Ngoma: Abahinzi barishimira umusaruro bakuye mu gukoresha ifumbire

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Karembo,  akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba babwiye Umuseke ko gukoresha inyongeramusaruro byatumye beza kurushaho. Ibi kandi byagarutsweho n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko ubu buhinzi bwa kijyambere buri mu mihigo bihaye kandi bazakomeza kubishishikariza abaturage. Muri uyu murenge wa Karembo haragaragaramo imirima y’ikitegererezo yahinzwe hifashishijwe ubwoko butandukanye bw’ifumbire, iyi fumbire […]Irambuye

Burundi: Ingabo zoherejwe gucunga amahoro Bangui na Mogadiscio

Kuri uyu wa kane Uburundi bwohereje abasirikare 168 gucunga amahoro muri Somaliya n’abandi 210 muri Repubulika ya Centrafrica. Ingabo zigize batayo ya  26 n’iya  27 nizo zatangiye akazi muri Somaliya.   Abandi basirikare 210 bahagurutse i Bujumbura bagana Bangui bakaba bagiye gusimbura ingabo zabo zagiyeyo mu Ukuboza 2013. Ingabo z’Uburundi muri Somalia zigizwe n’abantu 5118 ni ukuvuga […]Irambuye

M 1 yemeza ko mu Rwanda nta muhanzi wa Afro

M1 umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Dancehall, nyuma agahindura ubu akaba akora injyana ya  Afrobeat yemeza ko mu Rwanda nta muhanzi ukora Afro Beat nyayo.  M1 azwi mu ndirimbo ‘Kigali yananiye’, ‘Ibihu’ n’izindi ziri mu njyana ya Afro Beat. Ashingiye ku buhanga yabonye kwa Producer Paddy man wamukoreye indirimbo ibihu, M1 avuga ko umuhanzi wese […]Irambuye

Cedru ngo “Ko nahindutse” niyo yakoze neza kurushaho

Cedru umaze imyaka irenga 10 atunganya amashusho y’indirimbo nyarwanda kuri we abona indirimbo “ko nahindutse” ya The Ben ariyo ya mbere muzo yakoze zose yamugeze ku  mutima  yumva iramushimishije kubera ubuhanga yayikoranye. Uyu musore yavuye mu Rwanda yerekeza muri USA  asanze bagenzi be The Ben, Meddy na K8 bagahurira mu kiswe PressOne, ubu akaba ashinzwe […]Irambuye

Umuhuza mu bibazo by’i Burundi yeguye

Said Djinnit wari intumwa yihariye ya Ban Ki Moon mu Burundi kugira ngo ahuze impande zitumvikana kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa kane. Uku kwegura ngo kwatewe n’uko abo mu ruhande rutavuga rumwe na Leta bamushinjaga kubogamira ku byifuzo by’ishyaka rya Perezida Nkurunziza Pierre uvuga ko yemerewe n’Itegeko […]Irambuye

China: Bwa mbere batandukanyije impanga zavutse zifatanye bakoresheje 3D

Ibi byakozwe n’itsinda ry’abaganga babaga inyama n’imitsi bo mu bitaro bya Fudan University Hospital ubwo  babashaga gutandukanya abana b’impanga bavutse bafatanye kandi bamaze amezi atatu gusa bavutse. Igikorwa cyo kubatandukanya cyamaze amasaha atanu. Aba bana babagiwe mu mujyi wa Shanghai kuri uyu wa kabiri hakoreshejwe ubuhanga bwa Three-Dimensional space. Biteganyijwe ko bazataha mu byumweru bibiri biri […]Irambuye

Mu bitaramo bisigaye muri PGGSS V nzakora nk’uwenda GUPFA- Senderi

Senderi International Hit yasuye ibiro by’Umuseke i Remera adutangariza ko mu bitaramo umunani bisigaye ngo irushanwa rya PGGSS V risozwe azakora cyane ku rugero rw’umuntu ushobora ‘gupfa’. Uyu muhanzi uri mu bazwi cyane muri iki gihugu kubera indirimbo ze, imibyinire y’ababyinnyi be n’udushya agaragaza ku rubyiniro, yaburiye abo bari kumwe mu irushanwa ko agiye kubereka […]Irambuye

Muhanga: Hari serivisi zimwe abafite ubumuga badahabwa kwa muganga

Uyu ubwo amahugurwa y’iminsi itatu yahuje  abakozi b’urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu kurwanya SIDA(UPHLS) no guteza imbere ubuzima, hamwe n’abakozi  bo mu  bigo nderabuzima n’ibitaro byo  mu Ntara y’Amajyepfo yasozwaga, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’uru rugaga, Niyomugabo Romalis, yavuze ko abafite ubumuga batavuga bahura n’ikibazo cyo kwipimisha kwa muganga kubera ko abaganga badasobanukiwe urwo rurimi. […]Irambuye

Abatifuza ko Nkurunziza yiyamamaza babyibagirwe – Umuvugizi wa Leta

Philippe Nzobonariba uvugira  Guverinoma y’Uburundi yakuriye inzira ku murima abafuza ko Pierre Nkurunziza yakuraho candidature ye, akareka kwiyamamariza manda ya gatatu. Ibi yabigarutseho nyuma gato y’uko Komisiyo y’amatora isohoreye ingengabihe nshya y’amatora ariko abatavuga rumwe na Leta bakavuga ko itari ibifitiye uburenganzira kuko babiri muri batanu bari bayigize beguye ku mirimo yabo kandi hakaba ntabatowe […]Irambuye

en_USEnglish