Digiqole ad

Airtel yatangiye gufasha ibigo mu kubonera igisubizo ibibazo bifite

 Airtel yatangiye gufasha ibigo mu kubonera igisubizo ibibazo bifite

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Micheal Adjei atangiza iyi gahunda.

Airtel-Rwanda yatangije gahunda yo kwegera ibigo binyuranye ikabifasha kubonera umuti ibibazo binyuranye bahura nabyo, cyane cyane mu byerekeranye n’itumanaho.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Micheal Adjei atangiza iyi gahunda.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Micheal Adjei atangiza iyi gahunda.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda yiswe “Airtel Business”, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Micheal Adjei yavuze ko kuba Airtel ari ikigo cy’itumanaho cya gatatu ku Isi n’abakiliya Miliyoni 353 muri Afurika na Asia bidakwiye kurekera aho.

Ati “Tugeze mu bihe aho ubushabitsi (businesses) bukeneye kwinjira mu isoko rishya no gukorana n’abafatabuguzi bacu binyuze mu nzira izo arizo zose.”

Philip Onzoma, umuyobozi wa “Airtel Business” avuga ko iyi gahunda nshya yashyizweho mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo abafatabuguzi ba Airtel bafite by’umwihariko ibigo.

Ati “Airtel Business ni ukwegereza ibisubizo abakiliya, ni uguha ibisubizo byihariye ibibazo byihariye abakiliya banyuranye bafite. Ni ugushyiraho imikoranire hagati yacu n’abakiliya hagamije gushyiraho imikoranire itanga ibisubizo byongerera agaciro business bakora.”

Philip Onzoma, umuyobozi wa Airtel Business.
Philip Onzoma, umuyobozi wa Airtel Business.

Onzoma yavuze ko bagiye kwegera abakiliya, cyane cyane ibigo bareba ibyo bakeneye kugira ngo ‘business’ zabo zirusheho gutanga umusaruro, hanyuma babafashe kurushaho gukora neza bagabanya igiciro cyo gutanga Serivise (cost of production).

Ati “Serivise zacu mu gihe zigize uruhare mu kuzamura ‘business’ z’umukiliya, niyo nyungu yacu kuko Umukiliya wishimye ni umufatanyabikorwa mwiza w’igihe kirekire, intego yacu ni imikoranire izaramba.”

John Magara, umuyobozi muri Airtel ushinzwe isakazamakuru yatubwiye ko iyi gahunda nshya igamije no kwerekana no Airtel atari ikigo giha ibisubizo ibibazo by’abantu ku guti cyabo, ahubwo ngo ishoboye no gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo bifite.

Ati “Uyu munsi byari ukugaragaza ko dufite Serivise n’ubunararibonye bwinshi muri business, ni ibintu dukora mu bihugu 20 ku Isi yose. Ni Serivise zikenewe n’ibigo bya business, abakora ubucuruzi, n’ibigo runaka binyuranye, abantu batwegere cyangwa baduhamagare tubereke uko bikora.”

Magara kandi akavuga ko bagiye gutangira kwegera abaturage binyuze mu bukangurambaga bwa “Airtel Business”, begere ibigo binyuranye babereke Serivise barimo gutanga muri Airtel Business, bityo bumvikane uko bakorana.

Didier Nkurikiyimfura, Umuyobozi Mukuru w'ikoranabuhanga muri Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga wafunguye iyi gahunda ku mugaragaro.
Didier Nkurikiyimfura, Umuyobozi Mukuru w’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga wafunguye iyi gahunda ku mugaragaro.
Didier Nkurikiyimfura, afungura Airtel Business.
Didier Nkurikiyimfura, afungura Airtel Business.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Micheal Adjei ageza ijambo kubari bitabiriye umuhango wo gufungura Airtel Business.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Micheal Adjei ageza ijambo kubari bitabiriye umuhango wo gufungura Airtel Business.
Abantu banyuranye bitabiriye uriya muhango.
Abantu banyuranye bitabiriye uriya muhango.

IMG_1481 IMG_1503 IMG_1504

UM– USEKE.RW

en_USEnglish