Digiqole ad

APR FC itsindiwe i Kigali na Yanga Africans 2-1

 APR FC itsindiwe i Kigali na Yanga Africans 2-1

Abakinnyi ba Yanga bashimiye abaje kuyishyigikira.

Kuri uyu wa Gatandatu, umutoza mushya Nizar Khanfir na APR FC ye batsinzwe na Yanga Africans SC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya ‘Orange CAF Champions League’ wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Abakinnyi ba Yanga bashimiye abaje kuyishyigikira.
Abakinnyi ba Yanga bashimiye abaje kuyishyigikira.

Yanga Africans yinjiye mu mukino neza, ari nako APR FC ikora amakosa menshi. Ibi byatumye ku munota wa 20 Juma Abdul afungura amazamu, ku mupira w’umuterekano ‘coup-franc’.

Mu minota isigaye y’umukino, APRR FC yagerageje kwigarurira ikizere. Iranzi Jean Claude na Bizimana Djihad bahaga imipira myiza rutahizamu rukumbi bari bafite Mubumbyi Barnabe, ariko igitego kirabura.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, Bizimana Djihad asimburwa na Benedata Janvier ku ruhande rwa APR FC, Mugenzi Bienvenue yaje gusimbura Fiston Nkezingabo, Nshutiyamagara Ismail ‘Kodo’ asimbura Rusheshangoga ku ruhande rwa APR.

Mu gihe Simon Msuva yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Tambwe Hamiss, Mbuyu Twite wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga asimbuye Haruna Niyonzima ku ruhande rwa Yanga SC.

Ku munota wa 76 w’igice cya kabiri, Olivier Kwizera warindiraga APR FC yongeye guhindukizwa na Thabani Kamusoko ku bwumvikane buke bwa ba myugariro ba APR FC.

APR FC yabonye igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Sibomana Patrick mu minota y’inyongera, umukino urangira Yanga itahanye intsinzi ya 2-1.

Umukino wo kwishyura utazorohera APR FC, uteganyijwe tariki 20 Werurwe 2016, kuri Wanja wa Taifa Stadium, i Dar ES Salaam muri Tanzania.

Ikipe izarokoka hagati y’izi zombi, izahura n’izava hagati ya Al Ahly yo mu Misiri na Recreativo de Libolo yo muri Angola.

Ku wundi mukino w’amakipe y’abaye aya mbere iwayo ariko muri CAF Confederation cup Police FC yari yagiye muri Congo Brazzaville gukina na VC Mokanda kuwa gatandatu mu mukino ubanza wa 1/8 warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Iranzi uri mu bihe bye byiza, yagerageje ariko intsinzi irabura.
Iranzi uri mu bihe bye byiza, yagerageje ariko intsinzi irabura.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC:

Kwizera Oliver, Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Yannick Mukunzi, Fiston Nkezingabo, Djihad Bizimana, Mubumbyi Bernabe, Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana.

Yanga Africans:

Ally Mustafa (bita Barthez), Juma Abdul, Mwinyi Hajji Mngwali, Kevin Yondan, Vincent Bossou, Pato Ngonyani, , Deus Kaseke, Thabani Kamusoko, Amiss Tambwe, Donald Ngoma na Haruna Niyonzima.

Sibomana Patrick watsindiye APR FC igitego cy'impozamarira.
Sibomana Patrick watsindiye APR FC igitego cy’impozamarira.
Rutahizamu Hamis Tambwe yagowe na ba myugariro ba APR FC.
Rutahizamu Hamis Tambwe yagowe na ba myugariro ba APR FC.
Nubwo yakinaga neza hagati, Bizimana Djihad yasimbuwe umukino utarangiye.
Nubwo yakinaga neza hagati, Bizimana Djihad yasimbuwe umukino utarangiye.
Juma Abdul watsindiye Yanga igitego cya mbere arwanira umupira na Eric Rutanga.
Juma Abdul watsindiye Yanga igitego cya mbere arwanira umupira na Eric Rutanga.
Nkinzingabo Fiston wari umaze iminsi yitwara neza, ntiyorohewe na Juma Abdul myugariro wa Yanga.
Nkinzingabo Fiston wari umaze iminsi yitwara neza, ntiyorohewe na Juma Abdul myugariro wa Yanga.
Kubera akazi, Haruna yirengagije ko Rusheshangoga ari inshuti ye barahatana.
Kubera akazi, Haruna yirengagije ko Rusheshangoga ari inshuti ye barahatana.
Yanga Africans yaherekejwe n'abafana benshi.
Yanga Africans yaherekejwe n’abafana benshi.
Mbuyu Twite yishyushya mbere yo gusimbura Haruna Niyonzima mu gice cya kabiri.
Mbuyu Twite yishyushya mbere yo gusimbura Haruna Niyonzima mu gice cya kabiri.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Bite bana b’i Rwanda ko ntabona comment hano???

    Viva Young Africans.

  • Bishoboka bite ko APR yatsindwa, noneho ikanatsindirwa I Kigali ?!!! De Gaule ubwo yakoraga iki? Noneho nta breafing yahaye abasifuzi?!!!!!

  • Hahahhh Mahoro we aho uwo De Gaule niwe nde utanga briefing ku basifuzi??

  • Ikibazo si Briefing atatanze ntago yari kubishobora hano niyo yazitanga ntibyakunda keretse iyo in ya kinnye na Rayon itagira Kivugira cg n’indi kipe yo mu Rwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish