Digiqole ad

Abatsinze bwa nyuma muri Ni Ikirengaaa! ya Airtel batemberejwe Rubavu mu ndege

 Abatsinze bwa nyuma muri Ni Ikirengaaa! ya Airtel batemberejwe Rubavu mu ndege

Abanyamahirwe Singirankabo Francois, Jean Paul Musabwa, Iyamuremye Eloi na Nyirarukundo Valerie banyuma.

Abanyamahirwe Singirankabo Francois, Jean Paul Musabwa, Iyamuremye Eloi na Nyirarukundo Valerie batsinze irushanwa rizwi nka “Ni Ikirengaaa!” ry’ikigo cy’itumanaho Airtel-Rwanda batemberejwe mu Karereka Rubavu mu ndege bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Abanyamahirwe Singirankabo Francois, Jean Paul Musabwa, Iyamuremye Eloi na Nyirarukundo Valerie banyuma.
Abanyamahirwe Singirankabo Francois, Jean Paul Musabwa, Iyamuremye Eloi na Nyirarukundo Valerie banyuma.

Iyi gahunda ya Ni Ikirengaaa! ya Airtel yari igamije guha abafatabuguzi bayo amahirwe yo gutsindira ubwasisi bungana na 300%, ndetse no kuba batsindira miliyoni 1.5 buri munsi.

By’umwihariko abatsinze muri iri gahunda bajyanwaga mu ndege mu Karere ka Rubavu bakajya kwishimira hamwe n’abakunzi cyangwa abavandimwe babo muri Serena Hotel Rubavu kandi bakazagarurwa mu modoka nziza impera z’icyumweru zirangiye.

Uretse biriya bihembo twavuze haruguru, Airtel yageneraga abanyamahirwe amafaranga ibihumbi 100 byo guhahisha aho muri Hotel.

Abanyamahirwe bashimiye Airtel kubera uruhare yagize mu gutuma batsindira amafaranga yabafashije guhindura ubuzima buri wese mu kazi.

Bamwe muri bo ni abarimu, abacuruzi, abashoferi n’abandi kandi buri wese avuga ko anyuzwe n’uko abayeho abikesha amafaranga yatsindiye muri Ni Ikirengaaa! ya Airtel Rwanda.

Clementine Nyampinga ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Airtel-Rwanda yemeza ko bazakomeza kuba hafi y’abakiriya babo mu rwego rwo kubashimira ubudahemuka babereka.

Yijeje abakiriya ba Airtel-Rwanda ko mu minsi iri imbere hari ibindi bikorwa bateganiriza abakiliya babo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no gukoresha ikorabuhanga mu itumanaho kuko ari nayo ntego yabo nyamukuru.

Clementine Nyampinga ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Airtel-Rwanda ashyikiriza igihembo umwe mu banyamahirwe.
Clementine Nyampinga ukuriye ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Airtel-Rwanda ashyikiriza igihembo umwe mu banyamahirwe.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish