CECAFA: Rayon irangije imikino yo mu matsinda ari iya mbere
Rayon Sports yarangije imikino yo mu itsinda ryayo iri imbere, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Atlabara yo muri Sudani y’Epfo igitego kimwe ku busa kuri uyu wa gatandatu nimugoroba kuri stade i Nyamirambo.
Atlabara yagaragaje ubuhanga mu kugarira igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nubwo Rayon Sports yari yagaragaje gusatira bikomeye kurusha Atlabara.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports nabwo yahushije ibitego byinshi, Jean-François Losciuto utoza wa Rayon yavanyemo Yossa Bertrand ashyiramo Aphrodis Hategekimana bita Kanombe ndetse Mutombo Govin asimbura Robert Ndatimana, yavanyemo kandi Fuad Ndayisenga ashyiramo rutahizamu bari kugerageza bavanye muri Togo witwa Sekle Yao Zeco.
Iyi kipe y’i Nyanza yakomeje kotsa igitutu Atlabara maze mu minota ya nyuma umukinnyi Mutombo Govin ariruka asiga ba myugariro ba Atlabara atsinda igitego cy’itsinzi igikipe ya Rayon Sport umukino utyo.
Mbere y’uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje ikipe ya AzamFC n’ikipe ya Adama City yo muri Ethiopia umukino warangiye ikipe ya Azam itsinze ibitego 4-1.
Mu Itsinda A MP POINTS
Rayon Sports (RWA) 4 10
AZAM FC (TZ) 4 8
Atlabara (S.SUD) 4 3
Adama FC (ETH) 4 2
KMKM (ZNZ) 4 2
Gahunda y’imikino yo kuri uyu wa 17 Kanama 2014 (Kigali Regional Stadium)
Telecom vs Gor Mahia 3.00pm
KCCA vs APR FC 5.00pm
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW