Digiqole ad

Africa dufite uyu munsi isendereye ikizere- Dr Dlamini Zuma

 Africa dufite uyu munsi isendereye ikizere- Dr Dlamini Zuma

Dr Nkosazana Dramini Zuma avuga ko gukora cyane kw’Abanyafurika batandukanye kugaragaza icyizere cya Afurika

*Yavuze ko gushora imari mu rubyiruko ari byo bizageza Afurika ku byiza…

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika imaze icyumweru iri kubera I Kigali mu Rwanda, umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko Afurika ya none itanga ikizere cyo kugera ku byiza kuko Abanyafurika bo muri ibi bihe bariho bakora cyane.

Dr Nkosazana Dramini Zuma avuga ko gukora cyane kw'Abanyafurika batandukanye kugaragaza icyizere cya Afurika
Dr Nkosazana Dramini Zuma avuga ko gukora cyane kw’Abanyafurika batandukanye kugaragaza icyizere cya Afurika

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yavuze ko mu myaka ine ubwo hatorwaga iyi Komisiyo, yahawe inshingano zo kugeza Afurika ku byiza bishoboka.

Dr Nkosazana avuga ko izi nshingano zatumye abayobozi ba AU n’abaterankunga bayo basubiza amaso inyuma bakareba aho Afurika ihagaze n’aho yifuza kugera.

Uyu muyobozi uvuga ko ibi byatumye harebwa icyakorwa kugira ngo Abanyafururika bakomeze kwigenga no kwihitiramo ibibabereye, avuga ko Afurika yo muri ibi bihe itandukanye n’iyaranzwe n’ubukoloni n’ibindi bibazo byakunze kuyugariza.

Ati “ Afurika dufite uyu munsi isendereye ikizere cy’ibyiza bishobora kugerwaho, aho Abahinzi n’aborozi, abacuruzi, abanyeshuri, abihangira imirimo, abanyamyuga, abarezi, abubatsi, abaganga n’abahanga udushya mu bice bitandukanye bariho bakora cyane.”

Madamu Nkosazana ugaragaza ubumwe nk’ipfundo ryo kugera ku byo Abanyafurika bifuza, akomeza avuga ko iki kizere kigaragara mu nzego zitandukanye.

Ati “ Turabona ikizere mu kwigira kw’abaturage bacu, n’imbaraga ibihugu bishyira mu kurwanya ubukene no kubyaza umusaruro ubukungu bwacu, turabona ikizere mu mpinduka zo kubyaza gutunganya ibice by’umugi zirimo kubaka imihanda, kwegereza abaturage amashanyarazi, amazi, ICT,…”

Uyu muyobozi wumvikanaga nk’ugaragaza ibyiza by’ejo ha Afurika, avuga ko ubuyobozi bwo kuri uyu mugabane buriho buharanira kuwugira igicumbi cy’inganda. Ati “ Ibi bizatuma abaturage bacu bagerwaho n’inyungu zivuye mu mutungo wabo.”

Nkosazana yavuze ko urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye Afuriko bakwiye guhabwa amahirwe mu nzego z’ubuyobozi kuko ari bo bitezweho kugera kuri izi ntego Afurika ifite ndetse ko bakomeje kubigaragariza mu bikorwa bibaranga.

Dr. Nkosazana uvuga ko Abanyafurika b’uyu munsi bariho baharanira kwiyubaka no kwigira, asaba buri wese guharanira kubyaza umusaruro umutungo uri muri uyu mugabane ukomeje kurangwamo abakene benshi kandi ari wo ukize kurusha iyindi yose ku isi.

 

Abanyafurika ntibabereyeho guhohoterwa, Intambara, jenoside,…

Uyu muyobozi wa Komisiyo wagarutse cyane ku cyizere cya Afurika, avuga ko AU yagerageje gushakira umuti ibibazo by’umutekano  mucye wakomeje kurangwa mu bihugu bimwe na bimwe ndetse ko byatanze umusaruro mwiza.

Nkosazana avuga ko amahoro ari kugaruka bihugu nka Burkina Faso, Repubulika ya Central Africa, muri Egypt no muri Madasacar byakunze kurangwamo imirwano ariko ubu bikaba biri kwiyubaka.

Uyu muyobozi uri gusoza manda ye ku mwanya wo kuyobora komisiyo ya AU, yakunze gutunga agatoki ubutegetsi bwo mu bihugu bya Afurika kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mucye, avuga ko ibihugu nk’u Burundi, South Sudan bikomeje kumvikanamo ihohoterwa rikorerwa Abanyagihugu.

Dr Nkosazana avuga ko ibi bigomba guhagarara. Ati “ Birarambiranye, birarambiranye, Abanyafurika bakwiye ibyiza, n’abanya Sudan y’Epfo bakwiye kubona umutekano n’iterambere birambye.”

Akomeza avuga ko Abanyafurika bataremewe kuba imbata y’ibibazo. Ati ” Ntabwo twifuza ko ibyiciro bizaza bizarangwa n’ihohoterwa rishingiye ku makimbirane, intambara na Jenoside.”

Imyanzuro yagiye ifatirwa muri iyi nama iza gusozwa kuri uyu wa mbere I Kigali, irimo guhagarika burundu ibikorwa bibangamira Abaturage.

Dr Nkosazana yinjira muri salle yatangiwemo ibiganiro
Dr Nkosazana yinjira muri salle yatangiwemo ibiganiro
Perezida Kagame na Nkosazana mbere y'uko ibiganiro bitangira
Perezida Kagame na Nkosazana mbere y’uko ibiganiro bitangira
Mbere y'uko ibiganiro bitangira, Perezida Kagame na Nkosazana babanje kuganira mu myanya bari bicayemo
Mbere y’uko ibiganiro bitangira, Perezida Kagame na Nkosazana babanje kuganira mu myanya bari bicayemo
Ihuriro ry'urubyiruko ryageneye Dr Nkosazana igihembo nk'umuyobozi waranzwe n'impiduramatwara agateza imbere urubyiruko
Ihuriro ry’urubyiruko ryageneye Dr Nkosazana igihembo nk’umuyobozi waranzwe n’impiduramatwara agateza imbere urubyiruko
Nkosazana yahawe igihembo na perezida wa Palestine Mahmoud Abbas
Nkosazana yahawe igihembo na perezida wa Palestine Mahmoud Abbas

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish