Digiqole ad

Djamal yasubiye i Nyanza gusaba amasezerano barayamwima

Mwiseneza Djamal amasezerano ye muri Rayon Sports yari yarangiye, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaramwegereye ngo yongere amasezerano aranga ubuyobozi butangaza ko yifuza amafaranga menshi, hari amakuru avuga ko uyu musore yifuzwaga n’ikipe ya APR FC. Uyu munsi uyu musore  yasubiye i Nyanza gusaba ayo masezerano barayamwima.

Djamal Mwiseneza nta yindi kipe yigeze akinira itari Rayon Sports kuva yatangira gukina mu makipe makuru
Djamal Mwiseneza nta yindi kipe yigeze akinira itari Rayon Sports kuva yatangira gukina mu makipe makuru

Theogene Ntampaka umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye Umuseke ko Mwiseneza yanze ko bamwongerera amasezerano ababwira ko afite indi kipe imushaka kandi yakaga amafaranga atamukwiriye.

Ntampaka yagize ati “Ntitwamusinyisha kuko yatubwiye ko afite indi kipe imwifuza kandi tuvugishije ukuri n’amafaranga yaka ntayakwiriye.”

Ntampaka Theogene avuga ko Mwiseneza Djamal yabaciye miliyoni icyenda ariko bo bamuhaga miliyoni umunani ngo asinye amasezerano mashya.

Nyuma yo kwanga gufata aya mafaranga uyu munsi mu gitondo biravugwa ko Mwiseneza yasubiye mu majyepfo i Nyanza gusaba amasezerano yari yaranze maze ikipe ya Rayon Sport nayo imutera utwatsi.

Biravugwa ko ikipe ya APR FC yifuza uyu mukinnyi.

Arifuzwa n'ikipe ya APR FC aheruka gutsinda igitego mu mezi ane ashize ku mukino wari wavuzweho byinshi cyane
Arifuzwa n’ikipe ya APR FC aheruka gutsinda igitego mu mezi ane ashize ku mukino wari wavuzweho byinshi cyane

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE & JP NKURUNZIZA/UM– USEKE

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nagende aho ashaka nta gukinisha abantu b’abagabo. Uyu munsi ndanze, ejo ndemeye. Nagera muri APR cyangwa AS Kigali na Police barakatura bamuhe 4 bati na Rayon yakwanze ubundi ahite amenya uko kwihenura kuri rayon bigendera bamwe. 

  • Hahaaaa! Bagiye bagerageza bagakura mu mutwe? Uyu musore wakiniye Rayon Sports imyaka irenga 8 yumvaga koko akwiye arenze miliyoni 8 n’imyaka amaze kugeramo? Kwivumbura se ngo bamwinginge yumvaga ariwo muti? Nagende APR FC imukature imuhe eshanu hanyuma yicare ku ntebe y’abasimbura n’Amavubi ayibagirwe! Ni iritari iri ryararenze risiga Rayon Sports!

    • Icyo cyemezo cy’ubuyobozi ndagishimye cyane kuko burya nta muntu “kamara” ubaho. Gusa uwo muvandimwe ni umukinnyi mwiza kandi mwifurije amahirwe masa aho agiye.

  • uwo mutipe ari mukuri kuko buri wese aba ashaka inyungu !!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish