Digiqole ad

Dukorere hamwe duhe Africa ahazaza dushaka – Perezida Kagame i Conakry

 Dukorere hamwe duhe Africa ahazaza dushaka – Perezida Kagame i Conakry

Mu nama ku mavugurura y’imikorere y’umuryango w’ubumwe bwa Africa kuri uyu wa mbere i Conakry, Perezida Kagame yabwiye abo bayihuriyemo ko nta muntu muri Africa wungukiye mu kudafatanya kw’abanyafrica mu bihe bishize, ubu guhuriza hamwe ngo nibyo gusa byafasha Africa kubaka ahazaza heza.

Perezida Kagame mu nama i Conakry kuri uyu wa mbere
Perezida Kagame mu nama i Conakry kuri uyu wa mbere

Perezida Kagame yari mu nama batumiwemo na Perezida Alpha Conde wa Guinea ubu ari nawe uyoboye Umuryango w’ubumwe bwa Africa, inama irimo kandi na Perezida Idriss Deby yasimbuye na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’ubumwe bwa Africa.

Perezida Kagame ayirimo nk’uwari uyoboye akanama bashinze ivugurura ry’imikorere y’uyu muryango.

Mu ijambo yabagejejeho uyu munsi yabibukije ko bahujwe no guhindura imikokorere y’Ubumwe bwa Africa ikarushaho kugana ku ntego, ibi ngo barabigeraho ari uko bumvise ko ari ingenzi cyane ari nacyo cyabazanye i Conakry.

Perezida Kagame yibukije abari muri iyi nama ibigize amavugurura bakoze.

Iya mbere ngo ni uguha imbaraga imiryango y’ibihugu mu turere bihuriyemo, iya kabiri ikaba gusubiza mu buryo inzego z’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.

Iya gatatu ni ukwegereza umuryango w’ubumwe bwa Africa abanyafrika bakawiyumvamo bakumva ko bawufitemo uruhare.

Iya kane ni ugucunga no gukoresha neza iby’uyu muryango cyane cyane inama zawo n’abantu bazitabira.

Iya nyuma ngo ni igendanye no kwigira kw’uyu muryango igakoresha ubushobozi buvuye mu bawugize.

Perezida Kagame ati “Ibintu kw’isi buri guhinduka vuba. Kuba hamwe tukagira ikerekezo kimwe cy’umugabane wacu nibyo byadushoboza guhindura amateka tukagira icyo tugeraho.”

Yavuze ko buri gihugu kigomba kwita ku gutanga umusoro ku byinjira wemejwe gutangwa mu muryango w’ubumwe bwa Africa.

Ati “Tuzungukira mu kuba Africa ivuga nk’umuntu umwe mu gihe cyo gukorana n’amahanga. Ubu ntabwo twungukira mu gutatana k’uburyo dukoramo business (nka Africa).”

Ikindi yashimangiye ni uko ngo buri gihugu kigomba kumva neza no gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’umuryango w’ubumwe bwa Africa. Cyane nk’ikijyane no gutanga imisanzu y’imikorere y’ubumwe bw’Africa.

Ati “Ibi bizaba byerekana ko koko tugiye gukora ibintu binyuranye n’uko byahoze.

Umwuka w’impinduka urahari kandi dufite umurongo mwiza. Tuwushyire mu bikorwa tugende intambwe ku yindi. Dukorere hamwe duhe Africa ahazaza dushaka.”

Perezida Alpha Conde watumiye aba bagenzi be i Conakry ngo baganire ku mavugurura y'umuryango w'ubumwe bwa Africa
Perezida Alpha Conde watumiye aba bagenzi be i Conakry ngo baganire ku mavugurura y’umuryango w’ubumwe bwa Africa
Perezida Idriss Deby wari uyoboye uyu muryango ubushize
Perezida Idriss Deby wari uyoboye uyu muryango ubushize
Perezida wa Komisiyo y'uyu muryango Moussa Mahamat yari muri iyi nama
Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango Moussa Faki Mahamat yari muri iyi nama
Mu nama yarimo aba bayobozi b'ibihugu n'intumwa bari kumwe
Mu nama yarimo aba bayobozi b’ibihugu n’intumwa bari kumwe

Photos/VillageUrugwiro

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ibi byose tuzabigeraho igihe Africa izaba ifite abayobozi bemera amahame ya demokarasi.Inzira iracyari ndende ariko pole pole tuzabigeraho ndibuka muri 1985 Muri Sénégali nicyo gihugu cyonyine cyari gifite abaperezida bava kubutegetsi manda zabo zirangiye.Ubu africa irabara ibihugu birenga 10.N’abandi bose bagombye kwibwiriza bakagera ikirenge mucyabandi

  • @ Rugamba, ibyo uvuga sibyo byingenzi kugirango hemezwe ko igihugu iki n’iki gifite democratie cyangwa kitayifite. Kuko democratie si ikibazo cya mandat z’aba president kuko iyo biba ibyo ibihugu bitagira mandat nka Cameroune, Angola ndetse na bimwe mubiyoborwa na ba ministri w’intebe donc bitagira aba president, bigifite abami: nk’ubwongereza, Belgique,Alemagne, n’ibindi.

    Ubu ndi kugirango umenye icyo démocratie aricyo, nagirango nkwibutse igisobanuro cyayo:

    Etymologie : du grec dêmos, peuple, et kratos, pouvoir, autorité. La démocratie est le régime politique dans lequel le pouvoir est détenu ou contrôlé par le peuple (principe de souveraineté), sans qu’il y ait de distinctions dues la naissance, la richesse, la compétence… (principe d’égalité).

    Dukurikije icyo démocratie aricyo mubyukuri, urabonako nhtaho bihuriye na mandat. Ubuyobozi muri démocratie, ni igihe bufitwe n’abaturage kandi akaba aribo babutanga. Urunva rero ko abaturage bonyine nibo bafite uburenganzira bwo guha ubuyobozi uwo bifuza. Uwo nawe abaturage babuhaye, siwe uri hejuru yabyose kuko mbere na mbere ni umukozi w’abaturage, kandi bafite ububasha busesuye bwo kumwaka ubuyobozi bakabuha undi bifuza. Kimwe n’uko bafite ububasha bwo kugumishaho umuyobozi imyaka myinshi bitewe n’ibyo akora, n’uburyo bashaka ko abageza aho bifuza kugera.

    impanvu ibintu byose bica mumatora, ni uko nyine dufite démocratie. Iyo tutayigira muri Afurika, umuntu yajya abyuka mugitondo akavuga ati ubu ngewe mbaye président!!!!!

    Urugero rutarimo démocratie: Nkaho uyu mugabo NAHIMANA wahoze yiyita Padri ariko bikarangira abeshye Imana na Kiliziya, ubu yigize president w’igihugu kitabaho we yita urwanda, kandi ntamatora, ntakintu namba ashingiyeho, gusa kuko afite ishyushyu ryo kuba président, yunva ibintu byose bigomba guhagarara ngo kugirango atuyobore uko yiboneye nkuyobora inka.

    Uru ni urugero rw’umuntu utazi icyo démocratie aricyo. Ndabizi abenshi muritwe tudakunda gusoma no gutekereza mbere yo kuvuga, dukunze kunva invugo zishukana za bamwe mu babazungu n’abandi bose bameze nkabo, tukibwira kandi tukemera ko batubwira ko nta démocratie tugira. Nyamara sibyo, sibyo habe namba.

    M’Urwanda ubu turimo kwitegura amatora, abujuje ibyangombwa bisabwa, badafite imiziro kandi b’inyangamugayo bose bemerewe kwiyamamaza.

    Hari abaturage bifuje ko imwe mungingo zigize itegekonshinga yavugururwa kugirango umuntu wese ufite ubushobozi kandi abaturage bashaka atazajya abangamirwa n’iyo ngingo. Ibyo ntibireba gusa HE Paul Kagame kuko na nyuma ye, undi wese azakora neza abaturage bakifuza ko akomeza kubabera umuyobozi bazabikora, bamukurireho imbogamizi kuko nibo bonyine bafite uburenganzira bwo guhindura itegeko nshinga no kurivugurura ariko binyuze mumatora kugirango n’utabyifuza atabangamirwa. Uru ni urugero rwiza rw’ahantu hari démocratie.

    Nagirango nkubwire ko kuba President Paul Kagame yemerewe kongera kwiyamamaza, si uko tutagira démocratie. Nitwe twabimusabye kandi ni natwe twasabye ko havanwaho imbogamizi. Ibyo byarakozwe kandi byanyuze mumatora, ababishaka baratoye n’abatabishaka baratoye. Kirazira kwanga kwemera ibyavuye mumatora kuko amatora ni démocratie.

    Aya matora nayo tuzagira, ufite uburenganzira bwo gutora uwo wifuza kuko HE siwe wenyine uzaba yiyamaje, hari n’abandi. Nimwatsinda, nimwe muzayobora,nimwatsindwa hazayobora uwatsinze.

    Igihe ni iki ngo tureke kwikiriza indirimbo zose zitewe n’abazungu n’abana babo cyangwa abakozi babo. tugomba twebwe ubwacu kumenya uburenganzira bwacu, icyo twifuza ndetse n’uburyo bwo kukigeraho.

    Ushaka amahoro n’iterambere, arabyubaka kandi akarinda ibyo yiyubakiye. Mugihe abanyarwanda bo bagize bati “”Usenya urwe umutiza umuhoro”” Abo bose bababwirako ntacyo dushoboye, baguha imbunda bakakubwira ngo genda urase bene wanyu tuzagushyigikira, abo bose ni abadutiza umuhoro wo gusenya Urwacu.

    Songa mbere Rwanda, Songa mbere Banyarwanda,Songa mbere HE Paul Kagame.

    Twisubireho kuko ntamuntu aturusha kumenya icyo twifuza.

    • @Kiiza, demokarasi usingiza iwanyu, n’iyo ugeze mu kindi gihugu cya Afrika icya ari cyo cyose usanga bayiririmba nk’uko ubikora. Ariko wateranya ibihugu byose ugasanga uyu munsi bikennye ku by’ibanze by’imibereho y’abaturage hafi ya byose, biracungira ku mfashanyo kandi abayobozi barubaka amagorofa i Bwotamasimbi, abana babo bariga mu mahanga kuko systeme d’éducation bishyiriyeho batayizera na busa, bakivuriza hakurya y’inyanja kuko systeme de santé y’igihugu iteye agahinda, urubyiruko ruragenda rurushaho gushirira muri Mediterane narwo rushaka guhunga iyo demokarasi usingiza, n’ibindi utarondora ngo ubirangize.

    • @Kiiza, Hano nawe uraturangije mu bisobanuro ahuvugako ngo Iyo tutayigira muri Afurika, umuntu yajya abyuka mugitondo akavuga ati ubu ngewe mbaye président!!!!! Akumiro karagwira koko.Kagame Museveni bagiye kubutegetsi banyuze muriyo demokarasi uvuga?Icinyire inkoro ibyo turabimenyereye ingoma zose zigira abakaraza.Gusa nakwibutsako nambere ya Kagame n’abandi ariko bavugaga, iyo ndirimbo rero abanyarwanda bamaze kurambirwa uwo muziki.

      • @Bwenge. Hanyuma se bwenge n’ubwo mbona ubwo bwenge ubukoresha nabi, kuki uhera kuri HE Kagame comme si Habyarimana we yabanje kwiyamamaza hanyuma mukamutora. Uziko munyaka 22 yamaze ayobora u Rwanda yiyamamazaga wenyine muri mandat enye (4) zose yamaze k’ubutegetsi?

        Ugarukira hafi cyane. Burya izina siryo muntu.

        Ikindi kandi sindi umwarimu, sindi yewe n’uwo uvuga ngo acinya inkoro, ariko kandi sinemera biracitse kuko nziko ibintu biraharanirwa, amahoro arubakwa kandi biravuna kuyageraho. Nfite ikizere rero.

        Ni uburenganzira bwawe kutemeranya nange ariko jya ukoresha umutwe mugutanga ibitekerezo et non ibirenge. uzi impanvu? mbega ko uvuga ko Abanyarwanda mwamaze kurambirwa umuziki? abo wita Abanyarwanda ni bande? Kuko nange ndiwe kandi nge sindarambirwa umuziki, kuko abahanzi beza barahari mugihugu kandi mbafitiye ikizere.

        Yahhhhhh Wagira ngo abanyarwanda kubwawe n’abo mwunva ibintu kimwe gusa, n’aho ababyunva ukundi si baba bakiri abanyarwanda!!!!!!!!

        Ntabwo uri Bwenge ahubwo uri BWOBA, Niba hari ibyo ubona bitagenda neza aho utuye, jya ubivuga. Ntacyo uzaba. Nge ko maze iminsi nshwana na Mayor kandi ko ntarimuka? Ntaho nzajya, kandi tuzashwana mpaka akemuye ibitagenda neza mukarere kacu. Niwashaka kumenya uzambaze contact duhure, umbone neza, hanyuma ureke kunsebya ngo ndacinya inkoro, kuko ntakintu nakimwe nkora kitari ibyange kugiti cyange, ntakazi ka Leta nshaka kuko iyo ngashaka mba narabaye umwarimu dore ko aribyo nize.

        Komera kandi wisubireho. Ugumye uyoborwa na sentiment wazavamo umugabo atagira ubwanwa. je veux dire adafite igihagararo n’ubutwari bw’abagabo.

        • Ninshyiramo Habyarimana, Mobutu,Idris Beby Itno,Sassou Ngweso se uranyurwa wumve neza ko wibeshye aho uvuga ko demokarasi muri africa ariyo ishyiraho abo wita abategetsi muri iyo demokarasi yawe uri gusingiza?

  • Reka dukwakwanye tunoze umubano wacu n’abarundi n’abakongomani, maze abandi banyafrika bose bajye batureberaho.

  • @Akumiro. Ibyo uvuga nibyo. Gusa kandi ntabwo nashatse gusingiza démocratie Urwanda nkuko ubivuga, kuko nashakaga gusobanurira @Rugamba, ibyerekeye mandats z’aba président kuko hari igihe usanga dutekereza ko arizo zonyine zigaragaza démocratie, kandi ataribyo muby’ukuri kuko biterwa nicyo abaturage bo ubwabo bifuza. Niyo mpanvu natenze urugero k’Urwanda.

    Ibyo kuba muri afurika tugifite ibibazo by’ubusumbane n’akarengane n’ubwicanyi ndetse n’intambara zahato na hato kandi zitagira impamnvu, ibyo byo ni ikibazo kandi gikomeye cyane.

    Kubirebana n’Urwanda, ndakubwiza ukuri ko nange hari igihe nunva nakweguza bamwe mubategetsi ndetse n’abadepite ba hano mu Rwanda. Hari ibibazo bikabije kandi umuntu abonako bitazapfa gukosorwa kuko: kubwange mbona umuntu atubabaye kurusha abandi ari Président HE Kagame.

    Ibibazo bijyanye n’umutekano hano mu Rwanda, biri ku isonga kuko ngewe kugiti cyange mbona leta ntacyo ikora ngo iduhe umuti urambye.

