imbaraga ubu bikwiye ku barwanyi ba FDLR badashaka gushyira intwaro hasi no ku bakomeje gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku baturage muri Congo.

Kuri uyu munsi Martin Kobler yavuze ko abarwanyi 11 000 ba FDLR bamaze gushyira intwaro hasi no gutaha mu Rwanda kuva mu 2002, ariko abagera ku 1 500 bakiri muri Congo.

Kobler yemeje ko kurangira kwa FDLR byaba ikintu kiza cyagaragaza impinduka ku mutekano wa Congo n’uw’akarere.

Umutwe wa FDLR umaze igihe kinini ku butaka bwa Congo, ushinjwa kuhakora ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubusahuzi n’ibindi byibasira abaturage mu gace k’uburasirazuba bwa Congo ibamo.

Uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, nubwo abawuvugira bavuga ko abawubamo ngo ari abana bavutse nyuma ya Jenoside.

Hashize iminsi muri Congo havugwa ibikorwa byo gushyira intwaro hasi kuri uyu mutwe, gusa mu mezi abiri ashize abarwanyi bivugwa ko ari 1 500 ba FDLR ntabwo bose barashyira intwaro hasi.

Muri iki gikorwa, abayobozi muri Congo bavugaga ko harimo abarwanyi bava kure cyane batabasha kugera vuba ku kigo cyateganyijwe kubakira bashyira intwaro hasi.

Martin Kobler avuga uko ibintu bihagaze mu mutekano wa Congo avuga ko hari intambwe yatewe, harimo nko kuba ku bufayanye n’ingabo zidasanzwe zoherejwe na UN,  barashenye umutwe wa M23 wari urembeje ingabo za Congo.

Kubera kugabanuka kw’abarwanyi ba AD-Nalu, n’aba FDLR, Martin Kobler yatangaje ko abaturage bagera ku 500 000 bari barahunze ubu bagarutse mu byabo.

Avuga ku mutekano hagati ya Congo n’u Rwanda, Martin Kobler yavuze ko nyuma y’imirwano yo kuwa 11 na 12 Kamena 2014 yaguyemo abasirikare batanu ba FARDC, ubu ibihugu byombi byagize umuhate wo kwicarana ngo bikemure ikibazo cy’umupaka.

Avuga ko ubu ibintu byongeye kumera neza ugereranyije na mbere, ariko ko ubwumvikane bucye bugihari ndetse ibintu ubu bitarasubira mu buryo uko bikwiye.

UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • Hahahaaa!! Ngo yaburiwe bwanyuma?? Abazungu baradushuka kweli eeh! ubundi se ko batangiye icyo gikorwa cyo kuzishyira hasi kubushake izindi discours n’induru nibyiki?? Mube muretse ahubwo muraba mureba ikinamico hafi aha!!

  • Uriya Kobler niwe wavuze ko FDLR igizwe n’abana batari ibya genocide, none se yaba yaragaruye ubwenge ku gihe ? Imana imusange ! twitondere aba bazungu barashaka kudukoreraho ikinamico ntimwizere ko ibyo avuga ari ibiri kumutima we ! biherutse kuvugwa ko ariwe uri kuzana intwaro zikomeye zikagezwa kuri FDLR none ngo bagiye kubarasa ?? ahubwo muzumva ko FDLR ifite Rubavu yose yose mu ijoro rimwe ! twitegure duhore maso bavandimwe !

  • Iby’abazungu turabimenyereye kuko FDRL itariho bihwanye no kuvanaho akazi kabo bakabura aho bahahira bakora ibikorwa bitari byiza nko kubaha intwaro; gusanmbanya abakobwa; gusahura umutungo wa kongo n’ibindi. Kuki badakoresha imbaraga nk’izo bakoresheje kuri M23 ngo ibibazo by’uwo mutwe w’abicanyi n’abo bita abana batakoze Genocide y’Abatusi muri 1994 ariko bakorana nabo ibikorwa bimwe ngo ibibazo by’umutekano w’akarere ugaruke unasigasirwe>

  • bakina ikinamico babarasa, birabareba , ikiza nuko batatungura utuzuru kumupaka wu Rwanda ngo baraza barwana nibwo amateka yabo ahise arangira rwose nta ni igihe byafata , bafite uburenganzira busesuye bwo gutaha muguhugu nkabandi banyarwanda barabuhawe  pe akndi bahora babakangurira gutaha , ariko ngo sinzi ibyo bashaka abanyarwanda twifitiye umutekano tudashaka ko hagira uwutumvagira , ariko dufite na RDF kandi hora iri maso

  • @Gakuba:Ikinamico rya Kobler, UN muri rusange n’abandi bashyigikiye izi nkoramaraso turarimenyereye. Birekere ababishinzwe ku ruhande rwacu naho gufata Rubavu haba mu ijoro rimwe cyangwa mu mwaka nizere ko wikiniraga. Uribuka Imbangukanabigwimumihigo wa Mugabo ababisha bumva ijwi rye gusa bagashya ubwoba uko aheruka kuvugira I Nyabihu ? Yaravuze ati “Ni ibintu bishya se baba bazanye ntibatuzi? Ntibazi amateka yacu ?” Humura rero.  Kobler nashaka azabeshye ibingana bite ariko abana b’u Rwanda barurinze ntazababeshya:Bariya bicanyi  nibashaka bazashyigikirwe na nde nibaza barwana bazaraswa. Period.

Comments are closed.

en_USEnglish