Digiqole ad

Army-Week izamara amezi abiri, mu bizakorwa harimo kubaka ibiraro 18

 Army-Week izamara amezi abiri, mu bizakorwa harimo kubaka ibiraro 18

Lt Col Rene Ngendahimana mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ibikorwa bya Army-Week bitangira kuri uyu wa kane

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu cyateguwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, umuvugizi w’ingabo Lt Col Rene Ngendahimana yavuze ko hazakorwa byinshi mu cyumweru ngarukamwaka kitwa Army-Week birimo kuvura abarwayi, kubaka ibiraro 18, imihanda hirya no hino n’ibindi.

Lt Col Rene Ngendahimana mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ibikorwa bya Army-Week bitangira kuri uyu wa kane

Umwihariko wa Army-Week y’uyu mwaka ngo ni uko izamara igihe kirekire ugereranyije n’izayibanjirije kuko izatangizwa ejo ku wa Kane tariki 4 Gicurasi ikazamara amezi abiri.

Ubusanzwe muri iki cyumweru hakorwa ibikorwa byihariye birimo kuvura indwara ku buntu, gufasha mu bikorwa by’iterambere harimo kubaka no gusana imihanda, amateme, no gufasha bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubufasha kurusha abandi.

Ibikorwa byo gutangiza Army-Week bizatangirizwa muri Kicukiro, Nyagatare, Gakenke, Rutsiro, Nyamasheke na Gisagara.

Mu mujyi wa Kigali, Army-Week izatangirizwa mu gishanga kiri ahitwa ku Mushumba Mwiza mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe.

Lt Col Rene Ngendahimana avuga ko ibyo ingabo zizakora muri aya mezi abiri bitazazibuza gukomeza akazi kazo gasanzwe, harimo no kurwanya nkongwa idasanzwe imaze iminsi yarayogoje ibihingwa cyane cyane ibigori.

Mu turere twose ngo hazakorwa ibikorwa by’ubuvuzi ariko hitabwe ku bigo runaka bitandukanye birimo n’Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe. Abaturage bazavurirwa ubuntu.

Hazabaho kubaga abantu barengeranye kubera ubushobozi buke bw’ibitaro, kuvura amaso, kuvura indwara z’abagore, kuvura indwara z’ubuhumekero n’amenyo.

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitabira gahunda ya Army-Week binyuze mu makuru bazajya bahabwa.

Lt  Col Rene Ngendahimana ati: “Tuzasana kandi twubake ibiraro 18 hirya no hino mu gihugu. Bizakorwa n’umutwe ushinzwe ibyo kubaka (RDF Engineering Brigade) n’Inkeragutabara. Tuzegereza abaturage amazi, twubakire abatishoboye inzu zo guturamo, dusane cyangwa twubake  amashuri n’ibindi.”

Lt Col Rene Ngendahimana yavuze ko bigoye gupima akamaro k’ibikorwa bya Army-Week ariko ngo kuri iyi nshuro bazamenya ingano y’amafaranga nyuma y’uko byuzuye.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda ariko avuga ko hari ibigaragara byerekana ko Army-Week yazamuye imibereho y’Abanyarwanda, agatanga urugero rw’umudugudu w’icyitegererezo wubatswe muri Rweru mu Karere ka Bugesera.

Kuva Army-Week  yatangira muri 2009 abaturage barenga ku 184 000 mu gihugu hose bahawe ubuvuzi binyuze muri ibi bikorwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibikorwa ni byiza cyane, ariko gahunda muzayihindurire izina. Icyumweru kimara amezi abiri mtikibaho.

  • Amatora aregereje twarabamenye.

Comments are closed.

en_USEnglish