Digiqole ad

APR FC, Rayon Sports, Kiyovu,… zakomeje muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro

 APR FC, Rayon Sports, Kiyovu,… zakomeje muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro

Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri.

Imikino yo guhatanira igikombe cy’amahoro cya 2016, muri 1/8 isize amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu n’izindi zikomeje, Mukura VS na Police FC niyo zasezerewe na Gicumbi.

Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri.
Abasore ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri.

Umukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Marines wabereye kuri Stade ya Kigali, watagiye Rayon Sports igaragaza ubushake bwo gushaka ibitego.

Ku munota wa 27 nibwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira w’umuterekano ‘free kick’ yatewe na Kwizera Pierrot wari wambaye igitambaro cya Kapiteni. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Manishimwe Djabel yakorewe ikosa, Kwizera atera indi ‘free kick’ yongera guhindukiza umunyezamu wa Marines Habarurema Gahungu.

Kwizera Pierrot atera coup franc yavuye mo igitego cya mbere.
Kwizera Pierrot atera coup franc yavuye mo igitego cya mbere.

Mu gice cya mbere, Rayon sports yakomeje kwiharira umukino, ku munota wa 39 Mugheni Fabrice atera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina, rikubita umutambiko. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Igice cya kabiri cyazanye indi sura, Nduhirabandi Abdoul Karim bita Coak utoza Marines FC yakoze impinduka, akuramo Kalisa Amuli, yinjizamo rutahizamu Hakuzimana Ibrahim na Itangishaka Blaise.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Manishimwe Djabel nawe yahise aha umwanya Nsengiyumva Mustapha.

Izi mpinduka zafashije Marines kuko yahise itangira gusatira biranayihira, ku munota wa 67 ku burangare bwa myugariro Munezero Fiston, Itangishaka Blaise abonera igitego Marines.

Marines yakomeje kugaragaza umukino mwiza, inahusha andi mahirwe yashoboraga gutuma yishyura n’igitego cya kabiri. Gusa umukino warangiye ari 2-1.

Mu gice cya kabiri Marines yagarutse mu mukino bituma inabona igitego cy'impozamarira.
Mu gice cya kabiri Marines yagarutse mu mukino bituma inabona igitego cy’impozamarira.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Niyonkuru Radju, Emmanuel Imanishimwe, Munezero Fiston, Thierry Manzi, Niyonzima Sefu, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot (C), Djabel Imanishimwe, Ismaila Diarra na Nshuti Savio Dominique.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga.

Marines FC: Habarurema Gahungu, Rugirayabo Hassan, Nizeyimana Omar, Karema Eric, Habimana Hussein, Biniga William, Kalisa Amuli, Nzabonimpa Prosper, Muvunyi Haruna, Itangishaka Blaise na Niyonsenga Ibrahim.

11 ba Marines FC babanje mo.
11 ba Marines FC babanje mo.

Mu yindi mikino

Mu mukino wahuje APR FC na Bugesera, igice cya mbere cyarangiye Bugesera ifite igitego kimwe ku busa bwa APR cyatsinzwe na Makengo Frank. APR FC yagarutse mu gice cya kabiri isatira cyane, Mugenzi Bienvenue aza ku kishyura, Bigirimana Issa ashyiramo icy’intsinzi, Bugesera yahawe n’ikarita itukura yahawe Ntwari Jacquesiba isezerewe ityo.

Police FC yari ifite iki gikombe yatwaye itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma umwaka ushize, yasezerewe n’Amagaju kuri Penalite 7-6, nyuma y’uko umukino wose urangiye ari 0-0.

Mu yindi mikino, Kiyovu yasezereye Sunrise FC iyitsinze 1-0, Mukura VS yatsinzwe na Gicumbi FC 2-1, Muhanga FC itsinda Isonga 2-0, AS Kigali itsinda Etincelles 2-1, Espoir FC yasezereye La Jeunesse FC iyitsinze 2-1.

Mu mikino ya ¼ izakinwa mu mpera z’iki cyumweru tariki 25 Kamena, APR FC izakina na Kiyovu SC, Rayon Sports FC ikine na Gicumbi FC, Amagaju FC akine na AS Kigali, naho AS Muhanga ikine na Espoir FC.

Bakame umaze imikino itatu adakina, yarebeye umukino muri Stade.
Bakame umaze imikino itatu adakina, yarebeye umukino muri Stade.
Coup Franc za Kwizera Pierrot zahindukije Habarurema Gahungu inshuro ebyiri.
Coup Franc za Kwizera Pierrot zahindukije Habarurema Gahungu inshuro ebyiri.
Fabrice Mugheni mbere yo gutera ishoti ryafashe umutambiko.
Fabrice Mugheni mbere yo gutera ishoti ryafashe umutambiko.
Kwizera Pierrot yari Kapiteni muri uyu mukino kuko Bakame na Tubane batakinnye.
Kwizera Pierrot yari Kapiteni muri uyu mukino kuko Bakame na Tubane batakinnye.
Manishimwe Djabel arwanira umupira na Blaise Itangishaka, bavuye mu mavubi U20.
Manishimwe Djabel arwanira umupira na Blaise Itangishaka, bavuye mu mavubi U20.
Manishimwe Djabel wakoerewe ho amakosa abiri yavuye mo 'coup franc' zabyaye ibitego bya Rayon Sports yagomye ba myugariro ba Marines FC.
Manishimwe Djabel wakoerewe ho amakosa abiri yavuye mo ‘coup franc’ zabyaye ibitego bya Rayon Sports yagomye ba myugariro ba Marines FC.
Mugheni Fabrice mbere yo gutera ishoti ryafashe igiti cy'izamu.
Mugheni Fabrice mbere yo gutera ishoti ryafashe igiti cy’izamu.
Mugheni Fabrice wari umaze imikino igihe adakina kubera umubare w'abanyamahanga, yari yahawe umwanya.
Mugheni Fabrice wari umaze imikino igihe adakina kubera umubare w’abanyamahanga, yari yahawe umwanya.
Nizeyimana Omar atarusha ibigango Ismaila Diarra, yashoboye kumuzitira ntiyabona igitego.
Nizeyimana Omar atarusha ibigango Ismaila Diarra, yashoboye kumuzitira ntiyabona igitego.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish