Digiqole ad

Amwe mu mafoto waba utabonye kuri APR FC na Telecom

Telecom, ikipe yo muri Djibouti iri kwihagararaho muri CECAFA uyu mwaka. Umukino yaherukaga yatsinze KCC yo muri Uganda ibitego 2 – 1, nimugoroba yagiye cyane APR FC yayobonyemo igitego kimwe ku busa. Amakipe yo muri Djibouti kera yari azwiho kunyagirwa byinshi mu marushanwa.

Gen James Kabarebe aha amashyi ikipe abereye umuyobozi w'icyubahiro ubwo yinjiraga mu kubuga
Gen James Kabarebe aha amashyi ikipe abereye umuyobozi w’icyubahiro ubwo yinjiraga mu kubuga
Imyanya y'icyubahiro imwe n'imwe iba iteganyirijwe bamwe mu banyacyubahiro
Imyanya y’icyubahiro imwe n’imwe iba iteganyirijwe bamwe mu banyacyubahiro
Uwahoze atoza ikipe y'igihugu Eric Nshimiyimana yaje no kureba APR FC yatoje igihe kinini
Uwahoze atoza ikipe y’igihugu Eric Nshimiyimana yaje no kureba APR FC yatoje igihe kinini
Abafana bo mu Rwanda rimwe na rimwe hari ubwo ukeka ko imbere yabo hari Padiri uri gusoma misa
Abafana bo mu Rwanda rimwe na rimwe hari ubwo ukeka ko imbere yabo hari Padiri uri gusoma misa
Francois Loscuito, Umutoza wa Rayon Sports inyuma mu bafana arihera ijisho
Francois Loscuito, Umutoza wa Rayon Sports inyuma mu bafana arihera ijisho
Joe Habineza, niyo match ya mbere ya CECAFA aje kureba kuva yagera i Kigali
Joe Habineza, niyo match ya mbere ya CECAFA aje kureba kuva yagera i Kigali
Tibingana wa APR n'umukinnyi witwa Ninja wa Telecom bahana umukono wa Fair Play
Tibingana wa APR n’umukinnyi witwa Ninja wa Telecom bahana umukono wa Fair Play
Gusifura burya bifite uko bikorwa, ntabwo ari uguhagarara uko wiboneye ukazamura
Gusifura burya bifite uko bikorwa, ntabwo ari uguhagarara uko wiboneye ukazamura
Niwumva urusaku rw'abakinnyi mu kibuga ujye umenya ibirufata
Niwumva urusaku rw’abakinnyi mu kibuga ujye umenya ibirufata
Emery Bayisenge wari uyoboye abugarira
Emery Bayisenge wari uyoboye abugarira
Abakinnyi bakoresha imbaraga nyinshi cyane, reba hano Tibingana Charles uburyo yivuyeyo wese
Abakinnyi bakoresha imbaraga nyinshi cyane, reba hano Tibingana Charles uburyo yivuyeyo wese
'risks' z'umwuga nazo ziba ari nyinshi, hari ubwo yakandagira ku mutima cyangwa mu jisho hakavugwa indi nkuru
‘risks’ z’umwuga nazo ziba ari nyinshi, hari ubwo yakandagira ku mutima cyangwa mu jisho hakavugwa indi nkuru
Bamukandagiye ahatababaza cyane ariyandayanda
Bamukandagiye ahatababaza cyane ariyandayanda
Ninja hagati yari yabaye Ninja
Ninja hagati yari yabaye Ninja
Abakora aka kazi iyo imvura iguye bambara nk'abaraye izamu akazi kagakomeza
Abakora aka kazi iyo imvura iguye bambara nk’abaraye izamu akazi kagakomeza
Yannick Mukunzi yerekeza umupira imbere
Yannick Mukunzi yerekeza umupira imbere
Emery Bayisenge niwe mukinnyi ubu uri mu batera neza imipira ihagaritse muri APR FC no mu ikipe y'igihugu Amavubi
Emery Bayisenge niwe mukinnyi ubu uri mu batera neza imipira ihagaritse muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi
Fredy Bawule wigeze kuba mu ikipe ya Mukura VS ahagana mu 2002 ubuageze muri Djibouti ataha izamu
Fredy Bawule wigeze kuba mu ikipe ya Mukura VS ahagana mu 2002 ubuageze muri Djibouti ataha izamu
Guhagarika uyu musore bita Bugesera (Michel Ndahinduka) n'amaguru ye y'imbaraga ni ikibazo kuri ba myugariro benshi
Guhagarika uyu musore bita Bugesera (Michel Ndahinduka) n’amaguru ye y’imbaraga ni ikibazo kuri ba myugariro benshi
Uyu kapiteni wa Telecom aho kugirango amucike ikabutura ye arayivanamo
Uyu kapiteni wa Telecom aho kugirango amucike ikabutura ye arayivanamo
Emery Bayisenge yishimira igitego cya 'Coup Franc' yari amaze gutsinda
Emery Bayisenge yishimira igitego cya ‘Coup Franc’ yari amaze gutsinda
Ba nyakubahwa Twahirwa Dodo na Sen. Bernard Makuza usiba imipira micye
Ba nyakubahwa Twahirwa Dodo na Sen. Bernard Makuza usiba imipira micye
Abanyacyubahiro bari kuri uyu mukino; De Gaulle Nzamwita (FERWAFA), Gen Kabarebe (Ministre w'Ingabo), Amb. Joseph Habineza (Ministiri w'Imikino) na Nicholas Musonye (CECAFA)
Abanyacyubahiro bari kuri uyu mukino; De Gaulle Nzamwita (FERWAFA), Gen Kabarebe (Ministre w’Ingabo), Amb. Joseph Habineza (Ministiri w’Imikino) na Nicholas Musonye (CECAFA)
Abafana nabo mu byubahiro byabo ntawuba ashaka gufana nta gitego kigiyemo
Abafana nabo mu byubahiro byabo ntawuba ashaka gufana nta gitego kigiyemo
Abandi bo baba banishonjeye
Abandi bo baba banishonjeye
Abandi imbeho y'akagoroba n'akavura kajojobaga yabatashye
Abandi imbeho y’akagoroba n’akavura kajojobaga yabatashye
Bararushwa imbaduko n'uyu mubyeyi waje kwirebera abana be
Bararushwa imbaduko n’uyu mubyeyi waje kwirebera abana be
Eric Rutanga aconga 'centré'
Eric Rutanga aconga ‘centré’
Amafuti y'abakinnyi mu kibuga ni nk'aya rya tungo, amenshi umusifuzi ntayabona
Amafuti y’abakinnyi mu kibuga ni nk’aya rya tungo, amenshi umusifuzi ntayabona
Ibyo abakina umupira bita 'Swata'
Ibyo abakina umupira bita ‘Swata’
Abahungu ba Telekom barimo abishakamo amashoti aremereye cyane akarirekura ukabona uko ringana urebye uko asigaye
Abahungu ba Telekom barimo abishakamo amashoti aremereye cyane akarirekura ukabona uko ringana urebye uko asigaye
Djamal Mwiseneza wasimbuye ari kugenda yibona mu ikipe nshya y'Ingabo
Djamal Mwiseneza wasimbuye ari kugenda yibona mu ikipe nshya y’Ingabo
Mu mupira ibigango n'imyaka sibyo bikora gusa
Mu mupira ibigango n’imyaka sibyo bikora gusa
Iyo umunyezamu yiyiziye aza nabi ashobora no kurangiza 'career' yawe
Iyo umunyezamu yiyiziye aza nabi ashobora no kurangiza ‘career’ yawe
Iyi ni 'swata' ya Patrick Sibomana imbere y'izamu
Imbere y’zamu Patrick Sibomana nawe yateye nabi arawuhusha ujya ku rushande 
Kubera imbaraga aba ateranye ntawuhamye ahita agwa hasi
Nawe agwa ku ruhande
Umukino urarangiye, ariko nubundi wagirango ni Misa ya mbere ihumuje
Umukino urarangiye, ariko nubundi wagirango ni Misa ya mbere ihumuje

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umuseke murabambere kbsa!!misa iranyishe!!hahaha

  • Abazi kureba quality y’umukino mumakipe yo mu Rwanda, Police niyo yabikoze yerekanako ari indahangarwa.

  • umuseke ndabakuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuunda ariko mwagera kuri izi nkuru zivuga ngo ” amwe mu maphoto utabonye  , ………..” mpita ntangira kwisetsa ntarasoma.Keep it up umuseke mngt

  • umuseke muri intwari. muze kureba kuri match ya rayon niba biraza kuba bimeze nka misa! oh Gikundiro!

  • Nibyo koko ntabwo bikwiriye ko abafana bifata nk’ abari gusenga kandi ari igihe cyo kwidagadura no kwishima maze kubibona henshi usibye na sport no mu bukwe n’ibindi birori aho usanga wagira ngo gutanga amashyi  birishyuzwa.cyane ko hano APR yari yashyizemo 1 kandi ikina neza.Uriya mwana wayura se we ubwo mwamukuruye mute?Haaa  bibaho ariko     Bravo APR

  • Cyokoze Ewana Umuseke muri abambere peeeeee reka mbabwize ukuri niyo waba utagiye kureba umupira aya mafoto yonyine yerekana uko umupira wari umeze hahahaha hahahahaha gusa birakabije kwifata kuriya mukibuga witwa ko waje gufana hahahaha 

  • Hhahahahahaha Ewana umuseke nuwambere kabisa Gusa Courage peeeeeemujye mwutwiyerekera amafoto nkayangaya peeeee haahahahah

Comments are closed.

en_USEnglish