Karongi: Mu kwibohora batashye ‘maternite’ ya miliyoni 50 Frw
Mu kwizihiza isabukuru y’Imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye, ku kigo Nderabuzima cya Mpembe kimaze igihe kitagira inzu babyarizamo ababyeyi batashye inzu y’ababyeyi (maternite) yuzuye ifite itwaye asaga miliyoni 50 Frw.
Ababyeyi bagana iki kigo Nderabuzima cya Mpembe giherereye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi bavuga ko ababyeyi baje kubyara bajyaga bakirirwa mu byumba bimwe n’abarwayi basanzwe.
Mukamuhigirwa Marthe w’imyaka 50 agira ati “Wasangaga twese duhurira muri sale imwe, umubyeyi waje kubyara, urwaye chorera, abagabo, abana, yewe mbese nta ni byangombwa wabona byose byabaga bihari bifasha ababyeyi.”
Uyu mubyeyi uvuga ko iki kigo nderabuzima kitari kinafite ibikoresho bihagije byo gufasha umubyeyi kubyara, avuga ko iyo boherezaga umubyeyi ku bitaro bya Kibuye yashobiraga kugerayo yashizemo umwuka kubera urugendo runini bakoresha bari mu bwato.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Mpembe Gatarama Cyprien avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’akarere kije kubunganira mu kazi. Ati “Hari ubwo wasangaga sale yuzuye, bari aha ku mabaraza ariko ubu amata abyaye amavuta.”
Urubyiruko rwo muri aka gace kandi rwishyize hamwe rukusanya amafaranga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de santé ku bantu 200.
Hategekimana Joseph umwe mu itsinda ryakusanyije uyu musanzu avuga ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kuzirikana iwabo.
Asaba aba bishyuriwe mutuelle de santé guharanira ko ubutaha baziyushyurira ndetse byanashoboka na bo bakishyurira abazaba badafite ubushobozi.
Ati “Nti tuzakomeza kubaha ifi, mugomba kwiga kuyiroba namwe byadushimisha ubutaha mwagize ubushobozi mukazigurira mukanavuza bagenzi banyu.”
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gishyita, Gashanana Saiba yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye, asaba abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza kutarembera mu rugo.
Ati “Ntako Leta iba itakoze ngo muve mu bwigunge, namwe ni ahanyu kugira ngo mubibyaze umusaruro mutarembera mu ngo, ababyeyi bipimisha ku gihe kuko kutipimisha ni yo ntandaro yo kubyarira mu rugo.”
Muri iki gikorwa kandi hanatashywe ibyumba 12 by’amashuri byubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda, RDF.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI
2 Comments
episodes zacu zirihe uyu munsi? Muduhe on line yacu plz!
where is our on line game?
Comments are closed.