Digiqole ad

Abavura indwara zo mu mutwe ngo imibereho mibi no gutotezwa biri mu bizitera

 Abavura indwara zo mu mutwe ngo imibereho mibi no gutotezwa biri mu bizitera

Josiane Umukundwa avuga ko imibereho mibiri iza ku isonga mu bitera indwara zo mu mutwe

Mu kiganiro abagize ihuriro nyarwanda ry’abaforomo bavura indwara zo mu mutwe bahaye abaturage bo mu kagali ka Nkusi mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nyuma yo gushinga inkingi aho bagiye gutangira kubakira umubyeyi wabaga mu nzu ishaje, bavuze ko imibereho mibi, gutotezwa no kunywa ibiyobyabwenge biri mu mpamvu zituma abantu barwara mu mutwe.

Josiane Umukundwa avuga ko imibereho mibiri iza ku isonga mu bitera indwara zo mu mutwe
Josiane Umukundwa avuga ko imibereho mibiri iza ku isonga mu bitera indwara zo mu mutwe

Mbere yo kuganiriza abaturage ibyerekeye ubuzima bwo mutwe, aba bagize ihuriro nyarwanda ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe babanje gucukura no gushinga inkingi aho bagiye kubakira inzu umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wabaga mu nzu ishaje yubatswe nyuma gato ya Jenoside.

Anathalie Musengimana ugiye kubakirwa n’iri huriro ni umubyeyi w’abana batanu usanzwe uba inzu iashaje kuko yubatswe mu myaka 22 ishize.

Yavuze ko inzu ye yari yaramunaniye kuyisanira kandi afite ubwoba ko yazamuhanukira n’abana ikaba yabahitana.

Musengimana yabwiye Umuseke ko kuba yabonye abantu baza kumuba hafi ari iby’agaciro kandi bimwubatsemo ikizere kuko agiye kuzaba mu nzu ifatika izatuma abana barara bisanzuye kandi badafite ubwoba ko inzu yabagwaho.

Undi muturage witwa Theogene Mudenge  uturanye na Musengimana yavuze ko muri rusange abatuye Akagali ka Nkusi babayeho mu buryo buciriritse ariko bitunze nubwo hatabura bamwe bafite ibibazo byihariye.

Yavuze ko we n’abandi baturanyi bazafasha mu bikorwa byo kubakira uyu mubyeyi inzu ikazuzura vuba kandi ikomeye.

 

Imibereho mibi, gutotezwa, ibiyobyabwenge mu mpamvu zitera uburwayi bwo mu mutwe

Nyuma y’imirimo yo gushinga ibiti bizazamurwaho inzu, abaturage bahawe ikiganiro ku bitera uburwayi bwo mu mutwe, uburyo babwirinda n’icyo bakora ngo ugaragayeho ubu burwayi yitabweho.

Josiane Umukundwa wize kandi akaba akora mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, yabwiye abaturage ko ubuzima bubi, gutotezwa, kunywa ibiyobyabwenge biri mu mpamvu zitera abantu kurwara mu mutwe.

Umukundwa yavuze ko uko abantu babana n’abandi bishobora kuba intandaro yo kugubwa neza cyangwa se kugira ibibazo biganisha ku burwayi bwo mu mutwe.

Yasabye abari aho kwirinda kubanira nabi bagenzi babo. Ati “Niba ubana n’umuntu uba ugomba kumubanira neza kandi yakubangamira ukabimubwira.”

Yasabye abari aho kandi kwirinda gutotoza abana no kubakoresha imirimo ivunanye kuko byabaviramo guhungabana.

Avuga kandi ko umwana utarezwe n’ababyeyi be ashobora guhungabana mu mutwe kuko adahabwa urukundo nk’urwo yagahawe n’ababyeyi be.

Uyu muganga wanagarutse ku myitwarire y’abana asaba ababyeyi kuyitondera, yavuze kuba umwana adahakana ibyo bamusabye gukora biterwa n’uko aba atinya kandi ari umuntu mukuru atagerejeho byose.

Edmond Dufatanye ukuriye iri huriro ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe yabwiye Umuseke ko gutekereza gufasha uyu mubyeyi byari muri gahunda yo gufasha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ibibazo yamusigiye bidakomeza kumuremerera bikaba byamwongerera intimba iganisha ku burwayi bwo mu mutwe.

Ati “Mu bo dufasha nk’abaganga b’indwara zo mu mutwe dusanga harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingaruka z’ubuzima baciyemo ziba zitoroshye ariko twasanze ku rwego rw’imibereho naho baba batameze neza.”

Ngo bishyize hamwe kugira ngo baremere uyu mubyeyi bamwubakire inzu izamufasha kubaho neza kandi mu gihe kirambye.

Dufatanye avuga ko bazakurikirana imirimo hafi ya yose yo kubakira uyu mubyeyi inzu ikomeye kandi bakazakomeza kumuba hafi.

Igikorwa cy’umuganda bakoze uyu munsi gifite agaciro gakabakaba miliyoni ebyiri.

Anathalie Musengimana yashimye abaje kumwubakira
Anathalie Musengimana yashimye abaje kumwubakira
Edmond Dufatanye ukuriye iri huriro avuga ko no kuba umuntu yaba mu nzu itameze neza ashobora kurwara mu mutwe
Edmond Dufatanye ukuriye iri huriro avuga ko no kuba umuntu yaba mu nzu itameze neza ashobora kurwara mu mutwe
Abagize iri huriro batangije imirimo yo kubakira Anathalie
Abagize iri huriro batangije imirimo yo kubakira Anathalie
Bafatanyije n'abatuye muri aka gace
Bafatanyije n’abatuye muri aka gace
Barifuza kumuvana mu nzu yari ishaje
Barifuza kumuvana mu nzu yari ishaje
Nyuma y'imirimo bagiranye ikiganiro
Nyuma y’imirimo bagiranye ikiganiro
Basabwe kwihutira kuvuza ugaragaje ibimenyetso by'indwara yo mu mutwe
Basabwe kwihutira kuvuza ugaragaje ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iki gikorwa mwakoze ni inyamibwa.congs kuri RSPN

  • iki gikorwa ningirakamaro ni ntagereranywa kuri iri huriro ryabaforomo nabaforomokazi bavura indwara zo mumutwe. turabashimiye cyane rwose.

  • Mwakoze baganga kuri iki gikorwa cy’urukundo. Imana Ibahe umugisha.

  • Reka mwo kubeshya kuko mu Rwanda ntamuntu utotezwa kuva twahagarika jenoside yakorewe abatutsi.

    • Itotezwa ubu rihari ni irikorerwa mu ngo. Ibi bitandukanye n’ibya mbere ya Genocide yakorewe abatutsi.

  • RSPN MWAKOZE CYANE.IMANA IBAHE UMUGISHA

Comments are closed.

en_USEnglish