Digiqole ad

Episode 80: Sabine asezeye Ryan ariko hari icyo atazibagirwa

Nabonaga Mama yishimye cyane byongeye yari yatinze kuryama, ibitarajyaga bikunda kubaho, nkomeza kwicara ari nako amatsiko akomeza kunyica, hashize akanya katari gato nicaye ntuje mama yaje yihuta, mu ntoki yari afite ibahasha, ahita ayimpereza,

Mama-“Akira, akira ubutumwa bwawe”

Njyewe-“Ubutumwa bwanjye buvuye hehe se?”

Mama-“Fungura ariko? Fungura usome, ntubona se ko handitseho Ryan?”

Muri ako kanya nafunguye iyo bahasha, hari harimo urupapuro ndetse n’ ubutumire, mu kwitegereza neza bwari ubukwe bwa Sabine.

Ubutumire nabushyize ku ruhanda mfungura ya baruwa, maze ntangira gusoma ibyo nari ngenewe iryo joro,

“Bite Ryan! Nizere ko aho uri umeze neza, ndizera ko utunguwe cyane kandi ubabajwe no kubona ubwo butumire bw’ ubukwe bwanjye, ariko wihangane nagombaga kubikumenyesha,

Nyuma yawe nabonye undi unyitaho, yanyibagije agahinda wanteye, anyizeza kutazongera kubabara mu buzima, kandi koko nicyo nari nkeneye nyuma yawe, atera ivi nanjye ndemera,

Ryan! Ndagushimira ko wabanye nanjye mukahise, nubwo wambabaje bwose ariko hari ibyo nzahora nibuka, nzibuka ko wampaye ibyishimo byinshi bikarenga igipimo ariko ukabinyambura mu gihe gito utananteguje, ukabihindura agahinda,

Nzibuka ko wanshumbikiye ukankundira ukanyumva ntunyifuze mu buriri bwacya ngataha, nzibuka ko wamfashije ukampa aga telephone ngo ujye ubasha kunyitaho, niyo mpamvu ngutekereje nkakwandikira,

Nzibuka ko iyo twabaga turi kumwe numvaga nuzuye ndetse ntacyo nkibaye, nzibuka ko wantuje aho witaga ku musozi w’ ibyishimo, nzibuka ko wansabye impano igenerwa abakundana nkayiguha kuko wari ubikwiye,

Ngaho reka ngusezere uzagire ibihe byiza, kandi nkwifurije nawe kuzagira amahitamo yandi meza nkanjye, ukabona undi ugukunda nkuko nakunzwe, aho kubona uwo ukunda atagukunda,

Urabeho! Yari Sabine.”

Mama-“Yooooh, Sabine disi”

Naratuje gato, mfata bwa butumire ndabufungura, nabonye ifoto nziza ya Sabine na Directeur, ntangira gusoma ngo “Icyo Imana yafatanyije ntawe ushobora kugitandukanya….

Nagarukiye aho nitsa umutima,

Mama-“Yewe, nari nagize ngo ni ubundi butumwa naho….”

Njyewe-“None se Mama, ubu bwo ntabwo ari ubutumwa?”

Mama-“Oya ntabwo ari ubutumwa pe! Ubu koko urasezwe uri umusore utamwaye? Ubu se ko njya numva abakobwa bino bahiganwa, hari nabaza kungusha neza ngo nzabibagiremo, none dore urasuzuguwe! Zana urwo rupapuro, zana nduce….”

Njyewe-“Oya Mama! Mpereza uru ni urwibutso rwanjye, ni ubutumwa buzanyibutsa urukundo rwanjye, ni indorerwamo yanjye nzajya nirebamo nkabona ko ntari nkwiye Sabine”

Mama-“Reka reka! Ubwo se waruciye aho kugira ngo uzajye witera agahinda?”

Njyewe-“Agahinda nabanye nako, ndasindagira ngenda amajoro, mva aha njya gutura iyoo….kabaye inshuti yanjye ntabwo nzongera guhogora”

Mama-“Ahaaaa! Ihangane mwana wanjye, wa mugani uzabona undi, nkuzanire ibiryo se urabishobora?”

Njyewe-“Cyane! Banguka ahubwo ndashonje, unyibutse mu gitondo ahubwo njyane n’ amafaranga yo kugura ikoti nzajyana mu bukwe bwa Sabine”

Mama-“Ego Mana yanjye! Ubwo abakuzi bazagira ngo iki? Reba nawe umugeni azasohoka wicaye inyuma y’ abandi, uzamura ijosi ureba hirya no hino, abaririmba baririmbe, bambikane impeta ukanuye amaso, wirarira kubandi ngo erega mwarakundanye….reka reka ntaho byabaye”

Njyewe-“Mama! Niba ntaho byabaye njye noneho nzajyayo mbe uwa mbere bibayeho, ntabwo natangwa mu byishimo Bina yifuza, nari naramusezeraniye kuzaba ari njye mbimuha”

Mama-“Ahaa! Nyamara nakugiraga inama mwana wanjye ngo utazagayika cyangwa ukubura ka gahinda ukananirwa kwihangana mubandi ugakora ibara”

Njyewe-“Oya nta kibazo Mama, nta kibazo rwose nariyakiriye”

Mama yazanye ibiryo ntangira kurya, uwo munsi byaramutunguye kuko yari yiteze ko ntarabishobora kuko mbere namaraga iminsi ntariye kubera Sabine.

Nasoje kurya,

Njyewe-“Mama! Nabonye andi makuru ya Ntwari, kandi hari umuntu ugiye kumfasha kumugeraho”

Mama-“Yeee?”

Natangiye kubwira Mama uburyo nahuye na Samantha, ndetse mubwira ko ndambiwe ko njye nawe tuva mu bwihisho, mu kubyumva yagize ubwoba ndetse arahaguruka ajya mu cyumba arakinga.

Nta kundi nari mbizi ko kwibuka Ntwari hari aho bimujyana kubera akahise, nanjye nagiye kuryama, nk’ ibisanzwe nagombaga kuzinduka kare nkagemura imyaka I Kigali…

Mu museso njye na Kokonati twafashe urugendo twerekeza I Kigali, bidatinze tugerayo, batangira gupakurura imyaka, njye mba ntambera ngo nze kuza kugaruka nsanga barangije.

Natangiye gutembera ariko ngeze nko muri metero ijana umutima uransimbuka, nibutse ko Papa yari yarambujije, kuko yatinyaga ko nahura na Ntwari.

Ngikata ngo nsubire aho imodoka yari iri nagwiriye umuntu, mu kureba neza…..yari Bravo,

Njyewe-“Yeee? Papa Sabi?”

Nabonye Bravo mbanza kumuyoberwa, yasaga nabi cyane ubona ari mu kazi kagoye, yari yarahindutse cyane umusatsi waramwereyeho.

Nagize ubwoba bwinshi,

Njyewe-“Papa Sabi! Byakugendekeye gute? Ni wowe mbona cyangwa ndibeshya? Oya ntabwo ari wowe”

Bravo-“Ni njyewe erega ntabwo wibeshye, ahubwo se urambonye uramenya ko abo nabonaga kera mbanyuraho ntibambone?”

Njyewe-“Ngwino, ngwino tujyane hano imbere gato aho nasize imodoka ubundi umbwire”

Twigiye imbere gato aho nari nasize bapakurura, twinjira mu modoka nzamura ibirahuri byose,

Njyewe-“Eeeeeh! Papa Sabi! Yebaba weee!”

Bravo-“Nuku byangendekeye, ibyago bigwira abagabo, ariko njye byararenze birampanukira, nawe reba uko nsigaye meze”

Njyewe-“Ye data!!”