    Niyo ubajije nk’Umukuru wa Police, Igisirikare, usanga ibisubizo baduha hari igihe ugirango barimo basubiza abana banze kuryama kugirango baryame. Hamwe umwana abwira nyina ati “”Maman nfite ubwoba, nyina akamubwira ati ‘ryama wiyorose mumaso ntacyo uraba””

    Ibibazo by’ubukene nabyo birahari cyane, ariko byo simbishyira kuri Leta gusa kuko natwe (abaturage) tugira uruhare mugutuma tuba abakene. Urugero :
    iyo umuntu abyaye abana 9 kandi azi neza ko ntabushobozi afite, azi neza ko nawe kubona ibyo arya bimubiza akuya, nge siniyumvisha uburyo dushobora gukira kurwego rumwe tugifite abagitekereza gutyo.

    Ikindi gitera ubukene mu Rwanda ni abayobozi babi dufite badakora namba inshingano zabo, ahubwo bashishikazwa no kubeshya munama z’imihigo, ubundi n’utwo bageneye umuturage, tukagarukira munda zabo, zimeze nk’imyobo imwe itega amazi.

    Ikindi wavuze k’intambara ninzara bituma abantu bashirira muri méditerranée bahunga bajya iburayi, wakivuze neza ni ukubera ubuyobozi bubi dufite muri Afurika. Ibyo byo nibyo. Ariko twaba twibeshya turamutse dushakiye umuti muri afurika gusa, kuko ibyinshi mubibazo tugira bituruka Muri ibyo bihugu usanga duhungiramo.

    Hari uruganda uzi muri afurika rukora intwaro za kirimbuzi? nonese abazicisha abaturage bazikurahe?

    Hari uruganda uzi muri Congo, cyangwa mu Rwanda, Kenya,Tanzaniya,Uganda rukora nibura telephone,atari byabindi byo kuzihateranyiriza. Nonese abanye Congo bagiye gushira kuva imyaka ni imyaniko bapfa bazira ko batuye ku mabuye y’agaciro, ayo mabuye agarukira he????

    Abafite inyungu k’urupfu rw’abakongore ni bande? Imitwe ihari ikurahe intwaro? Hari igihugu uzi gikora imbunda muri bitanu navuze haruguru??? donc, abakora intwro ni nabo bazishakira aba kiriya. Mubuhe buryo ?????

    Ibibazo muri Afurika birahari, ndetse n’ubuyobozi bubi turi nabwo, ariko ngewe ntekereza ko umuti atari uguhunga. Umuti ni ukwicara tukarebera hamwe uburyo ibibazo byacu byakemuka ntawe uhutajwe kandi tukirinda amarangamutima m’ugushaka umuti w’ibibazo dufite.

    Nange sinemera uburyo hashakwa umuti w’ibibazo bimwe na bimwe hano iwacu m’Urwanda. cyane cyane iyo ari ibyemezo bifatiwe hejuru, batabanje kutubaza icyo tubitekerezaho. urugero ni Nkaho ubu aba depite birirwa bazenguruka bigisha itegeko ry’uko ubutware bw’urugo bugenwa, aho umugore ufite umugabo afite kuba umutware(kazi) w’urugo.

    Icyo ntemera ni icyo gihe bata baza kutwigisha ibyo bamaze kwemeza tudahari, rimwe na rimwe usanga ntaninyungu bitanga. Nyamara bagiye babanza bakatugeza umushinga w’itegeko mbere y’uko ritorwa, byajya byoroha kuko twashobora gutanga ibitekerezo no kubaza bimwe mubyo tutunva neza kugeza twese turyemeje. Icyo gihe no kurikurikiza biroroha kuko nitwe tuba twararyitoreye.

    Gusa mbona biri kure kuko abadepite bacu mbona bibwira ko ari abayobozi kandi twe twari tuzi ko ari intumwa zacu. Nibaze hasi hahandi iyo batagendesha imodoka tubatume naho ibyo kutugendesha ibirometero tubasanga ahegereye imihanda kugirango batwigishe bicaye mumahema twe turi ku izuba,sibyo nagato kandi nge birambabaza.

    Umutirero si uguhunga, si ukugambirira gukora ibihungabanya umutekano,si ugutanga ibitekerezo ugamije gusenya,si no guceceka ngo utiteranya kuko twe m’Urwanda dufite amahirwe yo kugira bamwe mubayobozi bakora neza kandi bakunda igihugu, n’ubwo ataribo benshi.

    Ni uguhaguruka umuntu yaguha service mbi ukamubwira uti ndabyanze.Ariko ukanamubwira impanvu ubyanze, kugirango umufashe kwikosora.

    Gusa kandi tumenyeko hari uburyo bwo kugaragaza ibigenda nabi ntawe uhutaje kandi utabangamiye umutekano. Gukosora umuntu ukora nabi bigira umwanya kandi n’ahantu. Ntihagire ujya gutuka abantu mumuhanda ngo n’uko hari ibyo atishimiye.

    Nkange buri gihe cyose nvuga icyo ntekereza, ngamije kubaka, ibyo ntishimiye ndabyanga kumugaragaro kandi nkanakubwira ko ntabyemera, n’impanvu ntabyemera, gusa ikibazo ngira ni uko rimwe narimwe ibibazo bikomeye biri mubayobozi bibanze kandi kugirango nshobore kuvuga ibitagenda usanga binsaba kubibwira mbere na mbere uwo nyine wabizambije” Uwo urega,n’uwo uregera ugasanga ni umuntu umwe” ibyo umubwiye ntabigufashe ntanashake ko muganira ngo mubyunve kimwe,ari nayo mpamvu usanga iyo tubonye HE Kagame usanga tumubwira byose kugeza k’ utubazo tw’abantu batukanye n’abo baturanye.

    Abayobozi nibamanuke hasi epfo iriya, hamwe abenshi muribo bavukiye, ariko ubu kujyayo bikaba bisigaye bimeze nko kujya iburayi, baze badufashe kwiteza imbere, batugire inama,tubabwire ibyo twifuza twegeranya nk’abantu bahuje umugambi. Ibyo kutugendesha km 35 ngo tugiye kuri kaburimbo kuvugana na depite, ministri,umuvunyi… nge simbikunda.

    Hamwe tugomba kubyinira umuyobozi w’akarere, abenshi twuriye ibiti kugirango dushobore kumureba kuko tuba tutaramuca iryera, ibyo avuze byose tugakoma amashyi tutunvishe nibyo aribyo,sibyo nagato.

    Gusa kandi ibyo mumashuri byo, nge mbona bigenda neza cyane rwose, kuko nge nize hano, sindarenga umupaka ngo ngiye kwiga hanze kandi nzi neza ko ubwenge mbufite bukwiye. Nibyo ko hari amashuri meza akomeye nka Havard n’ahandi ariko rero ni igihe gito ayo mashuri arimo kuza hano k’uburyo kuyigamo bizajya bitworohera.

    Ikindi wavuze ko abayobozi bohereza abana babo kwiga hanze kuko uburezi hano butameze neza, sibyo, kuko hari nabo hanze baza kwiga hano. Ikindi ni uko n’amashuri akomeye arimo kuza gushora imari hano, bivuzeko bizera ireme ry’uburezi dufite. Ibikigaragara kandi bitagenda neza birimo gushakirwa umuti.

    Erega nshuti kuba hari abakene si ikosa ry’abakize. Wowe waba waravutse mubana 10, ugatekereza ko uzabona ibyo ushaka byose nk’umwana wabyawe n’ababyeyi bazi kuringaniza imbyaro?

    Ikingenzi ni uko umuntu abona ibyingenzi bituma abaho, ashobora kwiga,kwivuza no kubona aho aba. Ibindi bisigaye umuntu abigeraho buke buke kandi k’urwego rwe. Twese ntidushobora kugira ibintu bingana kuko n’abakire ntibatunga ibingana.

    Humura wowe kandi ukore ibikureba neza, uzasanga wamaze gukira nawe. Wirinde gusesagura duke ufite, no kudukoresha ibidakenewe,kandi wibuke kuzigama kandi nanone wirinde kwifuza iby’abandi, ahubwo ushake ibyawe kandi munzira ziboneye.

    Gukira,tuzakira ariko bidusaba gukorera hamwe ndetse no kubanza kujya inama mbere yo gukora ibyo twifuza.

  • uyu muntu usobanura democratie ayizi mu nyandiko gusa. muri afrika iri hake ahubwo bisa nkaho wanditse byiiiinshi kuko wacengewe na dictature? niba ica mu matora se uyobewe uko henshii muri afrika amatora akorwa? mu bwongereza cg ahari u bwami wibigereranya bafite uko babayeho kandi barayubaha

    • @Bwenge. Hanyuma se bwenge n’ubwo mbona ubwo bwenge ubukoresha nabi, kuki uhera kuri HE Kagame comme si Habyarimana we yabanje kwiyamamaza hanyuma mukamutora. Uziko munyaka 22 yamaze ayobora u Rwanda yiyamamazaga wenyine muri mandat enye (4) zose yamaze k’ubutegetsi?
      Ugarukira hafi cyane. Burya izina siryo muntu.
      Ikindi kandi sindi umwarimu, sindi yewe n’uwo uvuga ngo acinya inkoro, ariko kandi sinemera biracitse kuko nziko ibintu biraharanirwa, amahoro arubakwa kandi biravuna kuyageraho. Nfite ikizere rero.
      Ni uburenganzira bwawe kutemeranya nange ariko jya ukoresha umutwe mugutanga ibitekerezo et non ibirenge. uzi impanvu? mbega ko uvuga ko Abanyarwanda mwamaze kurambirwa umuziki? abo wita Abanyarwanda ni bande? Kuko nange ndiwe kandi nge sindarambirwa umuziki, kuko abahanzi beza barahari mugihugu kandi mbafitiye ikizere.
      Yahhhhhh Wagira ngo abanyarwanda kubwawe n’abo mwunva ibintu kimwe gusa, n’aho ababyunva ukundi si baba bakiri abanyarwanda!!!!!!!!
      Ntabwo uri Bwenge ahubwo uri BWOBA, Niba hari ibyo ubona bitagenda neza aho utuye, jya ubivuga. Ntacyo uzaba. Nge ko maze iminsi nshwana na Mayor kandi ko ntarimuka? Ntaho nzajya, kandi tuzashwana mpaka akemuye ibitagenda neza mukarere kacu. Niwashaka kumenya uzambaze contact duhure, umbone neza, hanyuma ureke kunsebya ngo ndacinya inkoro, kuko ntakintu nakimwe nkora kitari ibyange kugiti cyange, ntakazi ka Leta nshaka kuko iyo ngashaka mba narabaye umwarimu dore ko aribyo nize.
      Komera kandi wisubireho. Ugumye uyoborwa na sentiment wazavamo umugabo atagira ubwanwa. je veux dire adafite igihagararo n’ubutwari bw’abagabo.

  • @Kiiza, runo rubuga ntabwo urukwirwamo urebye uburebure bw’ibyo wandika tera intambwe yo gushinga ishyaka rya politiki uvugire ku mugaragaro ibyo wifuriza u Rwanda n’abanyarwanda, mu mazina yawe nyakuri ariko.

    • @ Mwanainchi. Nibyo nanditse byinshi ariko byatewe n’uko mbona kugaragaza igitekerezo kikunvikana uko kigomba kunvikana, mumagambo make ntabwo byoroshye. Mais tu as raison, j’ai fais un lac des mots!!!!. Gushinga urubuga nyuzaho ibyo nifuza ntacyo byamarira kuko sinifuza kuba umuyobozi. Nifuza ko ibintu bigenda neza tubishyigikira ariko nibigenda nabi tukabikosora.

      Kugaragaza ibitekerezo, ntibinsaba gushinga ishyaka kuko turi mugihugu umuntu avuga akunvw. donc,nfite uburenganzira bwo gusaba abayobozi kunsobanurira ibyo ntunva neza, cyangwa ibyo ntemera mubyo bavuga cyangwa bakora, ntagombye gushinga ishyaka cy kujya iburayi mbeshya ngo ndahunze. Urwanda dufite abayobozi beza, ubwira bakakunva kandi mugafatanya gushaka umuti. gusa si bose, ninayo mpanvu nifuza ko abakora nabi ibyo bashinzwe bajya babibazwa kandi twese tukamenya uko byagenze. ntabwo ndi contre l’Etat, kuko ndi UMUNYARWANDA, ndi mu Rwanda kandi ntaho nzajya, ntanishyaka nzashinga, nzakorana n’abandi kugirango turusheho gutera imbere.

      Wakoze kungira inama, ariko kandi. Gusa ntabwo nzazikurikiza

  • @Kiiza, mu byo uvuga harimo ibizima ariko harimo n’ibitari bizima. Hari aho uvugisha ukuri hari naho ubeshya.

    Ibyo wavuze ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga byabaye mu Rwanda ntabwo aribyo. Ntabwo ari abaturage bo ubwabo bahagurutse ngo bafashe iya mbere, ngo barashaka guhindura itegeko nshinga, oya rwose, ubwo bushobozi nta nubwo bafite, habanje kuba Campagne iturutse hejuru mu babifitemo inyungu bumvisha abaturage ko itegekonshinga rigomba guhinduka. Hagiye hakorwa ama listes muri buri mudugudu ukabona bakuzaniye urupapuro ngo sinya ko wemeye ko abaturage basaba ko itegeko nshinga rihinduka, nawe ugahita usinya nta yandi mananiza. Yego washoboraga kwanga kubisinya ariko se ubwo koko wabyanga wowe uri iki??? wakwiteranyiriza iki???urasinya nyine ariko ukigirira amahoro, kuko muri Afurika ni uko dutegekwa.

    Ibya Democratie usobanura, ibyo ntawe utabizi, ariko yebaye wari uzi ko Demokarasi hano muri Afurika cyane cyane hano mu Rwanda ushobora kuyibwira umuntu akakureba akaguseka, yarangiza agafata isuka ye akigira mu murima guhinga ibijumba n’ibishyimbo, muri we yibwira ati:”njye icyo nkeneye ni ukubona icyo nitamirira naho Demokarasi ntabwo wayitapfuna ngo uramire igifu”.

    Mu mahame ya Demokarasi nyayo harimo ihame ryo gusimburana ku butegetsi, kandi gusimburana ku butegetsi bigira amategeko abigenga ntabwo bikorwa mu kajagari. Muri ayo mategeko abigenga harimo irya mbere riruta ayandi ariryo Tegeko-nshinga. Mu gihe rero udashobora kubahiriza Itegeko-nshinga ukumva ko ryahindurwa kubera umuntu uko umureba cyangwA we yireba, uba rwose muri icyo gihe wononnye amahame ya Demokarasi.

    Burya kuyobora igihugu neza muri Afurika ntabwo bipimirwa mu rukundo abaturage bagufitiye, oya rwose, ahubwo bipimirwa mu rukundo wowe ufitiye abaturage. Kuko muri Afurika tuzi urukundo rw’abaturage ku buyobozi icyo ruvuga. Iyo utavuga, iyo utijujuta, iyo ibyo bakubwiye byose uvuga “yego”, iyo udahabwa ijambo ukabyishimira, ibyo byose muri Afurika bigaragaza ko wubaha ubutegetsi ndetse ko ubukunda ko wifuza ko butavaho.

    Uru Rwanda twagize ibibazo n’akabazo, hari abavuga ngo ibyo bibazo twabitewe n’abazungu ba Gashakabuhake, wenda ku gice kimwe birashoboka, ariko se abo bazungu wenda ntitwaba tugeraho tukabakabiriza, tugashaka ko amakosa yacu yose aribo tuyarundaho kandi natwe ubwacu tutari shyashya??? Kuki twe tutareba amakosa dukora, ahubwo tugashaka buri gihe kuyegeka ku bandi.

    Kuki abantu batinyuka bakavuga ngo ibyo amoko mu Rwanda byazanywe n’abazungu kandi bazi neza ko atari ukuri. Kuki abantu bemeza ko ku ngoma ya cyami nta karengane kari gahari kandi bazi neza ko atari ukuri. Kuki abayobozi bagiye basimburana ku ngoma muri uru Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza kuri Repubulika zose buri wese yagiye ashaka kwishyira aheza gusa, ntarebe n’amabi akora, ahubwo akumvisha ko abandi aribo bayakoze, ko aribo babi ko we ari mwiza??? Kuki abanyarwanda muri rusange usanga bafite umuco wo guhakirizwa no kutavugisha ukuri iyo bafite imyanya mu buyobozi???
    Ni kuki mu Rwanda usanga abitwa abadepite, bakabaye ari intumwa za rubanda, ahubwo usanga barabaye intumwa z’ubutegetsi/ubuyobozi??

    Hari byinshi umuntu yavuga, bimwe byiza dufite mu Rwanda, n’ibindi bibi dufite mu Rwanda. Ariko igitangaje ni uko iyo ibyo bibi bivuzwe byerekejwe ku muturage ntacyo biba bitwaye, uwashaka wese yabivuga, ariko iyo ibyo bibi bivuzwe byerekejwe ku butegetsi/ubuyobozi icyo gihe bifatwa nk’icyaha gikomeye, ntibiba bigomba kuvugwa, mbese ni nka “sakirirego”. Ndetse iyo ubivuze urabizira, ndetse ukaba wanahasiga ubuzima biterwa n’uwo uvuga (umutegetsi/umuyobozi) uwo ariwe.

    Muir ibyo bihugu by’abazungu tuvuga ko aribyo bituzanamo amacakubiri, ntabwo tujya tubonayo imfungwa za Politiki, nyamara si uko bose baba bahuje ibitekerezo, ariko uzaze muri Afurika hanyuma umbwire imfungwa za Politiki uko zingana. Ubwo se ibyo byaba biterwa n’iki??? Ndetse hari n’ubwo usanga abo tuvuma tuvuga ko aribo batuma tumarana, hari ubwo ahubwo bavugira bamwe muri twe iyo benewacu batumara ndetse bakaba banadukiza, tukarokora ubuzima. Ibyo se byaba biterwa n’iki??

    • @Wirebayo. Hari ikintu wavuze cy’uko gusaba ko havugururwa itegeko nshinga, bitaturutse kugitekerezo cy’abaturage. Nge sinemeranya nawe kuko nange ndi umuturage mubandi kandi ngewe narabyisabiye, nandikiye inteko ndabisaba kugiti cyange kandi n’unva neza ibyo nsaba. Ibyo rero uvuga ko bazaga gusinyisha abantu kungufu mutugari, sinzi akagari utuyemo ako ariko kuko mu kagari ntuyemo ntabyabaye.

      Muvandimwe, ibintu byarahindutse. Kera kubeshya abaturage byari byoroshye kuko abenshi ntibabaga barize, ntibabaga bazi gusoma, ariko ubu si ko bikimeze. Hari internet, benshi murubyiruko dufite itegeko nshinga muri application za telephone. Ibyo rero kwibwira ko tutazi ibirebana n’itegeko nshinga sibyo.

      Ikindi kandi, iyo abantu baba barasinyishijwe kungufu, bajjyaga gutora hoya, muri cyagihe cyo gutora. Kereka n’umbwira ko no mu twumba twitora bagiye babatorera!!!!!! . None se abatoye babyemeza ko aribo benshi, byagenze gute??? Uti barabatoreye dore ko aricyo kituza mumutwe mbere y’ibindi. Ibyabaye, byanyuze mumucyo kabone niyo waba wowe utarabishakaga, kandi ni uburenganzira bwawe kuko n’ubundi abantu bose ntibatoye yego.

      Ikindi kandi wibukeko ari Abanyarwanda aho bari hose batoye. Nimba imbere mugihugu bitaragenze neza nk’uko ubivuga, abari mumahanga bo bashyizweho igitutu nande???? Kwemera ntacyo bitwaye kandi nabyo ni démocratie. Abo bose batekereza ko abaturage leta idutekerereza nk’umubyeyi uhitiramo umwana ibyo amwambika sibyo. Yego ntiturashobora gukora imodoka, n’ibindi abazungu bakora, ariko ntituri injiji nk’uko bibwira.

      Ikintu twemeranyaho ni ukuba muguhugu hakiboneka abintu byinshi bitagenda neza, n’ibindi bitagenda na gato ( bigenda nabi) ikindi ni ukuba abayobozi bakora nabi badahanwa ngo bibe akarorero k’ubandi.Ikindi ngaya n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane Police. Police hano, wagirango akazi kayo nako kwirirwa yicaye mumihanda itegereje imodoka zo guca amafaranga gusa, wagirango ibindi ntibibareba. Ninayo mpanvu hakiboneka ubwicanyi n’abantu bahohotera abandi.

      Kugera kuri democratie ihuye neza n’ibyo twifuza, ni urugendo, kandi tugomba kurugenda twese dushyize hamwe. Democratie irubakwa. si ikintu kiri hariya umuntu agenda agaterura ahantu. N’abazungu batwicara hejuru batubwira ko ntayo tugira, ndakubwiza ukuri ko utajya ibwami abeshywa byinshi. Ugezeyo ukareba uburyo abakene baho babaho, abatagira amazu bibera mumihanda, ubwicanyi n’ubujura buhari; niba ariyo démocratie dushaka ntimuzampeho

      Ku isi yose nta democratie ideale iriho, buri gihugu gifite umurongo kigenderaho kandi utandukanye kure n’uw’abandi. Natwe rero kubaka ibyacu ntakibi nge mbonamo. Ikibi nzakibona mugihe tuzaba tudakora ibyo twemereje hamwe.

      • Urakabije nawe ngo mumahanga abatagira aho baba bibera mu muhanda ngo haba ubwicanyi.Icyo gihugu uvuga cyo hanze byaba byiza ukivuze ndetse ugatanga statistiques zacyo ukagereranya no muri Africa nako urwo Rwanda wemezako ruyobowe neza ndetse uvugako ibya manda ntacyo bivuze.Ese uwagusaba taux de criminalité mu Rwanda mbere y’intambara ukayigereranya n’iyubu icyo kizami wagishobora?

        • @Kamuhanga. Kereka niba udakunda gusoma ibinyamakuru binyuranye cyangwa ngo wumve ibivugwa kuma radio na za télévision.
          Urugero: “Selon l’Observatoire national de la délinquance et des réponses pénales (ONDRP) qui s’apprête à rendre son rapport annuel, le nombre de crimes et délits enregistrés en France en 2016 s’établit à environ 3,7 millions. Dans ce document que s’est procuré “Le Figaro”, les départements de la Seine-Saint-Denis, de Paris, des Bouches-du Rhône et des Alpes-Maritimes tiennent assez logiquement le haut du classement.

          Cambriolages: la Haute-Garonne, 2e département le plus touché

          L’Occitanie n’est évidemment pas épargnée par la délinquance qui se traduit dans nos départements par un taux de cambriolages souvent élevé.

          Ainsi la Haute-Garonne se classe-t-elle en seconde position au classement des départements les plus exposés aux vols avec effractions dans les logements et les locaux professionnels et commerciaux, juste derrière le Rhône. Le Tarn-et-Garonne (82), le Lot-et-Garonne (47) et l’Hérault (34) figurent également aux 5e, 8e et 10e rangs des territoires les plus exposés au fléau des cambriolages.

          Au chapitre des violences, Haute-Garonne, Hérault et Pyrénées-Orientales se situent au-dessus de la moyenne nationale, tandis que Gers, Hautes-Pyrénées, Tarn, Aveyron et Corrèze comptent parmi les départements où le nombre d’agressions est le plus bas.

          Consultez notre carte interactive pour savoir comment se situe votre département par rapport aux moyennes nationales des violences et des cambriolages”.

          Source ni http://www.ladepeche.fr/article/2017/01/03/2489746-la-carte-de-france-de-la-delinquance-en-2016-2016.html

          Sha ntimugace ibikuba, kandi ntimukirize ntawe ubakubise. Urwanda ntituragera kurwego twifuza, ariko kandi turi mubihugu bimeze neze. Nubona umuzungu azanye imari ye mu Rwanda, kijya ni ikimenyetso cy’uko yizeye umutekano. kandi bo barabanza bakirebera ntugirengo bapfa kwemera ibyo tubabwira. donc, niba baza, ni uko bazi neza urwego turiho mubijyanye n’umutuzo, n’ubwisanzure.

          Nakugira inama yo kutazajya ugendera kubyo abantu bavuga gusa utabanje kwirebera wowe ubwawe. kuko la foule ne raisonne pas.

          Urwo ni rumwe mungero nguhaye rwo muri france, ariko nawe ubishatse ugasoma ibivugwa n’ibinyamakuru byizewe, ushobora kubona amakuru arebana n’umutekano, n’ubwisanzure, na démocratie muri buri gihugu cyo ku isi

          • Hanyuma mu Rwanda se bimeze gute? Aha nigihugu gifite abaturage barenga miliyoni 80 niba ntibeshye.Twebwe turi miliyoni hafi 12.Hari umunsi wari washira mu Rwanda umuntu atarashwe na polisi. kandi nta na anketi ibaho? Ibaze igihugu kigendera ku mategeko kikaba gifite umuntu wahungiye kuri polisi kubera igihunga cyuko yagonze Rwigara Assinapoli nanubu nyuma yimyaka irenga 2 akaba akiri kuri polisi? Aho umuntu atoroka yambaye amapingu agasiga polisi yagera muri 100m bakamurasa mu kico, undi ngo yahungaga bamurasa mu gatuza. Oya gufana nibyiza ariko tujye tugerageza kugereranya ibigereranywa na none.

  • presida wa cu jye mufa nk’umwami salom imana ya duhaye muri afric yacu ,imana imuhe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish