Digiqole ad

S. Africa: Perezida Zuma ati “ANC n’iyo yakwifuza ko negura ejo nahita mbikora”

 S. Africa: Perezida Zuma ati “ANC n’iyo yakwifuza ko negura ejo nahita mbikora”

Perezida Jacob Zuma wa Africa y’Epfo mu rwego rwo koroshya ikibazo ngo yemeye ibikubiye muri Raporo ngo bisuzumwe bizajye mu nkiko

Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma waraye wujuje imyaka 75 bamwe mu bamwamagana bakigaba mu mihanda bamusaba kuva ku butegetsi, yaraye abwiye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya ANC ko nibifuza ko yegura azahita abikorana umutima utuje.

Perezida Jacob Zuma wa Africa y'Epfo avuga ko ANC iramutse imusabye kwegura yahita abikora
Perezida Jacob Zuma avuga ko ANC iramutse imusabye kwegura yahita abikora

Uyu mukuru w’igihugu uzarangiza manda ye muri 2019 ariko mu ishyaka rye rya ANC akarangiza manda y’umukuru waryo mu Ukuboza 2017 yaraye yifurijwe isabukuru mbi n’abatamushyigikiye bamusabaga kwegura.

Zuma utaretse ngo ibi bihite gusa yagize ati “ Harabura amezi macye nkarangiza inshingano zanjye nka Perezida (wa ANC). Ni mu Ukuboza hagatorwa undi. Sinzi uwo ari we, ni ANC izatora.”

Uyu mukuru w’igihugu waganiraga n’abarwanashyaka ba ANC mu isabukuru ye I Kliptown mu mujyi wa Soweto, yabemereye ko icyo bategeka cyose yiteguye kugishyira mu bikorwa.

Ati “ Muri 2019 nzasoza inshingano zanjye nka Perezida (w’igihugu), ndagira ngo mbabwire ko n’iyo ejo mwavuga ko ngomba guhagarika inshingano zanjye nahita mbikorana umutima utuje.”

Gusa ati “ Bayobozi banjye ndashaka kubabwira ko nzakomeza kuba umunyamuryango wa ANC kugeza nitabye Imana.”

Akavuga ko n’iyo ishyaka rye ryamusaba kwegura yabikora ariko agakoemza gukora ANC. Ati “ Sinzigera naka umushahara kuko nzaba nkorera ubwitange kandi nzakora cyane.”

Avuga ko ibyagiye bivugwa ku ishyaka rye muri iki gihe amaze ku butegetsi bizatuma iri shyaka rirushaho gukomera kuko byari byuzuye isomo.

Uyu mukuru w’igihugu wasaga nk’ucyeza ishayaka rye, yavuze ko kuba umunyamuryango wa ANC ari umugisha.

Ati “ Kuba umurwanashyaka wa ANC ni umugisha, kubona umwanya ni umugisha uza wiyongera ariko ntimukwiye kunyemerera kubera uwo ndiwe cyangwa ngo mwemere ko abatavuga rumwe natwe babafatira umwanzuro, nzahorana na mwe.”

Yavuze ko abarwanya ANC batazigera babona ibyishimo. Yasoje ijambo rye avuga ko muri iyi myaka 75 amaze ku Isi yize byinshi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish