Digiqole ad

Abaturage banenze mu ruhame serivise mbi bahabwa n’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga

 Abaturage banenze mu ruhame serivise mbi bahabwa n’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga

*Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima ngo yanditse kenshi agaragaza ko bafite abakozi bake,
*Yabwiye Umuseke ko ikigo nderabuzima ayobora gifite abaforomo 16 gusa, gikeneye abandi 5,
*Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bugiye kwita kuri iki kibazo by’umwihariko.

Mu nama yo gutangiza icyumweru cy’Abajyanama, umwe mu baturage yagaraje ko ikigo nderabuzima cya Gahanga kibaha serivise mbi, yunganirwa n’amashyi menshi y’abandi baturage, gusa umuyobozi w’iki kigo nderabuzima wahamagajwe ngo yisobanure, yavuze ko yagaragaje kenshi ko bafite abakozi bake, ababishinzwe bamwima amatwi.

Hakizimana Theogene umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga imbere y’abaturage n’abayobozi yisobanura

Umwe mu baturage yahagurutse mu nama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, anenga ku mugaragaro serivise mbi ziri mu kigo nderabuzima cya Gahanga.

Uyu muturage wavuze ko yitwa Jean de la Croix yagize ati “Nta serivise baduha, ivuriro rirahari ariko nta bakozi rifite n’abahari ntibabigira ibyabo. Nta serivisi ihari, ntayo, ntayo, ntayo.”

Hakizimana Theogene umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yahise yigira imbere ahamagajwe, yisobanura mu rusaku rwinshi rw’abaturage bajujura.

Ati “Bavuze ko nta serivisi nziza dutanga ku kigo nderabuzima ariko ntabwo ari byo [Abaturage ngo kweeeeee!] Ndumva mu kigo nderabuzima cya Gahanga dutanga serivise inoze, nta muturage uhagera ngo abure ubufasha [Abaturage na none ngo kweeeee!].”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga yavuze ko ikibazo bahura na cyo ari icy’abaturage babagana badafite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, kandi bashaka serivise.

Ati “Bitubera ikibazo cyane, imiti dukoresha turayigura ntabwo ari iy’ubuntu, iyo tutayifite tuyigura kuri pharmacie y’akarere, cyangwa iz’abigenga. Bigaragara ko abaturage benshi badafite ubwishingizi mu kwivuza, iyo aje abayifuza ko nagera ku kigo nderabuzima bamuha serivisi zose kandi atishyuye amafaranga.”

Yavuze ko ibyo bishobora guteza ikibazo ababashije kwishyura amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza yose, bakaba babura imiti.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Hakizimana Theogene yadutangarije ko nta serivisi mbi iri ku kigo nderabuzima, ngo nta muturage wigeze uhagwa kubera ko yabuze serivisi, ngo bakorana n’ibitaro bya Masaka ku buryo urembye ariho yoherezwa.

Ati “Nta muturage wari bwagwe ku kigo nderabuzima kubera ko yabuze umuganga umwakira, tutirengagije ko mu minsi yashize indwara ya Malaria yiyongereye abarwayi bakaba benshi cyane ugereranyije n’umubare muke w’abakozi dufite.”

Iki kigo nderabuzima gifite abaganga 16 gusa mu gihe cyita ku baturage 23 000 batuye umurenge wa Gahanga n’abandi bava mu yindi mirenge baturanye nka Mageragere, Kagarama n’abava mu murenge wa Ntarama muri Bugesera nk’uko umuyobozi wacyo abivuga, ngo hari iminsi biba ngombwa abaganga bo ku bitaro bya Masaka bakaza gufatanya na bo gutanga serivisi iyo bibaye ngombwa, baza inshuro imwe mu cyumweru.

Ati “Turasaba Akarere ka Kicukiro ko batwongerera abakozi, nibura n’iyo batwongera abaforomo batanu byadufasha, twarushaho gutanga serivisi nziza.”

Bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gahanga babwiye Umuseke ko serivisi zaho zitinda cyane kuko ngo iyo bamaze gutanga amafaranga asabwa kuri mutuelle barategereza umusni ukaba wakwira bakazagaruka bukeye.

Umwe muri bo ati “Ceceka! Ubwo uzi iyo ugiye kwivuza, Yezu we, ni ibitangaza kugerayo, uragenda ugatonda umurongo ahangaha, ugategereza ko bakwakira ugaheba, Mana ikiranuka! Bisekera bitaba telefoni, aho kugira ngo yumve ikibazo kikuzanye, akumva ikiri muri telefoni ye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ikibazo cya serivise mbi zavuzwe mu kigo nderabuzima cya Gahanga yagishinze Visi Mayor ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Kicukiro, ariko n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko bagiye kugikurikirana by’umwihariko.

Mu minsi yashize ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yari mu Nteko Nshingamategeko avuga ibyagezweho mu Buzima, yagaragaje imbogamizi zigihari mu bijyanye n’umubare w’abaganga badahagije ugereranyije n’umubare w’abaturage bakira.

Yagize ati “Mu bakozi 19 951 bakora mu rwego rw’ubuzima, abagera ku 14 482 ni abaganga. Muri bo 333 gusa ni bo bari ku rwego rw’aba Specialists. Nibura umuganga wo kuri urwo rwego umwe yita ku bantu 10 055 mu gihe umuforomo umwe yita ku bantu 1994 kandi OMS/WHO iteganya ko yakitaye ku bantu 1000.”

Jean de la Croix abaza ikibazo cya serivisi mbi kiri mu kigo nderabuzima bivurizaho i Gahanga

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish