Digiqole ad

Kirehe: Kugezwaho amashanyarazi baari kwishyura mu byiciro none bari kubyishyuzwa

 Kirehe: Kugezwaho amashanyarazi baari kwishyura mu byiciro none bari kubyishyuzwa

Ubu bari kwishyura ibikoresho byose kandi bari kuzabyishyura buhoro buhoro uko baguze umuriro

Mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe abaturage baravuga ko bari bababwiye ko bazagezwaho amashanyarazi ariko amafaranga y’ibikoresho bakagenda bayishyura buhoro buhoro none bari kwishyuzwa buri gikoresho bari kugezwaho nka mubazi (cash power) n’ibindi.

Ubu bari kwishyura ibikoresho byose kandi bari kuzabyishyura buhoro buhoro uko baguze umuriro
Ubu bari kwishyura ibikoresho byose kandi bari kuzabyishyura buhoro buhoro uko baguze umuriro

Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Bisagara na Rwayikona bavuga ko mbere y’uko hatangira imirimo yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi bari bababwiye ko nta gikoresho bazahita bishyuzwa.

Bababwira ko ibi bikorwa byo kugeza amashanyarazi mu ngo zabo bagombaga kuzajya babyishyura ku giciro cy’umuriro baguze hagakurwaho 1/2.

Gusa ngo ubu si ko bimeze kuko bari kwishyuzwa ibikoresho byose birimo mubazi (cash power) n’ibindi.

Mvuyekure Jean Mari Vianney ati “ Baratubwiye ngo tube dutegereje, tugiye kubona tubona Cash Power zitangiye kuza tubajije abazifite baratubwira bati bari gutanga amafaranga uwo muntu yari afite uwo bavuganaga kuri telephone akamubwira ayo aduca hanyuma tukayatanga.”

Mugenzi we witwa Uretsinama Jean Paul avuga ko ibi bihabanye na gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri buri wese kuko atari ko abantu bose bafite ubushobozi bwo guhita bishyura aya mafaranga bari kwishyuzwa.

Ati “ Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashatse ko Abanyarwanda bose babona umuriro agatadowa yagaciye mu Rwanda ariko ibi bintu byaratuyobeye baraduhohotera rwose.”

Bamwe mu batangiye gukoresha amashanyarazi bavuga iyo bagiye kugura umuriro babaha 1/2  nk’uko bari basezeranyijwe ubwo bababwiraga ko nta gikoresho bazahita bishyuzwa nyamara barabyishyuye, bakavuga ko bari kwishyura kabiri.

Ngiruwonsanga Yohani ati “ Dore ubu twatangiye kwishyura Cash Power, uragura umuriro bakaguha icyakabiri cy’uwo wishyuye, ndumva amafaranga twishyuye twari dukwiye kuyaheraho twishyura cash power.”

Gatsinzi Annanie uyobora umurenge wa Mushikiri avuga ko habayeho ikibazo cy’uko bimwe mu bikoresho byashize igikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi kitararangira hanyuma bamwe mubahoze bakora ibiraka muri REG biyumvikanira n’abaturage bakajya babafasha kubaha umuriro.

Avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gusakaza ingufu REG nta ruhare kibifitemo. Ati “ Abaturage bo bazi ko ari kiriya kigo (REG) cyabibagurishije kikaba arinacyo icyaha kijyaho ariko sibyo.”

Avuga ko ibi byakozwe ku bushake bw’abaturage ndetse ko nawe ubwe inzu acumbitsemo yayitanzeho amafaranga kugira ngo abone umuriro nk’uko aba baturage nabo bayatanze gusa ngo abemeye gutegereza igihe REG izongera kuzanira ibikoresho bazabona umuriro hagendewe ku masezerano bahawe.

Abamaze kwakwa aya mafaranga ngo bagera kuri 37
Abamaze kwakwa aya mafaranga ngo bagera kuri 37
Gatsinzi Annanie uyobora uyu murenge wa Mushikiri avuga ko ibyabaye byose byakozwe kubwumvikane hagati yabaturage n'abatekinisiye
Gatsinzi uyobora uyu murenge wa Mushikiri avuga ko byose byakozwe ku bwumvikane hagati y’abaturage n’abatekinisiye
Gusa ngo barishimira ko aya mashanyarazi agiye kubakura mu bwigunge
Gusa ngo barishimira ko aya mashanyarazi agiye kubakura mu bwigunge

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abaswa gusa, ibi bisobanuye ko ufite igicuruzwa mu iduka ryawe, umuntu ashobora kuza akagifata akajya kukigurisha uwo bumvikanye ku giciro ashatse mutigeze muvugana, hanyuma wowe ukavuga ko nta kibazo ufite mu mikorere yawe. Ni gute se ibikoresho mwifsahisha mutanga product yanyu (Cash power), bibonwa n’abanyabiraka, hanyuma REG yo ikabibura ? Iyi mitekererze izashira ryari mu bantu bashyirwa imbere ngo ni elite koko ?!

  • Uwo muyobozi w Umurenge ngo kumvikana hagati y umuturage n abatekinisiye ndumiwe ……….

  • Umuyobozi nkuyu ufite imyumvire icuramye nkiyi nta mwanya afite mu kuyobora agace ku Rwanda rwa none ahubwo abiryozwe iyi ni corruption ije mu bundi buryo please POLICE JYANAMA UMUVUNYI batabare abatuye ako gace

    Nizere yuko ibi nabyo bitazarindira ejobundi kubazwa HE Paul KAGAME ni tujya yo tumuherekeje mu kwiyamamaza. Bikemurwe kare.

Comments are closed.

en_USEnglish