Nibutse umunsi mfata urugendo nkajya kureba Sabine I Kigali, nagera kuru butiki umusore wakoreragamo akambwira ibya Bravo, akambwira ko umugore we yamuroze ibyo yise inzaratsi.

Ibyo ntibyantunguye kuko cyera umugore wa Bravo yanteraga umujinya kuko yampekuye uwo nitaga mabukwe muri icyo gihe….

Bravo-“Ubwo nyine byaje kuba ngombwa ko nduvamo, umugore wanjye nishakiye yari ageze aho ankubita ngatinya gutabaza, yanyibutsaga ko nabyaye Sabine, akankyurira nako nannjye ubuzima nari mbaye ho ntabwo mbwibuka pe”

Njyewe-“Ooohlala!”

Bravo-“Nahavuye ntacyo njyanye, ntaho nari mfite ho kugana, nayobotse umuhanda bwakwira nkarara aho mbonye, mu gitondo nkajya gushaka ibiraka, ngubwo ubuzima nisanzemo”

Njyewe-“Ariko ntabwo numva ukuntu umuntu wari umugabo uhamye nkawe, atunze ayobora abantu mu rugendo rwahindura ubuzima bwa benshi yakwisanga ameze atya?”

Bravo-“Ryan! Kuri ubu ntabwo natinyuka kwirukana Sabine aho yahagarara akavuga ibye agahindura ubuzima bwa benshi, kuri ubu ntabwo natinyuka guhagarara imbere ye cyangwa ngo duhuze amaso, ndi ikigwari, ntacyo namariye Sabine….

Nabera nabonye aho umugabo ungana data amarira amushoka ku matama, akamanuka mu bwanwa, nabonye neza ko isi yikaraga uwari umwana akaba umusore ndetse akaba n’ umusaza, umukene akaba umukire, umukire akaba umutindi nyakujya…ngiyo isi.

Bravo-“Ubu cyakora ndabona biri kuza, nubwo bingora ariko ubu nsigaye nkodesha akazu gato ka make, byibura nkarya rimwe ku munsi, kwambara byo singombwa”

Njyewe-“None se Bravo! Ubu waremeye uhara urugo rwawe….”

Bravo-“Eeeeh eeh! Reka reka reka ntaho nasubira, aho gupfa none napfa ejo, nasubiyeyo rimwe se? Kabiri se? Hmmm! Iyo nahageraga nabonaga urupfu”

Nyuma y’ akanya katari gato ducecetse,

Njyewe-“None se Bravo! Koko ubu nagufasha iki ko byibuze ntakwirengagiza ko nakumenye mukahise, ukambera Boss ndetse Sabine akaza atuma ndushaho kukumenya no kukubaha?”

Bravo-“Ryan! Rwose ntacyo wamfasha, niyo wampa iki…..oya oya urakoze, ahubwo se Sabine wamurongora? Byagenze bite ibyawe nawe?”

Njyewe-“Ahaaa! Sabine ntabwo tukiri kumwe, yarigendeye yasanze umukunda kundusha gusa ni byiza kuri njye kuko azamuha ibyo ntari kumuha, afite n’ ubukwe mu mezi make ari imbere”

Bravo-“Ngo…ngo?”

Njyewe-“Nibyo rwose”

Bravo-“Ahwiiii! Nuko nyine, utsinzwe arabimenya, iyaba narakoze uko nshoboye nkubahiriza inshingano zanjye nk’ umubyeyi ubu mba ndi kubyinira kurukoma nitegura kuzambara ingofero y’ ubutwari, no kuzashinga ngahamya nahawe inkoni y’ ubwami”

Njyewe-“Ariko rero ibyabaye ntabwo bikuraho ko Sabine utamubyaye, ugomba kumusanga ukamusaba imbabazi yenda wowe yakumva kuko uri Se nubwo yakwihakana kubwibyabaye”

Bravo-“Ubwo se byashoboka?”

Njyewe-“Byashoboka Papa Sabi! Ahubwo niwo mwanya mwiza wo kumusanga mbere, ukamusaba imbabazi, iyo nkwano ukazayakira, burya gusaza usize inkuru mbi i musozi ni icyasha kubazagukomokaho, ndavuga abuzukuru bawe”

Bravo-“Uziko ari byo? None se aho Sabine ari urahazi?”

Njyewe-“Eeh! Ndahazi, Sabine aba kwa Tante we mu cyaro, ariko mperuka abayo cyera ubwo yavaga ino ampunze gusa wasanga yenda barimutse bakaza kuba I Kigali ntawamenya”

Bravo-“Ubwo se aho mu cyaro nzahagera ute Ryan ko ureba ubushobozi bwanjye….”

Njyewe-“Nta kibazo Papa Sabi! Wowe genda witegure…..ahubwo akira….reka ndebe nari nitwaje amafaranga yo kugura…..akira ugende witegure, ugure imyenda myiza, ubundi kuwa gatanu tuzahurire hano tujyane”

Bravo yaranshimiye cyane kuri njye numvaga ntabikwiye, uwo munsi saa sita twarasangiye maze arataha.

Mu rugendo tugaruka naje mbwira Kokonati ibya Papa Sabine, nk’ umuntu byamukoze ku mutima, mubwira ko bigomba kumubera isomo mu buzima.

Twageze hahandi twaparikaga tukaruhuka ndahagarara, aho Samantha yaje gukora, twahageze twisanga kuko twari dufitanye gahunda, Kokonati ajya mu bye nanjye na Samantha twigira mu ka bingaro kari kitaruye,

Njyewe-“Sama! Umeze neza se?”

Samantha-“Sha meze neza rwose, nawe urabibona”

Yabivugaga ahagurutse yireba anyiyereka imbere n’ inyuma, mbese nanjye nkomeza kumwitegereza,

Njyewe-“Woooow! Wambaye neza!”

Samantha-“Oooh! Merci!”

Njyewe-“Ngwino ahubwo ngukikire tureke kwicara nk’ abari guturana amaganya”

Samantha yaraje ndamukikira maze ntangira kumubwira byinshi, nawe ntampishe ibyishimo,

Njyewe-“Sama! Ndashaka ko uzongera guhinguka imbere ya Ntwari wambaye gutya, akarabya indimi maze ukamutegeka icyo nshaka”

Samantha-“Hhhhh! Ahubwo se mbwira wa mugani uranyibukije, urifuza ko nzagufasha iki? Arabe atari ukumuroga cyangwa….”

Njyewe-“Sama! Iyio nibutse ibyo Ntwari yakoreye umuryango wanjye, numva….nako”

Samantha-“Oya..Ryan! Niba aribyo mbivuyemo,”

Njyewe-“Humura Sama!Nagira ngo wumve umujinya ngira iyo mwibutse, njya nicuza impamvu nabimenye, ahubwo nyine ndashaka ko….”

Muri ako kanya nakomeje kureba Samantha mu maso ngabona ayandenza, ngahindukira nkabura umuntu,

Njyewe-“Uuuh? Sama! Ninde uri kureba inyuma yanjye ko….”

Samantha-“Ntawe da! Ntawe rwose”

Njyewe-“Naho ubundi, ndashaka ko Ntwari azakwizera akakumvira kugeza ubwo uzamujyana ahantu kure ha mwenyine, ibizakurikiraho nzirwariza”

Samantha-“Oooh! Ibyo nabyo, uzasenge Imana ntazamenye ko mufitiye umugambi mubisha, naho ibindi biroroshye ni umunyerezo”

Njyewe-“Oooh! Ntiwumva! Hhhhh!”

Nahobeye Samantha ndamukomeza, tumara nk’ amasegonda cumi natanu, mu gihe ngiye kumwiyaka aranga,

Njyewe-“Bite se ko utandekura Sama! Washimye igituzaa…cyangwa”

Samantha-“Ryan! Kuva wavuka wari watungurwa?”

Njyewe-“Ngo….ngo?……………………………………………

Ntuzacikwe na Episode 81 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

 

0 Comment

  • Wa mwanditsi we urambabaje cyane. Bimeze nkaho ari jye bateye indobo. Sabine na Ryan barambabaje ku buryo bukomeye. Sabine arahubutse kandi yatsimbaraye ku makuru y’ubugambanyi atumvise Ryan. Bibaho ko umuntu arengana azira kutamugiraho amakuru ahagije. Ntakubeshye niba koko Ryan atabanye na Sabine, binyibukije ibyambayeho. Reka ndekere aho ntitoneka dore ko wankomerekeje. Ryan nawe wagira ngo ni ikihebe, ngo azabutaha. Ndumva ntabishobora. Mbega ubuzima! Birababaje.

    • muraho jyewe nibwo ntangiye gusoma iyinkuru ariko nabuze epizode ya 3 mwafasha nkayibona nayo nkayisoma murakoze umunsimwiza
      0787163767

  • Mbega inkuru ibabaje!

  • Iyinkuru irambabaje pe. Rayn ihangane bibaho

  • Nubwo bibabaje ko Sabine atabanye na Ryan ariko ndahamyako azabona umuhoza kdi ndabona Samantha arimo kubizamo neza

  • Ye baba we!!!!!!!!

    Ndababaye ni ukuri narinzi ko bizagera aho Sabine agatega amatwi Ryan none ndabona nta garuriro gusa Ryan akwiye kutizera cyane uriya mukobwa ngo ni Samantha kuko ashobora ku mugambanira kwa Ntwari.

    Ni ahejo ngo tumenye uriya muntu Samantha yakomeje kugenda arunguruka .

  • Jye ndabona noneho bibaye agatogo! Ubwoba buranyishe ko Ryan agiye gutungurwa numuntu umugirira nabi Samantha akaba yamugambaniye! Oya oya rwose yarababaye bihagije ntibizongere. Eddy yobora Ryan ntazongere kubabara kuko nawe akeneye kwishima birambye.

  • Iby’urukundo ntibiba byoroshye!!!! Bijya bibaho ko wahura n umuntu ukamuha umwanya ukamwumva nyamara wowe wazakenera ko akumva akakwima umwanya. Ibyo nibyo byabaye kuri Ryan we yahaye umwanya Sabine ubwo yari atahanye na Johnson, amutega amatwi nyamara yari afite impamvu igihumbi zo kumufata nk indaya nyamara we mu gihe amukeneye yamwirukanseho imihanda yose undi yanga no kumuha umwanya ngo yumve ibyamubayeho.

  • Mana yange!ibya Sabine na Ryan nzabigarukaho nyuma yo kumenya icyo Samantha atunguje Ryan. Ndumva ubwoba none yaba amutaye mumaboko ya Ntwari koko. Nahejo ariko ntiburi bucye pe

  • None Sabine yaba ahubutse koko akazababara ko inkuru yaba imbabaje birenze urugero

  • Ryan na Sabine bazongera bahure Sabine yarababaye,Directeur azamubabaza bitume yifuza Ryan.Ni kimwe kimwe bazahura Bosebatakiri amasugii

  • Munyibutse harya Samantha ninde?numwe wari inshuti ya Sabine akiba muri kakazu kuburushyi?
    Njye ndumva ari Ntwali uhahingutse ari Samantha wabigiyemo ahubwo akaba ashaka gusaba Ryan imbabazi.

  • Ndababaye n’ukuri pe !!!
    Sabine arasezeye Ryan ????
    Imana izomufashe directeur ntamuhemukire nah’ubundi yokwicuza !!! Ryan ararengana n’ukuri !!!
    Mbega iyo surprise ya Samantha n’amahoro ????
    Nzoba mbona.Murakoze cyane Muragahezagirwa na Rutungaboro.(Imana)

Comments are closed.

en_USEnglish