Uyu ni umugabo witwa Carlos Slim Helu, uri mu Rwanda kuva kuri uyu wa kane kugeza kuwa gatanu, aho yaje guhura n’urubyiruko (Commission’s Youth Forum.) ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Africa, mu rwego rwo kwiga ku ruhare rw’umuyoboro mugari mu itumanaho mu iterambere ry’Africa. Carlos Slim Helu na President Paul Kagame bashinzwe kuyobora Broadband Commission. Uyu […]Irambuye
KIGALI-Ministeri y.ubucuruzi n’inganda iravuga ko impamvu Amata avuye mu nganda aboneka ku giciro gihenze, biterwa no kuba ibikoresho afungwamo ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu gihe atunganywa biba bihenze. Iyi ministeri kandi ikaba ivuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti harebwa uburyo bwo gushyiraho igiciro kitabangamiye impande zombi. Haba uruhande rw’abaguzi cyangwa se uruganda ubwarwo. Ibi […]Irambuye
I Maputo muri Mozambique ahari kubera imikino ya Africa, ikipe y’u Rwanda ya Karate na Boxe zamaze gusezererwa muri iyi mikino ta mudari, ndetse zitegerejwe I Kigali kuri uyu wa gatanu, naho ikipe ya Volleyball y’abahungu yo yegukanye umwanya wa kane muri Africa yose. Mu guhatanira umwaya wa gatatu Volley y’u Rwanda ikaba yatsinzwe na […]Irambuye
Aya ngo ni amagambo Ingabire Victoire yabwiye Tharcisse Nditurende ubwo bahuriraga i Brazzaville mu 2008 ubwo bari muri gahunda yo gushinga umutwe w’ingabo wo kurwanya leta y’u Rwanda. Kuri uyu wa gatatu ubwo urubanza rwa Ingabire Victoire na bagenzi be Vital Uwumuremyi, Coloneli Tharcisse Nditurende, Lieutenant Jean Marie Karuta na Lt Colonel Noeli Habiyaremye rwasubukurwaga, […]Irambuye
Niyonizera Claudien, wari umucamanza mu rukiko rukuru rw’akarere ka Musanze, Police iremeza ko yamufashe asaba ruswa ya milioni 70, umuburanyi wari ufite urubanza aregamo company ya Gorilland rwari kuzasomwa muri iki cyumweru. Kuri station ya Police i Remera aho afungiye, we n’uwo bivugwa ko yabahuje na nyiri kurega (commissionaire) ntabwo bemera ibyo bashinjwa. Claudien witeguraga […]Irambuye
Kuri Station ya Police i Remera kuri uyu wa gatatu saa yine za mugitondo, herekanywe abajura bafashwe na Police kubera ubujura bw’ibikoresho by’abandi birimo za mudasobwa (Laptops), Piano, Amplificateur, akamashini k’amashanyarazi, television nini (Flet screen TV) n’ibindi. Aba bajura ni abatobora amazu y’abantu n’abafungura Imodoka, baba bagamije gutwara ibyabandi mu mujyi wa Kigali. Mukeshimana Jean […]Irambuye
Diyabete ni indwara igenda yongera umubare wabo ifata mu gihugu cyacu, ikaba ifata ikigero cy’imyaka yose. Ni indwara igabanyijemo ibice bibiri; ku buryo bworoshye ubwoko bwa mbere bufata abari munsi y’imyaka 30, naho ubwoko bwa 2 bugafata abari hejuru yayo. Mu nkuru zitaha tuzarebera hamwe ibizitandukanya. Gusa muri iyi nkuru tugiye kureba ibimenyetso byakuburira ko […]Irambuye
Ubusanzwe bene izi nzoka zo ziramira, ndetse zimwe zishobora no kumira umuntu, uyu mugabo wo muri Calfornia we yarayifashe ayiruma mu rubavu, ndetse ijyanwa kwa muganga. David Senk, 54, ubu afungiye kuba yararumye iyi nzoka nyuma y’ubusinzi ahitwa Saccramento muri leta ya California, USA. Abajijwe impamvu yarumye iyi nzoka yagize ati:”Nari nasinze, mera nk’umusazi… simbizi.” […]Irambuye
Umwe mu babanye na couple ya Amy Winehouse na Blake Fielder, yatangarije the sun ko uyu musore yishyuzaga Winehouse £150 (asaga 150.000Frw) ngo abashe kumusoma. Blake Fielder ubu uri mu nzu y’imbohe i New Castle aho ashinjwa ubujura bwitwaje intwaro, ngo yari amaze kubona ko uyu muririmbyikazi yamukundaga cyane, bityo iyo basohokanaga kugira ngo basangire […]Irambuye
Cedella Marley,44, umukobwa w’icyamamare muri muzika ya Reggae Bob Marley yahawe ikiraka cyo gukora imyenda ya Usain Bolt na bagenzi be bazaba bahagarariye Jamaica mu mikino olympic ya 2012 i Londres. Cedella, yavuze ko yishimiye aka kazi yahawe, aboneraho kuvuga ko Usain Bolt azabasiga i Londres. « nzagakora neza, kandi nzi ko bariya basore n’inkumi […]Irambuye