Digiqole ad

Kirehe: Kiyanzi ngo bavoma Akagera kandi bigasaba kwizindura

 Kirehe: Kiyanzi ngo bavoma Akagera kandi bigasaba kwizindura

Mu karere ka Kirehe

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe no gukoresha amazi mabi kuko bavoma mu mugezi w’Akagera kandi na bwo bikabasaba kuzinduka kugira ngo batanguranwe amazi ataraba ibirohwa.

Bavuga ko mu bihe nk’ibi by’izuba badapfa kubona amazi yo gukoresha kuko bashobora gukora urugendo rw’ibilometero biri hagatai ya 5 na 10 bajya gushaka amazi. Ngo abadafite agatege bibasaba gutanga 300 Frw ku ijerekani y’amazi.

Izabiriza Violette we ati ”Tuyagura 300 Frw ku baba bayavomye ku magare, ubwo udafite amafaranga ni ukujya mu gishanga ugasanga rimwe na rimwe imbwa zapfiriyemo kandi turayanywa.”

Benshi bavuga ko bahitamo kujya kuvoma mu mugezi w’Akagera na wo ufite amazi mabi, bataka ikibazo cy’amazi nk’ikiri mu bibahangayikishije cyane muri iyi minsi.

Kagorora Simon ati ”Ikibazo cy’amazi ni ingorabahizi, kubona amazi ni ukujya mu kagera nabwo tukazinduka ngo tuyavome atarandura cyane ariko n’ubundi ubona yuzuyemo urubobi.”

Bavuga ko kubera gukoresha aya mazi mabi, bakunze kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda zirimo gucibwamo, inzoka n’izindi.

Muzungu Gerard uyobora akarere ka Kirehe  avuga ko muri aka karere hari imirenge igira ikibazo cy’igabanuka ry’amazi mu bihe by’izuba.

Avuga ko icyo abaturage bafashwa  ari ukubamenyesha igihe amazi azajya arekurwa ku mavomo kugira ngo habeho kuyasaranganya ariko ngo haracyanigwa uko ikibazo cyazakemuka burundu.

Ati ”Hariya hari umuyoboro ariko mu gihe cy’izuba usanga amazi aba make icyo twakora ubu nukunoza service zitangirwa ku mavomo ku buryo igihe amazi abonekera abaturage babimenye bakavoma kandi ku giciro cyashyizweho.”

Mu karere ka Kirehe imibare igaragaraza ko amazi meza amaze kugezwa ku baturage  ku gipimo cya 78% ikibazo kiracyari mu kubona aya mazi kuko hari ahashyizwe amavomero ariko adaherukamo amazi.

Mu karere ka Kirehe
Mu karere ka Kirehe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

en_USEnglish