Digiqole ad

Bitunguranye!!! Davido ahuriye na Perezida Kagame ku kibuga cy’Indege

Umuhanzi wo muri Nigeria uje kwifatanya n’abakunzi ba muzika igezweho bo mu Rwanda kwizizhiza ku nshuro ya 20 umunsi wo Kwibohoza, muri iri joro ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege agize amahirwe yo kuhahurira na Perezida Kagame n’umuryango we bararamukanya.

Davido aramutsa abo mu muryango wa Perezida Kagame
Davido aramutsa abo mu muryango wa Perezida Kagame

Davido amaze gusohoka mu kibuga cy’Indege yavuganye gato cyane n’abanyamakuru mazea yinjira mu modoka yari yamuteganyirijwe we n’ikipe bazanye.

Umunyamakuru w’Umuseke wabarebaga anafotora ahindukiye inyuma, byamutungura cyane kubona Perezida Kagame, abana be n’umugore we Jeannette Kagame bagenda n’amaguru aho ku kibuga cy’indege basa n’abaje nabo kwakira cyangwa gusezera umuntu w’inshuti.

Umuhanzi Davido wari umaze kwinjira mu modoka nawe yahise ayisohokamo abonye Perezida,  arabakurikira asaba ko baramukanya gato.

Perezida Kagame yahagaze we n’umuryango we baramutsa uyu muhanzi wagaragaje ibyishimo cyane, mu magambo umunyamakuru w’Umuseke yabashije kumva Davido abwira Perezida Kagame yagize ati “You really have a peaceful and beautiful country president.”

Perezida Kagame amwenyura yashimiye uyu muhanzi amubwira amagambo amuha ikaze, anamubwira ko baba bari kumwe mu gitaramo cyo kuri uyu wa 04 Nyakanga nyuma y’imihango y’umunsi wo Kwibohora.

Bamaranye umwanya muto cyane utageze ku munota umwe, uyu muryango wa Perezida urakomeza utambuka n’amaguru nk’abandi bantu bose binjira ku kibuga cy’indege kwakira cyangwa gusezera abavuye mu mahanga.

Davido w’imyaka 21, kimwe n’abahanzi bo mu Rwanda nka Jay Polly, Amag the Black, Urban Boys na Dream Boys bazataramira abanyarwanda nyuma y’imihango y’uyu munsi.

Davido yinjira mu Rwanda
Davido yinjira mu Rwanda
Davido yinjiye mu Rwanda ubona yishimye
Bagenzi be binjiye mu Rwanda ubona yishimye
Muri bicye yavuze, yavuze ko yishimiye cyane kuza bwa mbere mu Rwanda yajyaga yumva
Muri bicye yavuze, yavuze ko yishimiye cyane kuza bwa mbere mu Rwanda yajyaga yumva
Aha yaganaga ku modoka bamuteguriye
Aha yaganaga ku modoka bamuteguriye
Amaze kwnjira mu modoka, hari uwamubwiye ko uri gutambuka imbere ari Perezida
Amaze kwnjira mu modoka, hari uwamubwiye ko uri gutambuka imbere ari Perezida
We na bagenzi be bahise basohoka bajya gusaba kuramukanya nawe
We na bagenzi be bahise basohoka bajya gusaba kuramukanya nawe
Davido aramutsa abo mu muryango wa Perezida Kagame
Davido aramutsa abo mu muryango wa Perezida Kagame
Perezida Kagama aramutsa umwe mu bazanye na Davido
Perezida Kagama aramutsa umwe mu bazanye na Davido
Aha yamubwiraga ati ejo tuzaba turi kumwe
Aha yamubwiraga ati ejo tuzaba turi kumwe

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwo kabyara mwe hari ibintu nibaza bikanyobera, kuba umu star ni ukwigira uko ubonye? Reba nk’uwo ngo ni Davido, amaherena ku matwi no ku zuru!!! Noneho mundebere uwo usuhuza nyakubahwa Perezida wa Repubulika na za ecouteurs yikoreye ku mutwe!!!! Nzaba mbarirwa!!!

    • Ni uburenganzira bwe kandi reka nkubwire: Mu buzima burya uzakore ikikunyuze kandi kiguha amahoro ku mutima (birumvikana ko kugirira nabi abandi ntawe biha amahoro), kuko ntawe uneza rubanda rwose!

  • uwo mutebo ngo ni RWEMA ni uwahe bamubwiye ko se president wacu KAGAME Paul aticisha bugufi kandi akunda urubyiruko uriya yambaye ibijyanye nicyamuzanye. uragirango se yambare amasuti! sobanuka we!

  • Kandi ubu ari umuhanzi wu umunyarwanda nkaba Jay Polly wasuhuzanyije na President  yambaye ipantaro kuriya yenda kugwa, ingofero mumutwe na ama ecouteur ubu ibinyamakuru biba biri kumusabira kubambwa ngo nta kinyabupfura agira, turi ba MWANGAMWABO o kabisa

  • mukosore amagambo yo ku ifoto ya cyenda mri iyi nkuru mwanditse nabi izina ry’umukuru w’igihugu.MURAKOZE,

Comments are closed.

en_USEnglish