Digiqole ad

“E-recruitment” ngo izaca kugendana impapuro zisaba akazi na RUSWA

 “E-recruitment” ngo izaca kugendana impapuro zisaba akazi na RUSWA

Minsitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye

*Minisiteri y’Abakozi ba Leta ngo yizeye ko ‘E-recruitment’ izaca ruswa n’ikimenyane.

*Nta tangazo ry’akazi ka Leta rizongera gucisha mu binyamakuru, ubu ni kuri Internet,

*Minisitiri w’Umurimo avuga ko kwiga imyuga ku warangije Kaminuza bitakuraho impamyabumenyi afite, aho kumara imyaka mu bushomeri.

Kuri website ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta (www.mifotra.gov.rw) niho amatangazo yose y’akazi ka Leta azajya anyuzwa, mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga (E-recruitment) mu gutanga akazi. Minisitiri w’Abakozi ba Leta Uwizeye Judith mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere yavuze ko ubu buryo buzagabanya ruswa no kugendana impapuro zisaba akazi, ariko asaba abize Kaminuza kwitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro aho kumara igihe kirekire mu bushomeri.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri w'Abakozi ba Leta hagati iburyo Angelina Muganza n'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Murindwa Samuel
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Abakozi ba Leta hagati iburyo Angelina Muganza n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Murindwa Samuel

Yavuze ko cyera uburyo butarajyaho hari ubwo habagaho kurengana kwa hato na hato kandi Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta yakiraga ibirego bitari bicye by’abarenganyijwe mu kubona akazi abandi bacye na bo ngo babwiraga Minisiteri ko mu kubona akazi habaga gutanga ruswa.

Min. Uwizeye Judith yagize  ati “Umusaruro twiteze muri iyi gahunda, ntabwo ibigo bitandukanye bizongera gucisha amatangazo y’akazi mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda kugira ngo abantu bamenye ko ahantu runaka hari akazi, ahubwo bizajya bishyirwa ku rubuga rwa Internet.”

Yanavuze ko nta muntu uzongera kujyana impapuro zitandukanye ajya kwaka akazi ahantu hatandukanye.

Minisitiri Uwizeye yakomeje avuga ko abatangaga RUSWA ngo babone akazi, ubu bizagorana kuko umuntu azajya ashaka akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Uzajya ibikora neza natwe tuzajya duhita tubibina ako kanya.”

Yavuze ko ibibazo bishobora kuzajya bigaragara mu buryo bwo gukora ibizamini, ati “Ariko, na byo tuzakora uko dushoboye tubirwanye kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.”

Angelina Muganza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze mu myaka ibiri ishize, mu bantu 488 bakoze bashaka akazi bakakabona, abantu umunani nibo bagaragarije iyo komisiyo ko barenganyijwe.

Ati “Nubwo ari umunani bagaragarije Urwego ko barenganyijwe mu kubona akazi, nubwo ari bake ntabwo twifuza ko hagira umuntu n’umwe urengana kandi yakoze. Twifuza kugera ku kigero cya zero.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta Uwizeye Judith yakanguriye ahantu batandukanye bize bakarangiza ko mu gihe bashatse akazi bakakabura bajya bahanga imirimo itandukanye.

Ati “Ku bufatanye bwa WDA na Minisiteri y’Umurimo tuzajya tubaha amasomo y’ibanze, ushoboye kwiga iby’amahoteli abyige, ushoboye kwiga kubaza na we abikore n’ubundi bumenyi bwose yakenera kwiga abwige ariko ntamare imyaka arenga itanu yarabuze akazi kandi hari ibindi ashobora gukora byamufasha mu buzima.”

Yavuze ko ubu imibare yerekana ko 13% by’abarangiza kaminuza badafite akazi. Ati “Leta yo ikoresha ibizami 2% mu inzego za Leta, 98% babona akazi mu bigo bitandukanye bitegamiye kuri Leta ndetse no mu bikorera ku giti cyabo.”

Murindwa Samuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Abakozi ba Leta, na we yunze mu rya Mininisitiri avuga ko abagera kuri 71% aribo bakeneye ubumenyingiro kugira ngo bihangire imirimo.

Mininisitiri Uwizeye yahise avuga ko uwakwiga ubumenyingiro bitakuraho ko afite impamyabumenyi ya Kaminuza (License) ko igihe icyo ricyo cyose yashaka akazi k’ibyo yize bitatuma atagakora, ariko aticaye mu rugo ngo amare imyaka ari umushomeri nk’uko byakunze kugaragara.

JEAN PAUL NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Si uguhakans igitekerezo cyabo ariko iyo e_recruitment ndabona itabuza iyo ruswa n ikimenyane kuko ubyohereje ukabs uziranye n umuntu wo muri human ressources ntibyakubuza koherezs dossier ukaba waca ku ruhandr ukamuha akantu kereka niba nibyo barabirebye.ese ubwo ko bazzjya bacisha amatangazo online bizeye ko buri muntu wese ashobora kubona iyo internet nkuko yabona ikinyamakuru??

    • JYEWE NSHYIGIKIYE IBYO KWIGA TVET NYUMA YA LICENCE, ARIKO IBYO KUTARENZA IMYAKA 35 (i.e. muri IPRC KICUKIRO) NI AKARENGANE!

  • ndagushimiye cyane minister ,ibyo muvuze nibishyirwamo imbaraga bizatanga umusaruro ugaragara kk mubindi bihugu byateye imbere nibwoburyo bukoreshwa kd ukabona ko ntawe uharenganira

    • Yewe bbb we ! Mu bihugu byateye imbere ntabwo e-recruitment ikorwa hagamijwe kurwanya ruswa ahubwo ni ukworoshya akazi. Ntabwo abantu bananirwa kurengana kurengana kubera ko banyuze kuri e-recruitment bashaka akazi, ahubwo ni uko abakora recruitment baba bazi abo bashaka n`icyo babashakira. Bityo bafata umuntu nta marangamutima kuko bashaka ko atanga umusaruro. Ibi rero wenda icyo byakora ni ukugabanya ipapuro zikoreshwa ariko ikimenyane na ruswa byo simbizi.
      Ikindi kandi iyi e-recruitment nayo wasanga irimo ruswa. Kuko nk`ubu urebye isoko ryatangiwemo gukora iyi soft wasanga naryo ririmo amanyanga.

  • Ko ubanza ikibazo atari aho amatangazo anyuzwa!Ikibazo kizashakirwe ku bakoresha ikizami.Ruswa izakomeza kuvugwa igihe cyose amanota ya interview azaba angana n’ay’ikizamini cyanditse.Ipfundo ry’akarengane rishingiye muri interview.Umuntu akarusha umukurikiye amanota 15 mu kizamini cyanditse bagera muri interview ugasanga uwa kabiri aratsinze ngo azi kuvuga,yasubije neza!Ko akazi kenshi gaorerwa mu biro bandika bakora na reports zitandukanye kuki ikizamini cyanditse kidahabwa amanota menshi?!Naho hari abahagwa ariko ibibazo biri muri interview!Iyo amanota yatangajwe n’umwana ukivuka yabibona ko habayemo uburiganya!

  • Haaaaaaaaaaaaaaaa aba bantu barasetsa kabisa, e-recruitment se izajya inakosora ibizame inakoreshe interview? E-recruitment yaba inzira yo gutanga amatangazo ariko kuvuga ngo izaca ruswa ni ugusetsa imikara kuko ntizabuzako abahawe recommendation cyangwa batanzwe cash cyangwa igitsina aribo bahabwa akazi kandi abatsinze by’ukuri bahari. Iri ni irindi tekinika batuzaniye ariko nta musaruro rizatanga dore aho nibereye.

  • ARIKO BAJYA BATEKEREZA KURI RUSWA IBA MURI INTERVIEW NIBASHAKA BAREKERE IYO KUKO MURI INTERVIEW NIHO RUZINGIYE

  • Umva si uguca intege abazanye iri koranabuhanga ariko ndabona tacyo rizatumarira cyane, byibura barimanganyaga umuntu azi neza ko dossier yayigejeje aho igoma kujya, ibaze noneho ubu ntanubwo uzajya umenya niba bayakiriye itaheze mu kirere none se iryo koranabuhanga nta muntu uzajya urigenzura ra? gusa wenda ku bijyanye na tiket bafashije abashomeri, ariko ndabona nta kidasanzwe batuzaniye kuko nbundi hari ibigo bynshi abandu badepozaga online kani amanyanga ntiyaburaga, rero njye mbona ibizami byo kuvuga niho bagira icyo babyigaho kuko niho abantu barenganira.

  • Ese nkuyu muyobozi abashaka kubeshya nde wigitambambuga?

  • iyi Systeme rwose nigire itangire yenda yakemura ibibazo biri mu nzego zibanze ihereye ku byari bifitwe na RALGA namwe mwizabaze aho abantu bakora ibizamini bagategereza amezi 3 aho byihuse bishoboka kugira ngo amanota yanditse aboneke noneho ukongeraho amezi abiri kugirango amanota yose asohoke none se ibi ntakibyihishe inyuma niba mugira ngo ndabeshya murebe igihe mu gakenke bakoreye, ngororero, musanze, nyabihu n’ahandi,… yewe ni akumiro iki gitekerezo kizashyirwe mu bikorwa vuba kdi ntikizahere muri za minisiteri no mu bigo bya Leta gusa kigere mu nzego zibanze abakora ibizmini twarambiwe services mbi za RALGA. murakoze

  • Ariko MIFOTRA irasetsa kabisa none se ikibazo ni aho kiri ibise bizatuma RALGA itanga services nziza gute ko ariyo yihariye isoko ryo mu nzego zibanze muzayisubire muyibaze impamvu iryamana amanota amezi 4 kugirango itangaze amanota yo mu turere bitwara amezi 6 ubwose baba btegereje iki

  • Minister uyu nabanze atwereke itangazo yatanze rihamagarira gupiganira iyi tender yo gukora iyo software na radion cg ikinyamakuru yarimnyujijemo. Igifi cymaze kubora umutwe nawe utacyari muri za tekiniki za software.

  • E-recrutiment mbona izorohereza abantu bakoraga ingendo bajya gusaba akazi kuko bizanjya bikorwa online ariko kurwanya ruswa wapi kabisa kuko nubundi ruswa ntigaragara cyane muri selection ahubwo mu ma examen kandi iyi system ndabona akazi kayo kanini araka selection so bashake izindi ngamba zo kurwanya ruswa mugukora examen.

  • ibyo ntibizabuza impala gucuranga!ndabasetse.

  • aahahaa kagikunda kubi kariya kagabo ariko kizagahitana tu

  • aahhahaah uranyishe kabisa

  • Byaba byiza hatoranyijwe ikigo mpuzamahanga kibifitemo ubuzobere, kikaba aricyo kizajya gitegura ibizamini kikaba ari nacyo kibikoresha, kikanabikosora hanyuma kigatanga amanota. Ibyo bizami bigomba kujya bitegurirwa hanze y’igihugu, bikinjira mu gihugu bifunze neza, bigafungurwa gusa umunsi abapiganwa bakoreraho ibizamini.

    Ayo manota mu gihe asohotse, agomba kuba ariho umukono w’abakozi b’icyo kigo bakosoye ibyo ibizamini, kandi mu gihe amanota asohotse yohererezwa Ministre w’Abakozi ba Leta n’Umurimo we ubwe akaba ariwe uyitangariza ku mugaragaro. Noneho abahabwa akazi bakabahitamo bakurikije abagize amanota yo hejuru.

    Mu gihe bigenze bityo nibura abantu bakwizera ko nta cyenewabo, nta na ruswa yarangwa mu itangwa ry’akazi mu Rwanda. Bityo akazi kagahabwa ushoboye.

  • Niba hari abantu babaswa nuyu mugore arimo pe nigute wavuga ko e-recruitment izaca ruswa ese ubundi murayemera ko ibamo mu itangwa ry’akazi, iyi system yoroshya akazi ntibuza abarya ruswa kuyirya ahubwo mbona ibyaruta aruko akazi kose ka leta mu nzego zose kajya gacisha mu kigo kimwe then akaba aricyo gikoresha ibizami na interview naho ibi nu ukwikirigita ugaseka

  • hhhhh e-recritment izagabanya costs zingendo naho kugabanya ruswa ntaho bihuriye nubundi bizaca mumaboko y’abakosora ndetse nababaza mubizamini bya interview. abatanga akazi nibo bazatanga ibizami kdi ninabo bazabikosora. muzatekereze ubundi buryo. muzabanze mwite kubikorwa na larga murebe.

  • Nibyizako hagiye gushyirwaho iyo gahunda E-RECRUITMENT ariko simpamyako ariyo yoguca ruswa kuko nubundi ntabwo ruswa itangwa umuntu arikudepoza ahubwo itangwa mu ikorwa ryibizamini no mweikosora ryabyo nimurugorwego mbona ahubwo ibizamini byajya bikoreshwa niyo ministeri kuruta kudepoza.

Comments are closed.

en_USEnglish