Digiqole ad

Abivuza Malaria mu Bitaro bya Gisirikare bariyongereye cyane

 Abivuza Malaria mu Bitaro bya Gisirikare bariyongereye cyane

Lt Col Dr Jule Kabahizi ushinzwe ubuvuzi bw’imbere mu Bitaro bya Kanombe

Kuwa gatanu tariki 22 Mata i Kigali hazabera inama yateguwe n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), igamije kureba impamvu Malaria yiyongera mu gihugu, bityo banashake umuti uhamye wo kurandura iyi ndwara. Ibitaro bya Gisirikare biaratanga ko mu mezi abiri abanza ya 2016 umubare w’abivuza Malaria waruse abakiriwe n’ibi bitaro mu mwaka wose wa 2014.

Lt Col Dr Jules Kabahizi ushinzwe ubuvuzi bw'imbere mu Bitaro bya Kanombe
Lt Col Dr Jules Kabahizi ushinzwe ubuvuzi bw’imbere mu Bitaro bya Kanombe

Iyi nama izahuza inzobere z’abaganga, abaforomo, abashakashatsi n’abandi. Yateguwe n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo bitandukanye byita ku buzima.

Dr. Ntaganda Fabien ushinzwe laboratoire mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe yavuze ko nta gushidikanya ko indwara ya Malaria yaba yariyongereye mu Rwanda.

Yavuze ko ibitaro bya gisirikare bya Kanombe nk’ibitaro byo ku rwego rwo hejuru, bidakunze kwakira abarwayi benshi uretse abo byananiranye mu bitaro by’uturere, ariko ngo abarwayi ba Malaria bariyongereye cyane kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza ubu.

Yavuze ko ibi bitaro mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka, ukwa mbere n’ukwa kabiri, ngo bakiriye abarwayi baruta abo byakiriye mu mwaka wa 2014 wose.

Kuko muri aya mezi ibi bitaro byakiriye abarwayi ba Malaria 189 mu gihe mu mwaka wa 2014 wose byakiriye abarwayi bafite Malaria 150.

Mu gihugu hose mu mwaka wa 2014 ngo abarwayi bari bafite Malaria bari mu bihumbi 500. Ariko mu mwaka wa kurikiyeho wa 2015 ngo bahise bazamuka bagera kuri 1 960 000.

Ibi ngo bigaragaza ko indwara ya Malaria yafashe umuvuduko wo hejuru mu kwiyongara. Mu mpamvu zikekwaho kuba zaragize uruhare mu kwiyongera kwa Malaria harimo no kwirara kw’abaturage ngo batakirara mu nzitiramibu, no kudasukura aho baba.

Mu bindi biri gutuma iyi ndwara yiyongera ngo ni ubudahangarwa bw’indirisi zanduzwa n’imibu zigatera Malaria, ku miti n’ihindagurika ry’igihe rituma ikirere cyongera ubushyuhe.

Ubwiyongere bw’iyi ndwara mu Rwanda, ngo nicyo cyatumye Ibitaro bya Gisirika by’i Kanombe bitumira inzobere zitandukanye ngo hamenyekane ikiri gutuma iyi ndwara yiyongera, ndetse banayishakire umuti urambye.

Malariya ngo irimo gutuma abarwayi benshi bahura n’izindi ngaruka mu mubiri, nko kurwara impyiko, umutwe ngo ugasanga umuntu yataye ubwenge n’ibindi.

Ngo muri iyi nama hazaba hari inzobere zaturutse impande zose z’Isi zishinzwe gukurikirana ibyo byose.

Dr Fabien Ntaganda ushinzwe Laboratoire mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Dr Fabien Ntaganda ushinzwe Laboratoire mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Inzobere zizateranira i Kigali ziga kuri Malaria yiyongera
Inzobere zizateranira i Kigali ziga kuri Malaria yiyongera

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mwirirwa mu nama n’ubushakashatsi budafite icyo bukemura….ubu se koko hakenewe inama ireba impamvu malaria yiyongereye ? Ubwo ngo ni ukugirango budget ibashe gukoreshwa, dore ko n’umwaka wegereje kurangira.

  • Uyu muganga (Dr Jule) ni umuhanga kabisa. yita kubarwayi neza cyane, yarankurikiranye muri King Faissar hospital ndakira neza kdi abandi barambwiraga ngo nintegereze urupfu.

Comments are closed.

en_USEnglish