Digiqole ad

Airtel yashyize igorora abafatabuguzi bayo muri ibi bihe bya St Valentin

 Airtel yashyize igorora abafatabuguzi bayo muri ibi bihe bya St Valentin

Mu gihe Abanyarwanda batangiye kwitegura kwizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka “St Valentin/ Valentine’s Day” , Airtel Rwanda yahaye impano abafatabuguzi bayo, aho izajya iha inyongera ya 100% umufatabuguzi wese uguze internet (internet bundles).

Iyi mpano ya Airtel ikaba yaratangiye gutangwa tariki 27 Mutarama kugera 15 Gashyantare 2016. Iyi nyongera ikazajya ihabwa buri mufatabuguzi uguze internet y’umunsi, iy’icyumweru cyangwa ukwezi, gusa uyihawe akazajya ayikoresha hagati ya saa sita z’ijoro na saa kumi n’ebyiri z’igitondo (00-06h AM).

Ubu bukaba ngo ari uburyo Airtel Rwanda yahisemo bwo kwifatanya mu munsi wa St Valentin n’abafatabuguzi bayo bakora internet yayo izwiho kuba ariyo yihuta cyane mu gihugu; Ndetse n’abandi bashya bazahitamo kujya ku murongo mugari wa internet yihuta kuri Telefone zigezweho (smartphone).

 

Michael Adjei, Umuyobozi wa Airtel Rwanda yagize ati “Turashaka gusangira urukundo kuri uyu munsi wa St Valentin n’abafatabuguzi ba internet bacu,…Abafatabuguzi bacu bazahabwa inyongere ingana n’ayo bashoye. Urugero; Nugura internet y’icyumweru ku mafaranga y’u Rwanda igihumbi (frw 1 000) uzajya uhabwa MB 750, n’izindi MB 750 z’inyongera z’ubuntu.”

Iyi mpano Airtel Rwanda ihaye abafatabuguzi bayo ije nyuma ya gahunda (promotion) yiswe NI IKIRENGA yari imaze iminsi 90.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iyo promo, ndumva igenewe abanyerondo ….ntabwo rero ifite umumaro na muto. ni uduhendabana

    • Nibyo rwose ntabwo turi ibitegwajoro!

  • ntimugasuzugure abantu! iryo joro muturaza c mukeka ko turi abazamu/ ntimukaduhende kuko niyo mutatanze ibyo bya bonus ntitubura gukoresha internet, rero muge mwubaha clients banyu plz ngo nijoro ntasoni sha murasekeje peeee mwarangiza mukanabyamamaza rero

Comments are closed.

en_USEnglish