Digiqole ad

Basketball: Bazibuka abazize Jenoside muri Kamena 2016

 Basketball: Bazibuka abazize Jenoside muri Kamena 2016

Memorial Gisembe yari isanzwe itegurwa na Espoir BBC.

Kuva tariki 7 Mata kugeza 4 Nyakanga, Abanyarwanda baba bari mu minsi 100 yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango wa Basketball nawo uzibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’uwo mukino muri Kamena.

Memorial Gisembe yari isanzwe itegurwa na Espoir BBC.
Memorial Gisembe yari isanzwe itegurwa na Espoir BBC.

Umukino wa Basketball mu Rwanda, uri mu nzego n’ibyiciro byatakaje benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi nibyo byatumye ikipe ya Espoir BBC ifata iya mbere igatangira gutegura irushanwa ryo Kwibuka abayo bazize Jenoside, iryitirira umwe muri bo yatakaje, Ntarugera Emmanuel bitaga ‘Gisembe’. Nyuma iyi kipe yaje gufashwa na FERWABA, iri rushanwa riba mpuzamahanga.

Bisabwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) na Komite Olempike y’u Rwanda, guhera umwaka ushize wa 2015,  amashyirahamwe yose y’imikino yatangije gahunda yo kwibukira hamwe.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mutabazi Richard yatubwiye ko irushanwa rya “Memorial Gisembe” rizakorwa muri Kamena, ukwezi ko kwibuka mu mikino yose.

Ati “Gahunda yo kwibuka kuba ‘sportifs’ bose isigaye ikorerwa rimwe muri ‘sports’ zose. Gusa twe muri Basket, tuzafata ‘weekend’ ya kabiri ya Kanama (Tariki 10, 11, na 12 Kanama 2016). Nibwo hazaba irushanwa rya ‘Memorial Gisembe’.”

Uyu munyamabanga wa FERWABA akangurira aba ‘sportifs’ bose by’umwihariko abo mu muryango mugari wa Basketball, gukomeza kwitabira ibiganiro na gahunda zo Kwibuka zitegurwa mu gihugu hose.

Memorial Gisembe y’umwaka yitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda, ndetse n’ayo mu mahanga nka PJB Goma na ASB Mt Carmel zo muri DR Congo, na Muzinga y’i Burundi. Mu bagore haje kandi Berco Stars y’i Burundi, Stomers na PJB Goma zo muri DR Congo.

Iri rushanwa ryegukanywe na Espior BBC itsinze PJB Goma amanota 78-49 mu bagabo, naho Berco Stars itsinda PJB y’i Goma mu bagore ku manota 66-50.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish