Digiqole ad

Avoka uregwa ruswa yiyemerera ko hari uwo yabwiye ko azamusengerera…

 Avoka uregwa ruswa yiyemerera ko hari uwo yabwiye ko azamusengerera…

*Uregwa ngo hagaragazwe Abacamanza yahaye ruswa kandi bazanwe mu rukiko,
*Avuga ko atari umukozi wo mu rwego rw’Ubucamanza nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha,
*Yari yunganiwe n’Abavoka batatu…Iburanisha ryakurikiranywe n’Abavoka benshi,…

Me Nyiramikenke Claudine usanzwe akora umwuga wo kunganira abandi mu nkiko kuri uyu wa 13 Nyakanga yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aregwa kwaka ruswa abakiliya be kugira ngo azayihe Abacamanza bazabagire abere cyangwa babagabanyirize ibihano. Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuvunyi buvuga ko uregwa yigeze kubwira umwanditsi w’urukiko ko azamusengerera. Uregwa yemera ko yakoresheje iyi mvugo ariko ko byari ‘blague’ (amashyengo).

Me Nyiramikenke (wambaye ikanzu y'igitenge) avuga ko hari uwo yabwiye ko azamusengerera ariko ko byari blague
Me Nyiramikenke (wambaye ikanzu y’igitenge) avuga ko hari uwo yabwiye ko azamusengerera ariko ko byari blague

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bukurikiranyeho Me Nyiramikenke yabikoze kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza tariki ya 03 Gashyantare 2017.

Buvuga ko uyu munyamategeko yagiye yaka amafaranga bamwe mu bakiliya be abizeza ko azayaha abacamanza kugira ngo bazafate ibyemezo biri mu nyungu z’ababaga baregwa.

Umushinjacyaha w’urwego rw’Umuvunyi avuga ko Me Nyiramikenke yitwazaga ko yigeze kuba Umucamanza yizezaga aba bakiliya be ko aziranye n’abacamanza, akababwira ko nibatanga ayo mafaranga bazagirwa abere, abafunze akababwira ko bazafungurwa by’agateganyo no kugabanyirizwa ibihano.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu munyamategeko yanitwazaga ko umugabo we ari Umushinjacyaha, bwavuze ko ku itariki ya 13 Ukuboza 2016 Me Nyiramikenke yasabye umwanditsi w’urukiko rukuru rwa Kigali guhindura itariki y’urubanza yaburanagamo amubwira ko azamusengerera.

Uregwa udahakana ko iyi mvugo yayikoresheje, yabwiye Umucamanza ko yigeze kohereza ikirego akoresheje ikoranabuhanga (ni ryo ryifashishwa mu gutanga ibirego) ariko akaza gutegereza ko gikurikiranwa agaheba kuko kitari cyagezeyo.

Ati “Iminsi 30 yarashize ndamubaza niba cyarakurikiranywe, musaba ko cyazakirwa, mubwira ko nzamusengerera ariko yari blague, byari ugutebya…”

Avuga ko n’ikigaragaza ko nta ruswa yatanze ari uko iki kirego bivugwa ko yayitangiye kitakiriwe.

Ubushinjacyaha bw’Umuvunyi bwagarutse ku matariki buvuga ko uregwa yakoreyeho ibyaha, bwavuze ko ku itariki ya 19 Ukuboza 2016 uregwa yamenyesheje uwitwa Murenzi (yunganiraga) ko yamaze kuvugana n’Umucamanza wari ufite dosiye ye, amusaba ko bahura kugira ngo baganire ku mafaranga bazamuha.

Ngo ku wa 14 Mutarama yahamagaye uwitwa Assoumani wakatiwe gufungwa imyaka itatu (akoresheje telephone y’uwitwa Mutabazi) amusaba amafaranga yo kuzaha Umucamanza kugira ngo iki gihano ke kigabanywe kigirwe umwaka umwe.

Umushinjacyaha ati “Mutekereza Avoka uhamagara umuntu kuri telephone abizi neza ko atabyemerewe, bakanavugana kuri ruswa!”

Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 20 Mutarama 2017 yahamagawe n’uwitwa Mugemana Theogene amusaba gufunguza abantu bari bafunzwe.

Ngo uregwa yahise amubwira ko amagambo gusa atayajyana imbere y’Umucamanza ngo agire icyo amara ahubwo ko yihutiye gusaba amafaranga uyu wari umusabye serivisi.

Uregwa utahakanye ko ibi byabaye, yavuze ko uyu muntu yamugishaga inama. Ati “C’est tout a fait normal (ni ibisanzwe), namwatse amafaranga ya consultation (Ubugishwanama). »

Me Nyiramikenke uvuga ko iki kirego cyuzuye ibinyoma ahubwo ko kigamije kumuharabika, avuga ko hari ibigize icyaha cya ruswa, akavuga ko mu gihe byose bitagaragajwe kiba cyatakaje agaciro.

Ati «Bagaragaze ruswa natanze n’abacamanza nayihaye bagaragazwe kuko iki cyaha cya ruswa uyitanze n’uyihawe bafatwa kimwe.»

Uregwa uvuga ko nta mucamanza yakiye cyangwa ngo ah eruswa, agira ati «Abacamanza ndabubaha, ntawe nakwakira ruswa kuko nanjye nabaye we ariko ntawe nigeze naka ruswa. »

Me Nyiramikenke wari wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo atarekuwa akabangamira iperereza, yasabye kurekurwa kuko ibyagezweho mu iperereza bihagije ndetse ko adateze gutoroka ubutabera kuko no kwitaba urwego rw’Umuvunyi yijyanye.

Uregwa uvuga ko afite n’uburwayi butamwemerera kumara igihe muri gereza, yagize ati «Mfite imyaka 52, ntabwo natoroka ubutabera, ntaduye (avuga umudugudu,akagari, umurenge n’akarere atuyemo), mfite umuryango w’abana batatu n’umugabo. »

Abanyamategeko bunganira uregwa bavuga ko umukiliya wabo arengana, bavuze ko ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha bidahagijwe kugira ngo bigaragaze icyaha cya ruswa.

Umwe mu banyamategeko batatu yavuze ko kugira ngo ruswa ibeho hagomba kuba uwayitanze n’uwakiriye, akavuga ko muri iki kirego hagaragazwa uwayitanze gusa.

Uyu munyamategeko kandi wavuze ko n’iyo ibi bikorwa bishinjwa umukiliya we yaba yarabikoze, bitagomba guhabwa igisobanuro cya ruswa.

Avuga ko n’iyo uwo yunganira yaba yarakatse amafaranga abakiliya be ntayashyikirize Abacamanza bidakwiye kwitwa ruswa ahubwo ko ari ubutekamutwe (escroquerie)

Yifashishije ingingo ya 639 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, uyu munyamategeko yavuze ko abantu bafata ibyemezo mu rwego rw’Ubucamanza bashobora gukurikiranwaho ruswa ari Abacamanza, abakemurampaka, abanditsi b’inkiko, abashinjacyaha, n’abandi bagenzacyaha nk’abapolisi

Avuga ko umukiliya we usanzwe wunganira abandi mu nkiko atari umukozi wo mu rwego rw’Ubucamanza ahubwo ko ari mu nzego z’ubutabera kandi ko nabwo yunganira izi nzego.

Yanifashishije ingingo ya 80 yo mu mategeko ashyiraho urugaga rw’abavoka (Nyiramikenke abarizwamo), avuga ko iyi ngingo iha ubudahangarwa umuntu uri muri uru rugaga. Ngo iyi ngingo ivuga ko ururimo adafungwa by’agateganyo keretse iyo akurikiranweho icyaha gikomeye.

Uyu munyamategeko wahise avuga ko ibi ari byo byatumye Ubushinjacyaha buhindura inyito y’icyaha ntibe ubutekamutwe bukakigira Ruswa kugira ngo uregwa afungwe by’agateganyo. Gusa Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha ari gatozi kuko uregwa ari we wakiriye ruswa.

