KwitaIzina 2017: Abavutse kuwa 04/07 mufite amahirwe yo gusura ingagi ku buntu
*Ubu ntihazitwa abana b’ingagi gusa…Harimo 4 nkuru zifuje kuba mu Rwanda nazo zizitwa,
*U Rwanda rwashimiwe kuzamura ibiciro…Ngo Abanyarwanda bahange amaso Poromosiyo,
*Mu myaka 12 ishize, miliyari 2.8 Frw zashyizwe mu kuzamura abaturiye pariki.
Ni igikorwa kiba rimwe mu mwaka kikitabirwa n’amahanga, kigaragaza isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ni Ukwita Izina ingagi bigiye kuba ku nshuro ya 13. Uyu mwaka nabwo biregereje hasigaye amezi abiri gusa. Umwihariko w’uyu mwaka kandi ni uko abanyamahirwe 100 bavutse kuwa 04 Nyakanga barengeje imyaka 15 bazasura ingagi ku buntu binyuze muri tombora.
Belise Kariza uyobora ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga ibinyabuzima byo muri Pariki muri RDB yatangije ibikorwa bitegura iki gikorwa kizaba kuwa 01 Nzeri, avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rufitanye isano no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo muri Pariki.
Avuga ko nyuma yo kubohora u Rwanda ari nabwo hashyizwe ingufu mu bikorwa byo kwita kuri ibi bikorwa bisanzwe bikurura ba mukerarugendo birimo n’ingagi.
Abantu bari hejuru y’imyaka 15 bavutse ku itariki ya 04 Nyakanga (isanzwe ari iyo kuzirikana umunsi wo kwibohora) bazahabwa amahirwe yo gusura ingagi ku buntu binyuze muri tombora izakorwa mu bantu baziyandikisha bohereje amazina yabo kuri [email protected] cyangwa ku mashami ya RDB.
Abantu 100 bazaba abanyamahirwe muri tombora izaba kuwa 04 Nyakanga bazasura ingagi mu Ugushyingo uyu mwaka ku buntu.
Iyi tombora iri mu bikorwa byo gutegura umunsi wo kwita Izina, ije mu gihe RDB imanze iminsi izamuye ibiciro byo gusura ingagi byavuye kuri 30 000 Frw ku banyarwanda na 750 USD ku banyamahanga bikajya kuri 1 500 USD ku bantu bose.
Belise Kariza uvuga kuri iki gikorwa kigamije gukangurira Abanyarwanda gusura ingagi, ko promotion nk’izi zizahoraho.
Avuga ko Abanyarwanda batakundaga gusura ingagi kuko igereranya rigaragaza ko abazisura ari 3% mu gihe mu bindi bikorwa by’ubukerarugendo ari bo baza ku isonga.
Ati “Muri pariki Akagera 54% bayisura ni Abanyarwanda, ni ukuvuga ngo urebye icyo bakunda ni ugusura {Pariki} Akagera.”
Uyu muyobozi muri RDB avuga ko u Rwanda n’ubwo hari benshi bagaragaje ko batishimiye iki kemezo {cyo kuzamura amafranga y’abasura ingagi) ariko bitazagira ingaruka ku mubare w’abazitabira umuhango wo kwita izina kuko abasanzwe babyitabira ari abafatanyabikorwa b’uru rwego kandi ko bishimiye iki kemezo kigamije kubungabunga ibidukikije.
Belise Kariza uvuga ko ubu 10% by’avuye mu bukerarugendo ashyirwa mu bikorwa nk’ibi byo guteza imbere ababituriye, mu myaka 12 ishize, hakozwe ibikorwa nk’ibi byatwaye miliyari 2.8 Frw.
Ntabwo hazitwa abana gusa…Harimo 4 nkuru zitari zizwi
Muri uyu muhango ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo burambye ni umusingi w’ejo hazaza’, hazitwa ingagi zose hamwe 19 harimo amazina azahabwa abana b’ingagi 14.
Hazitwa n’itsinda rigizwe n’ingagi 7 zishobora kubaho mu gihe umuryango wacitsemo ibice n’izindi 4 nkuru z’ingore zitari zizwi ziba zaraturutse muri pariki zo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Izi zirindwi zibumbiye mu itsinda rizitwa zabayeho kubera bimwe mu biranga imibereho umuryango wazo ushobora gucikamo ibice naho izi enye
Mu bikorwa bitegura uyu muhango wo kwita izina ingagi 19, harimo gutaha ibikorwa biri guhindura ubuzima bw’abaturiye pariki nk’ishuri ribanza ry’Akagera mu karere ka Gatsibo.
Hazanatahwa ishuri ribanza rya Rugera riherereye mu nkengero za pariki ya Nyungwe mu karere ka Rusizi. Ibyumba by’iri shuri n’ibikoresho byatanzwe byatwaye miliyoni zisaga 99 Frw.
Mu karere ka Nyabihu, mu nkengero za pariki y’ibirunga hazanatahwa ikiciro cya kabiri cy’ikigo nderabuzima cya Gihorwe mu murenge wa Kabatatwa. Uyu mushinga umaze gutangwaho miliyoni 22 Frw.
Mu majyaruguru ngo bambaye ikirezi banazi ko kera
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana na we witabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwita izina avuga ko abatuye intara ayoboye bambaye ikirezi kandi bazi ko kera.
Avuga ko ibikorwa by’ubukerarugendo biba muri aka gace bimaze kugira impinduka mu buzima bw’abahatuye.
Musabyimana avuga ko abo mu majyaruguru bashishikarizwa kubungabunga ibi bikorwa bikurura ba mukerarugendo ariko atari ngombwa ko bashishikarizwa kubisura.
Ati “Abaturage batuye mu Kinigi kujya kubasaba gusura ingagi nk’umuntu utuye muri Amerika kubera ko we iyo igihe cyabaye kiza kubera amahoro ahari ziraza akirirwana na zo.”
Umusaruro mbumbe wavuye mu bukerarugendo mu mwaka ushize ni miliyoni 404 USD arimo 97% yaturutse mu bukerarugendo bw’ingagi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
ubu se iyi tombora ntibogamye ra? iyo abahamahirwe buriwese ubyifuza kandiko abantu ijana ari benshi tugasaranganya
muragiye muhanitse ibiciro byo kuzisura none ngo abavutse ku wa 04/07 bazazisurira ubuntu. iyi nta politique irimo yo guhanika ibyo umunyagihugu afitiye uburenganzira kuri make, hakwiye kurebwa ko ingagi ziri ku butaka bw;igihugu cye.
Comments are closed.