Digiqole ad

Amavubi -U20 yatsinze Maroc 2-1 mu mikino ya gicuti

 Amavubi -U20 yatsinze Maroc 2-1 mu mikino ya gicuti

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yaraye isoje urugendo yarimo muri Maroc, ibashije gutsinda umwe mu mikino ibiri yakinnye na Maroc, ku cyumweru Amavubi U 20 yatsinze Maroc 2-1 mu mukino wabereye kuri Centre National de Football, Maamoura.

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20

Vedaste Niyibizi na Savio Nshuti Dominique nib o batsindiye u Rwanda ibyo bitego bibiri.

Uyu wari umukino wa kabiri Amavubi U20 akinnye na Maroc, kuko ku mukino wa mbere Maroc yatsinze u Rwanda 2-0, ku wa kane w’iki cyumweru gishize.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc, ryateguye iri rushanwa ryiswe “U20 Partners Tournament” kugira ngo rifashe Abanyarwanda kugaragaza impano bafite mu rwego rwo gushimangira imikoranire isanzwe ihari hagati ya FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc.

Amakipe y’u Rwanda na Maroc yateguye irushanwa ni byo bihugu byakinnye gusa, kuko Palestine, Cameroon na Burkina Faso ntibyitabiriye ubutumire.

Amavubi U20, bazagera i Kigali kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa 10h40 mu gitondo bazatwarwa n’indege ya Rwandair ibakuye Dubai.

FERWAFA.RW

UM– USEKE.RW

en_USEnglish