Imyanzuro ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo izasomwa ku itariki ya 17 Nyakanga.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Muraho Yewe nyakubahwa perezida paul kagame nkumubyeyi natabare mubucamanza Harimo ruswa nyinshi kdi byukuri hari abafungwa barengana umuntu akazira ubwe sikoro kumafaranga yoherejwe kuri mobile money kuri telefone itariye itanamubaruyeho bakamukatira imyaka 4 turasaba KO muzehe yadutabara Kuko ruswa imeze nabi abantu bararengana na nyakubahwa minisitiri wubutabera abikurikire byukuri abanyarwanda batabarwe maze na bavoca nabo ibi barabikora bakabeshya umuntu ngo abahe amafaranga yo guha umucamanza nyamara ntibikorwe byukuri turatabaza

  • ibya ruswa byo nibashake bicecekere bayireke ikomeze ihabwe intebe kuko ntahidatangwa, ahubwo ikibazo kiba gutanga idahagije, ubuse uyu nimba yarariye meshi yarengeje miliyoni?kdi harabarya amamiliyari namamiliyari bakaryaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa bagakomeza kurya

    • Njya numva ngo ntiwakora business nini udatanze akantu. Ndetse ngo hari nubwo bakiha kuri konti yawe muri banki. Ntibyoroshye.

  • Ikibazo cya ruswa mu bucamanza ho rwose kirahari ntawabihakana kandi sinzi niba hari uzagikemura. Ba Avocats bafata amafaranga y’abo baburanira bakayaha abacamanza, ku buryo urega atanga amafaranga ya ruswa agahabwa umucamanza binyuze kuri Avocat we, noneho n’uregwa nawe agatanga amafaranga ya ruswa agahabwa umucamanza binyuze kuri Avocat we. Murumva neza ko Umucamanza ashobora kurya ruswa ebyiri ku rubanza rumwe kuko uwareze n’uwarezwe bombi baba bayitanze.

    Abashinjacyaha nabo barya ruswa mu gihe bategura dosiye yo gushyikiriza Ubucamanza, iyo utanze ruswa, bagerageza gukora ku buryo muri iyo dosiye bashyikiriza umucamanza bashyiramo utuntu tworoshye cyane tutaguhamya icyaha ndetse bakanavuga ko iperereza bakoze ntacyo ryatanze, bityo ukaba ushobora kurusimbuka cyane cyane mu gihe uregwa na Ministere Public.

    Abagenzacyaha nabo barya ruswa cyane cyane bariya Bapolisi iyo bafashe umuntu bakamushyira muri cachot ya Poloisi ku murenge, mu gihe bagitegura Dosiye yo gushyikiriza Ubushinjacyaha, iyo wibwirije ukabaha ruswa barakurekura ukitahira mbere ya ya minsi igenwa n’itegeko umuntu atagomba kurenza muri cachot ya Polisi. Ariko iyo nta ruswa ubahaye bahita bakujyanira Ubushinjacyaha niyo icyaha wakoze cyaba kitagaragara cyangwa ari akantu k’amafuti.

  • Ruswa mu Rwanda yabaye icyorezo. Njye ahubwo bijya binyobera iyo bavuga ngo u Rwanda ruri mu bihugu bivugwamo ruswa nkeya. Ababivuga cyangwa ababyandika ni abatazi uko ruswa iteye mu Rwanda n’ukuntu itangwa.

    Ndetse urebye neza wasanga mu Rwanda ariho hari ruswa iteye ubwoba kurusha ibindi bihugu byo mu Karere dutuyemo. Mu bindi bihugu ho ubona ruswa hari ubwo itangwa ku mugaragaro bose babibona, bityo bikavugwa ko hari ruswa, ariko mu Rwanda ruswa itangwa mu ibanga hakoreshejwe n’andi mayeri menshi ku buryo uri umunyamahanga utapfa kubibona cyangwa kubimenya.

    Biratangaje cyane kubona umuntu uri mu ba mbere bakagombye kurwanya ruswa ariwe uyihabwa cyangwa uyisaba (Polisi, umucamaza, umushinjacyaha). Ubwo se murabona koko tugana he??!!

    Ubu ba Avocats basigaye barabaye ba “intermediaires/commissionaires” hagati y’abatanga n’abafata ruswa mu bucamanza.

  • Ark mbaze,mbashije gusoma imbyaberaga mucyumba cyiswe icyubutabera usanga akenci hashushanyijeho umunzani uri balanced,ark nkuko bigaragara harimo akarenga p,uriya munzani muzawuhengeke kbsa,none c iyo ruswa yahawe nde?ese byibuze uwayihawe niwe uri kuregwa?nibindi byinci bidasobanutse,so nunva arahaburri wese ukurikirana izi mbuga nkoranya mbaga ko twasaba ubushinjacyaha kujya bareba kure.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish