P.Kagame na Mme bakiriwe na ‘Empereur’ w’Ubuyapani
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu.
Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko barushaho gufatanya no guhahirana.
Ubuyapani bukorana n’u Rwanda binyuze mu Kigo cyabwo gishinzwe iterambere mpuzamahanga JICA. Ni kimwe mu bihugu bigura indabo nyinshi mu Rwanda.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bahuye n’Umwami w’abami w’u Buyapani Akihito n’Umwamikazi Michiko bagirana ibiganiro
Mu bandi bayobozi yaganiriye nabo harimo uyobora umugi wa Kobe witwa Kizo Hisamoto n’abandi.
Perezida Kagame arateganya kuzagirana ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe naho Mme Jeannette Kagame nawe akaganira n’umufasha wa Abe witwa Akie Abe.
Ubuyapani, umuterankunga ukomeye
U Rwanda n’u Buyapani bifatanye umubano w’imyaka irenga 50 ishize mu nzego zitandukanye zirimo, uburezi, ubuhinzi, amazi meza, ikoranabuhanga, serivise n’ibindi.
U Rwanda n’Ubuyapani umubano wabyo ushingiye ku by’ubukungu, ubucuruzi, inkunga n’inguzanyo, ubufasha bwa tekiniki no guhugura abantu.
Ubu mu Rwanda hari kompanyi 24 z’Abayapani zikora ubucuruzi.
Mu mishinga igamije kongera ingufu z’amashanyarazi, Ubuyapani bwateye inkunga u Rwanda ya miliyoni zirenga 30 z’amadorari yakoreshejwe mu kubaka, gusana no kuvugurura zimwe mu nganda z’amashanyarazi (Substations).
Ubuyapani kandi bwahaye u Rwanda inkunga mu mishinga myinshi y’iterambere irimo kubaka umupaka ugezweho wa Rusumo, umushinga uri gukorwa wo kuvugurura umuhanda wa Kagitumba – Kayonza – Rusumo aho Ubuyapani biciye muri JICA bwatanze inkunga ya miliyoni 56 z’amadolari.
Photos/Flickr/PaulKagame
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ingendo nziza kuri Prezida na Madamu. Nibakomeze baduhahire tugwize.
Harya ejobundi sibwo twatangaga ballon d’or africain muri West Africa!! Ubwo ahafi ujya mu Buyapani byari ugukomereza muri Atlantique, ukambukiranya Amerika, ukagenda Pacifique uminuka mu Buyapani? Cyangwa iya bugufi ni uguhindukira ukambukiranya Afrika, ugaca hejuru ya Indian Ocean n’ubuhinde, kurinda ugezeyo?
Ingendo Prezida wacu akora asura amahanga yose ku migabane yose buri cyumweru, ni ikimenyetso kitabeshya cy’uko tuyobowe n’umugabo w’igihangange, uziranye n’abantu bose, wakirwa hose, uhabwa amashimwe umunsi ku wundi. Congratulations your Excellency! May the Confucius spirit be upon you, now and onwards.
Comments are closed.